Hari abagabo bazi ko igikoma cyahariwe abana n’abagore gusa
Abenshi mu babyiruka cyangwa se n’abari mu kigero kisumbuyeho, bakuze bakunda kumva ba Se cyangwa n’abandi bagabo bavuga ko batanywa igikoma kuko ari icy’abana n’abagore nyamara ntibamenye ko hari intungamubiri barimo birengagiza. Muri rusange, ababyeyi bonsa bashishikarizwa kunywa igikoma kuko hari intungamubiri abana bonsa bungukiramo ariko bitavuze ko no ku bagabo hari izo basangamo z’ingirakamaro. […]
Ba Perezida 22 batarimo Tshisekedi na Ndayishimiye bazitabira irahira rya P. Kagame
Abakuru b’ibihugu barenga 20 biganjemo aba hano ku mugabane wa Afurika, bategerejwe i Kigali aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Ni nyuma yo […]
Abantu ibihumbi 20 bagomba kwimurwa ku mupaka wa Ukraine n’Uburusiya
Polisi ya Ukraine, ifatanyije n’ishami ry’ubutabazi n’abayobozi b’akarere, iri gukora ibishoboka byose kugira ngo harebwe uburyo bwo gukemura ikibazo gikomeye cyo gukura abantu benshi mu bice binini biberamo intambara, ndetse n’ubufatanye bukomeye kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurindira umutekano abakuwe mu ngo zabo. Le soir dukesha aya makuru ivuga ko hakurikijwe uko ibintu bihagaze mu […]
Sudani: RSF iravugwaho kwica abasivili 15 mu gitero cya bombe muri El Fasher
Itsinda ry’impirimbanyi za demokarasi kuri uyu wa Kane ushize ryatangaje ko byibuze abasivili 15 bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) muri El Fasher, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru mu burengerazuba bwa Sudani. Komite zishinzwe kwirwanaho muri El Fasher zasangije amafoto ku rubuga rwabo rwa Facebook zerekana […]
Icyifuzo cya Ramaphosa ku mubano w’u Rwanda na RDC nyuma yo kwemeranya agahenge
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko yifuza ko agahenge kerekeye impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC iki gihugu cyemeranyije n’u Rwanda kaba aka burundu, hanyuma ibihugu byombi bigafatanya mu gushimangira umubano wabyo. Ramaphosa yabitangarije i Luanda muri Angola, aho ku wa Kane yagiriye uruzinduko rw’akazi yari yatumiwemo na mugenzi we, JoĂŁo Lourenço. Ni […]
Abasirikare 272 b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23 bagiye kujurira
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko abasirikare bagera kuri 172 bafunzwe bazira ko banze kurwana na M23 bagiye kujurira. SOS media Burundi itangaza ko abegereye imfungwa bamenye amakuru ko aba basirikare bagiye kujuririra mu rukiko rwa Gisirikare. Abasirikare 274 bagejejwe imbere y’urukiko, babiri muri bo ni bo bagizwe abere hanyuma abahamwe n’ibyaha bajyanwa […]
M23 ubu iragenzura imidugudu isaga 100 muri Kivu y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’imiryango itegamiye kuri leta yo muri Kivu y’Amajyaruguru burasaba ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongera gutangiza ibitero bikaze ku mutwe wa M23 nyuma y’uko uyu mutwe umaze kwigarurira imidugudu isaga 100 muri teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero . Babisabye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya […]
Paris: Igipolisi cyataye muri yombi umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott
Abayobozi bo mu gihugu cy’u Bufaransa baravuga ko umuraperi w’Umunyamerika, Travis Scott, yafatiwe i Paris kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kurwana bikomeye n’umurinzi we bwite . Ubushinjacyaha bwa Paris bwagize buti: “Abapolisi bahamagawe muri hotel izwi nka Georges V Hotel maze bata muri yombi Travis Scott kubera ihohotera ryakorewe umukozi ushinzwe umutekano. Uyu yari […]
Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu banze gutaha ngo baticwa nka bagenzi babo
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzania, banze gutaha ngo batazicwa cyangwa bagahungabanywa mu bundi buryo nka bagenzi babo bagiye batahuka. Babivuze mu ntangiro z’icyumweru dusoje aho zagaragaje ko zihangayikishijwe no gutahuka kubera umutekano muke uri mu Burundi cyane cyane bigizwemo uruhare n’imbonerakure. Mu nama n’intumwa z’abategetsi b’Uburundi basuye iyi nkambi […]
RDC mu bikangisho byo kujyana Perezida Kagame muri ICC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatangaje ko iteganya kujya kurega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). Minisitiri Constant Mutamba umaze iminsi yibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje ku wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikora i Kinshasa. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’urubanza ubutabera bwa gisirikare bwa RDC […]
Lt. Gen. Huang Xucong wo mu Gisirikare cy’u Bushinwa ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na Gen. MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bakiriye Lt Gen Huang Xucong, umuyobozi wungirije akaba n’umugaba mukuru w’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Bushinwa bushinzwe igice cyo hagati hamwe n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye buriho hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’u Bushinwa […]
Imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo izatwara asaga miliyari 100 izatangira mu 2025
Kuvugurura Gare ya Nyabugogo biteganijwe gutangira mu 2025 bikazarangira mu 2027 bitwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 150 z’amadolari, nk’uko Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabitangarije ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kane, itariki 8 Kanama. Icyakora, yagize ati: “Ikiguzi cya nyuma kizagenwa nyuma y’inyigo no kwemezwa.” Gare ya Nyabugogo […]
Biden atewe impungenge na Donald Trump mu gihe yaba atsinzwe amatora
Nyuma y’uko mu Ugushyingo uyu mwaka 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora ya Perezida, Biden usanzwe ari umukuru w’iki gihugu yatangiye kugira impungenge. Izi mpungenge w’Amerika Joe Biden Yagize, ngo ni uz’uko atizeye ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihe Donald Trump yaba atsinzwe amatora. Ubwo Biden yari mu kiganiro, yabwiye […]
Igipolisi cya Kenya cyongeye gusakirana n’abigaragambya ariko badafite ingufu
Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Kanama, Abapolisi ba Kenya bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya amatsinda mato mato y’abigaragambyaga bari bateraniye i Nairobi, mu gifatwa nk’umunsi mushya w’igikorwa cyo kurwanya Perezida William Ruto . Inkuru dukesha AFP ivuga ko mu gace ko hagati mu murwa mukuru wa Nairobi gakorerwamo ubucuruzi hari huzuye Abapolisi […]
Ubucukuzi bw’amabuye ya Beryllium bwabaye buhagaritswe
Amabuye ya Beryllium yahagaritswe mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye akajagari mu bucukuzi bwayo. Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, aho bwatangaje ko bwabaye buhagararitse ubucukuzi n’iyoherezwa mu mahanga ry’aya mabuye y’agaciro. Muri Afurika by’umwihariko niho aya mabuye uyasanga cyane, bitewe n’uko hirya no hino ku isi agenda acyendera kandi akamaro […]
Burkina Faso irimo kwigira ku mikorere y’Igipolisi cy’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yakiriye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Burkina Faso . Ni mu ruzinduko rw’akazi izi ntumwa zikorera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Kwegereza abaturage Ubuyobozi […]
Icyo Nangaa avuga ku gihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be bo muri AFC/M23
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23, yateye utwatsi igihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwayo buri kugana ku iherezo. Ku wa Kane tariki ya 8 Kanama ni bwo urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rwakatiye Nangaa na bagenzi be urwo gupfa, nyuma yo kubahamya […]
2017-2024: Imyaka irindwi Kagame yadadiyemo umutekano w’u Rwanda

Ku itariki ya 18 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu, mu gihe cy’imyaka irindwi yiyemeza “guharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu”. Kuri ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umukuru w’Igihugu arahirire kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%. Imyaka irindwi ishize […]