Imbwa yari ifite agahigo k’imbwa ishaje kurusha izindi iri gukorwaho iperereza

bobi-science-gettyimages-1507205859.webp

Guinness World Records yambuye agahigo imbwa yitwa Bobi nyuma y’iperereza ryayitangijweho nyuma y’urupfu rwa yo. Igihe Bobi byavugwaga ko ari yo ‘mbwa ishaje cyane ku Isi’ yizihije isabukuru y’imyaka 31 umwaka ushize, maze Isi yizihizanya na yo ibyo birori. Igihe yapfaga mu Kwakira, Isi yarababaye. Ariko ubu agahigo yari ifite karimo gukemangwa. Nyuma y’uko abaveterineri […]

Perezida Kagame yemeje ko azasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo abimukira nibatoherezwa

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ashobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo mu gihe abasaba ubuhungiro baba batoherejwe mu gihugu cye mu masezerano cyagiranye na Guverinoma y’u Bwongereza. Umwanditsi wa BBC w’inkuru zijyanye n’ubukungu , Faisal Islam, yagiranye ikiganiro gito na Perezida Paul Kagame ari mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos […]

Indege ya UPDF yarashe Bombe kuri FARDC bamwe bacika amaguru

Abasirikare benshi bo muri DR Congo bakomerekejwe n’amakompora yarashwe n’indege(Sukhoi) y’igisirikare cya Uganda UPDF cyo muri Uganda nyuma yo kwibasira ibirindiro by’ingabo za Kongo ariko mu buryo kitari cyateguwe. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana saa moya za mugitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda.Amakuru avuga ko UPDF yarashe aya makompora yibwira ko […]

U Bwongereza n’u Rwanda ntibikwiye kuba bikinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Leta z’u Bwongereza n’u Rwanda kureka gukomeza gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu. Mu mwaka ushize ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bo muri kiriya gihugu, gusa iza guhagarikwa nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zirimo […]

«  La Main Rouge  » umwe mu mitwe y’iterabwoba ya mbere yabayeho washinzwe n’u Bufaransa

«  La Main Rouge  » ni izina ry’umutwe witwaje intwaro w’ibanga w’Abafaransa , wagabye ibitero byinshi mu Burayi no muri Afurika y’Amajyaruguru mu myaka ya za 1950, mu gihe cy’abakoloni. Uyu mutwe bivugwa ko wari “itsinda ry’urupfu” ndetse bamwe bafata nk’umutwe w’iterabwoba, wakomotse ku matsinda mato yashingiwe muri Tunisia mu 1952 kandi ugizwe n’abazungu n’abapolisi […]

Patrice Lumumba wibukwa n’Abanyekongo kuri uyu munsi yari muntu ki?

Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba (…) Patrice Lumumba, Yishwe […]

Karim Benzema yareze Minisitiri wamushyize mu gatebo k’abayisilamu b’abahezanguni

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Karim Benzema, yatanze ikirega arega Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa amushinja kumusebya ko afitanye isano n’abayisilamu b’abahezanguni. Minisitiri GĂ©rald Darmanin mu kwezi k’Ukwakira 2023, yavuze ko Bwana Benzema afitanye isano rizwi n’umutwe w’abayisilamu b’Abasuni avuga ko basanzwe bazwiho ubutagondwa.Umwunganizi wa Benzema yavuze ko aya magambo atesha agaciro icyubahiro […]

London: Itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda ryeguje Abayobozi 2 b’ishyaka riri ku butegetsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi babiri bungirije b’ishyaka ry’aba conservateurs riri ku butegetsi mu Bwongereza beguye ku mirimo yabo mu gihe abadepite batoraga gukora amavugurura ku itegeko ryihutirwa rya Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, rigamije gukumira abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Rishi Sunak yashimangiye ko umushinga w’itegeko ugomba kugera aho guverinoma ishoboye kuko […]

M23 yarahiriye kwihorera kuri FARDC yivuganye ba ‘Komanda’ bayo 2

Umutwe wa M23 warahiriye kwihorera ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo kwica abasirikare babiri bawo bakuru nk’uko wabyemeje. Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama ni bwo Ingabo za Congo zifatanyije n’izirimo iz’u Burundi ndetse na SADC zagabye ibirindiro bikomeye ku birindiro bya M23. Amakuru avuga ko ibirindiro byatewe birimo […]

Inzu z’abimuwe ahazwi nko kwa Dubai zisigaye ziberamo abajura n’ibihunyira

Bamwe mu bimuwe mu nzu zubatswe mu murenge wa Kinyinya ahazwi nko kwa Dubai, baravuga ko inyubako babagamo zisigaye ziberwamo n’abajura ndetse n’ibihunyira nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ubabwiye ko bazazibasanira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Ikibazo cy’aya mazu cyazamutse mu ntangiro za Werurwe 2023 mu mvura itari yoroshye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko […]

