Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuvana igihugu cye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’uko bamwe mu baturage be babyifuza.
RDC ni umunyamuryango wa EAC kuva mu mwaka ushize wa 2022.
Cyakora nyuma y’umwaka umwe iki gihugu cyemejwe nk’umunyamuryango wa karindwi w’uyu muryango, abenshi mu banye-Congo bakomeje kotsa igitutu ubuyobozi bw’igihugu cyabo babusaba ko cyawuvanwamo.
Igitutu cyazamutse ahanini bitewe n’intambara Ingabo za Congo zimaze igihe zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Congo Kinshasa ishinja bimwe mu bihugu bahuriye muri EAC guha ubufasha uyu mutwe, by’umwihariko u Rwanda na Uganda.
Mu rwego rwo gufasha Congo gukemura ikibazo cy’uyu mutwe, mu mwaka ushize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wafashe icyemezo cyo koherereza RDC Ingabo zo kuyifasha kugarura amahoro mu duce tw’uburasirazuba bwayo M23 yari yarigaruriye.
Ni icyemezo cyakora cyo kitanyuze abategetsi b’i Kinshasa; ngo kuko Ingabo za EAC zanze kujya mu mirwano n’uriya mutwe bijyanye no kuba kurwana bitari muri manda yazo.
Perezida Félix Tshisekedi aheruka gutangaza ko nta musaruro Ingabo za EAC zigeze zitanga kuva zagera mu gihugu cye, bityo ko mu gihe zaba zikomeje gutsimbarara kurwana na M23 zigomba kuba zavuye muri RDC bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Tshisekedi by’umwihariko yijunditse igihugu cya Kenya gifite inshingano zo kuyobora ibikorwa bya ziriya ngabo.
Bijyanye no kuba Ingabo za EAC zaranze kurwana na M23, bamwe mu banye-Congo ndetse n’abanyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba ko igihugu cyabo cyavanwa muri uyu muryango; ngo kuko atari umufatanyabikorwa wizewe.
Iki icyemezo cyakora Tshisekedi avuga ko kidashobora gufatwa, ngo kuko mbere yo kwinjira muri EAC “byabanje gutekerezwaho cyane”.
Tshisekedi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yari i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana, aho yaganiriye n’abanye-Congo baba muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Yavuze ko Congo yafashe icyemezo cyo gusaba kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku busabe bw’abaturage bo mu burasirazuba bwayo bari bamaze igihe bayotsa igitutu; ku mpamvu z’uko iki gice gisanzwe gikorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Ku bwa Tshisekedi, Congo “yinjiye nta buryarya muri EAC” mu rwego rwo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no “kugira ngo abaturage bacu bungukire ku byiza by’urujya n’uruza rwisanzuye rw’ibicuruzwa ndetse n’abantu muri kiriya gice.”
Yunzemo ati: “Iki cyemezo cyasuzumanwe ubushishozi”, mbere yo gushimangira ko aticuza kuba yarinjije igihugu cye muri EAC.


