Abayobozi bo mu gihugu cy’u Bufaransa baravuga ko umuraperi w’Umunyamerika, Travis Scott, yafatiwe i Paris kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kurwana bikomeye n’umurinzi we bwite .
Ubushinjacyaha bwa Paris bwagize buti: “Abapolisi bahamagawe muri hotel izwi nka Georges V Hotel maze bata muri yombi Travis Scott kubera ihohotera ryakorewe umukozi ushinzwe umutekano. Uyu yari yagize uruhare mu gutandukanya uyu muraperi n’umurinzi we”.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko icyo gihe Scott yari yasinze. Abahagarariye uyu muraperi ntibahise batanga ibisobanuro nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Travis Scott yari i Paris aho yagiye gukurikirana imikino ya basketball igihugu cye cyitabiriye mu Mikino Olempike ya 2024.
Scott ni rimwe mu mazina akomeye muri rap, aho yigeze kuyobora urutonde rwa Billboard Hot 100 rw’indirimbo ijana zikunzwe n’indirimbo ze nka “Sicko Mode”, “” Highest in The Room, “” The Scotts, “na” Franchise. ”
Uyu muraperi w’imyaka 33, amazina ye y’amavuko ni Jacques Webster, yagaragaye mu mukino Amerika yatsinzemo Serbia mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’umukino wa Basketball mu bagabo mu Mikino Olempike.
Yahoze akundana n’icyamamare n’umucuruzi, Kylie Jenner, babyaranye abana babiri.
Mu 2021, Scott yamamaye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko abantu 10 bafiriye mu mubyigano wabaye mu iserukiramuco ry’umuziki rya Astroworld yateguye i Houston, muri Texas. Ibi byabaye mu gihe Scott yari kuri stage.