Biryogo: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagaragaye mu Marangi ari gufata ka cyayi

gebzwsexcaat7pi.jpg

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, yagaragaye mu Biryogo, ahazwi nko Mu Marangi ari gufata ka cyayi ari kumwe n’abandi bantu bamwegereye barimo abashinzwe umutekano. Aha yari ari ndetse ari kumwe n’abantu batandukanye barimo umusirikare n’umupolisi bakuru, ni umuhanda wagizwe Car Free Zone uherereye mu Biryo mu Karere […]

Perezida Kagame na Museveni mu batazitabira irahira rya Tshisekedi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ntibari mu bakuru b’ibihugu bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida FĂ©lix Antoine Tsahisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi azarahirira kuyobora RDC muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu birori bizabera muri Stade […]

M23 yemeje iyicwa rya ba komanda 2 ba yo barimo Col Castro wari ukuriye ubutasi

geb1g2txyaaoa3a.jpg

Amakuru akomeje gucicikana kuva kuri uyu wa Kabiri nimugoroba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse yananditswe n’ikinyamakuru Chimpreports, aravuga ko Umuyobozi w’ubutasi w’umutwe w’inyeshyamba za M23 yaba yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote mu burasirazuba bwa Congo. Ni amakuru M23 yemeje mu itangazo ryayo ivuga ko abayobozi 2 b’ingabo ba zo bishwe nubwo itavuze […]

Guverinoma igiye gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abaturage, habarurwa buri muntu ku giti cye harebwa n’ubufasha akeneye, bazafashwa kwikura mu bukene izatangira mu mpera za Mutarama 2024. Ubu buryo bushya buje gusimbura uburyo bwari busanzweho, aho abantu bafashwaga hashingiwe ku byiciro by’Ubudehe baherereyemo. Ibyiciro by’ubudehe byari byaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda […]

Blinken Commends Rwanda Moves To De-escalate With DR Congo

US Secretary of State Antony Blinken on Tuesday praised Rwanda’s efforts to reduce tensions with the Democratic Republic of Congo even as a new border clash highlighted the troubled ties. Meeting Rwandan President Paul Kagame at the World Economic Forum in Davos, Switzerland, Blinken promised US support for regional diplomacy to end violence in eastern […]

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi

Kuri uyu wa kabiri, urukiko rwa Turkey rwahamije umuhungu wa perezida wa Somalia icyaha cyo kwica umumotari,maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri ariko cyahise cyivunjwamo ihazabu. Ku ya 30 Ugushyingo, Mohammed Hassan Sheikh Mohamud umuhungu wa Perezida wa Somalia,yashinjwaga guteza urupfu rw’umumotari wagemuriraga abantu kuri moto nyuma yo kumugonga ubwo yari mu modoka y’Abadipolomate yari atwaye. […]

Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD ( Intergovernmental Authority on Development) washakaga gutegura ibiganiro hagati y’abahanganye muri iki gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko guverinoma yahagaritse uruhare rwayo mu bikorwa by’ubwunzi bw’uyu muryango mpuzamaguverima w’iterambere (IGAD). Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko IGAD yongereye Sudani ku […]

FARDC yababajwe n’iraswa ry’umusirikare wayo wishwe na RDF

20240117_071840.jpg

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko umusirikare wacyo yarashwe mu cyico na RDF na ho bagenzi be babiri barafatwa, nyuma yo kwambuka bakisanga mu Rwanda. FARDC yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge. Yavuze ko ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama mu ma saa yine z’ijoro bariya […]

Mbaoma yahigitse abarimo Luvumbu, ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi

Rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka wa APR FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023, nyuma yo guhigika abarimo HĂ©ritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports bari bagihataniye. Ni mu bihembo by’abitwaye neza muri shampiyona FERWAFA yatangiye gutanga mu ijoro ryacyeye, nyuma y’igihe kirekire yarahagaritse kubitanga. Mbaoma yarangije imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abatsinze ibitego […]

Kayonza:Izindi mbwa 11 zishwe zirozwe nyuma yo kurwana zikanduzanya virusi y’ibisazi

Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’imbwa zigera kuri 11 zishwe nyuma y’uko ziketsweho kwanduzanya virusi y’ibisazi. Izi mbwa zishwe , ni izo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, aho ngo zimwe zari zaratangiye kwirara mu baturage zikabarya , izindi zigatangira kuzerera. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange bwabwiye itangazamakuru, ko izi mbwa zari ziherutse […]

Pakistan iramagana igitero cya Iran ku butaka bwa yo cyishe abana

Pakisitani iravuga ko ku wa Kabiri abana babiri bishwe abandi batatu barakomereka mu gitero cyagabwe na Irani bituranye. Irani yavuze ko yibasiye ibirindiro bibiri bifitanye isano n’umutwe w’abarwanyi witwa Jaish al-Adl nk’uko ibiro ntaramakuru by’igisirikare cy’iki gihugu bibitangaza. Ariko Pakisitani ibi yabiteye utwatsi, ibyita “igikorwa kitemewe” gishobora gukurura “ingaruka zikomeye” nk’uko tubikesha BBC. Pakisitani nicyo […]

Umujyi wa Kigali wasenye inzu zitandukanye zubatswe hadasabwe uruhushya

gd_njl9wwaajjch.jpg

Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire. Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho […]