
Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje gutumbagira kuko hongeye kuboneka indi mirambo 25 yiyongera kuyindi yarenganga 145.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 179, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje ibyo bikorwa umunsi ku wundi ari nako bagenda batahura indi mibiri.
Bavuga ko kandi umubare w’ababonetse abiganje ari abana.Mu gihe ibikorwa byo gushaka iyo mibiri bigikomereje mu ishyamba rya Shakahola aho byagaraye ko basengeraga, hakurikiyeho ngo no kujya gushakishiriza mu rugo kwa Pastor no mu baturanyi be ngo harebwe niba nta bandi baguyeyo.
Kugeza ubu Pasiteri Makenzie, n’abo bareganwa bari mu maboko y’ubutabera , aho bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo ngo hakorwe iperereza ryimbitse no mu gihe hari gushakishwa abandi bantu 25 ngo bakoranaga bataraboneka.


