Rubavu: Abanyeshuri n’abarimu bahangayikishijwe n’icyorezo cya Marburg

Abanyeshuri n’abarimu bo mu karere ka Rubavu bavuga ko ingamba zafashwe na Minisiteri y’Uburezi zirimo kudasura abana ku ishuri ntacyo zizahungabanya ku masomo yabo, kuko icyorezo cya Marburg gihangayikishije kuruta kuba umubyeyi yagusura akakikwanduza. Ibi aba banyeshuri n’abarezi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na BWIZA, nyuma y’ingamba nshya zatangajwe na Minisiteri y’Uburezi. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko […]

U Burusiya bwigaruriye Umujyi wa Vuhledar mu burasirazuba bwa Ukraine

Igisirikare cy’u Burusiya cyigaruriye Umujyi wose wa Vuhledar w’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Ukraine. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ukwakira 2024, Igisirikare cya Ukraine cyemeje ko kirimo kuvana ingabo mu mujyi ufite umwanya w’ingenzi mu Karere ka Donetsk, mu rwego rwo kurinda “abasirikare n’ibikoresho”. Bitewe n’ibikorwa by’umwanzi, havutse impungenge z’uko uyu mujyi wagotwa nk’uko […]

Umushinga wo kweguza Perezida Macron wakubise igihwereye

Komisiyo ishinzwe amategeko mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa, yateye utwatsi umushinga wo kweguza Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu. Igitekerezo cyo kweguza Perezida Macron mu mpera za Kanama uyu mwaka cyari cyatanzwe n’ishyaka La France Insoumise (LFI), nyuma y’igihe gito ryegukanye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Iri shyaka ryashatse kweguza Macron, rimuhora […]

DRC: Imirwano ikaze yubuye i Sake hagati ya FARDC na M23

Kuva mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024 mu mujyi muto wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru hongeye kumvikana imirwano ikaze yasakiranyije ingabo za Leta ya Kinshasa n’Inyeshyamba za M23. Ni imirwano bigoye kumenya uruhande rwayitangije n’ubwo amakuru avuga ko uruhande rwa Leta ari rwo […]

Nigeria: Byibuze abantu 150 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Ukwakira 2024, abayobozi bavuze ko byibuze abantu 150 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye mu burengerazuba bwa Nigeria. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Leta ya Nigeria, Abdullahi Baba, yatangaje ko ibi byabereye ku wa Kabiri mu Karere ka Mokwa mu gihugu cya Nigeria nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya […]

Kenya: Visi Perezida arashinjwa ivanguramoko no gushyigikira imyigaragambyo irwanya leta

Muri Kenya, icyifuzo cyo kweguza Visi-Perezida Rigathi Gachagua hemejwe ko cyakiriwe ku munsi w’ejo, ku wa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Iki cyifuzo cyashyizweho umukono n’abadepite 291, hejuru ya bibiri bya gatatu bisabwa, kirerekana ibirego cumi na kimwe. Abadepite bashinja visi-perezida kuba yararenze ku Itegeko Nshinga, amategeko ya Kenya ndetse […]

Ba Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs bagiranye ibiganiro byo mu muhezo

gy0fedyxwacl20m.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Edgars RinkÄ“viÄŤs wa Latvia. Perezida Kagame ari muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’umugabane w’u Burayi kuva ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ejo ku wa Kabiri Umukuru w’Igihugu yasuye inzu ndangamurage […]

Rutsiro: Guheka ababyeyi mu ngobyi bituma bacibwa amande yo kutabyarira kwa muganga

Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu mu kagari ka Kabere abahatuye bavuga ko babangamiwe no kutagira aho ababyeyi babyarira, bakavuga ko aho bagira ari kure cyane yaho batuye ku buryo n’ubyariye mu nzira acibwa amafaranga, ku ruhande rw’ Akarere bo bakavuga ko iki kibazo ntacyo bazi. Aba baturage bavuga ko kuva aho batuye ugera […]

MINEDUC yahagaritse gusura abanyeshuri biga muri ‘internat’

20241002_094610.jpg

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (internat), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg. Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi minisiteri yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi […]

RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe arishyuza Leta asanga miliyari 2 Frw

doc_matata.jpg

Mu ibaruwa yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira, Depite Augustin Matata Ponyo Mapon yasabye ko Minisitiri w’intebe, Judith Suminwa yamusabira minisiteri y’imari kumwishyura miliyoni 1.9 z’amadolari yamuhezemo . Matata Ponyo avuga ko yakoreye ubushakashatsi ibiro bye (bya Minisitiri w’Intebe), ariko amafaranga yahagaritswe na minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi. Abinyujije kuri X […]

Iran yakoze amakosa akomeye ndetse izayishyura: Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje Iran ko igomba kwishyura amakosa yakoze ubwo yagabaga igitero ku gihugu cye. Ni nyuma y’igitero cya missile ziraswa kure (ballistic missiles) zibarirwa mu 180 Iran yaraye irashe kuri Israel. Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyabikoze gihorera urupfu rwa Ismail Haniyeh wahoze ayobora umutwe wa Hamas na Hassan Nasrallah […]

Mozambique: Maj. Gen. Ruvusha yijeje ko bagiye gukomeza kotsa igitutu abaterabwoba

gy0-lxbwgauc34s.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 01 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda muri Mozambique (RSF) Maj Gen Emmy K Ruvusha yitabiriye inama ya 11 yo guhuza ibikorwa yabereye mu mujyi wa Pemba, yitabiriwe n’intumwa z’Ingabo za Mozambique ndetse n’intumwa z’Ingabo za Tanzaniya. Maj. Gen. Ruvusha yijeje abitabiriye iyi nama ko Ingabo z’u Rwanda […]

Amerika: Abazavamo visi perezida nabo bahuriye mu kiganirompaka

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida b’amashyaka abiri ya mbere akomeye, Umurepubulikani JD Vance n’Umudemokarate Tim Walz, bashoje ikiganiro-mpaka cyamaze isaha n’igice kuri televiziyo CBS kuri uyu wa Kabiri, itariki 1 Ukwakira . Abanyamakuru bayoboye ikiganiro babajije abakandida bombi niba bashyigikiye ko Israel irasa Irani nyuma gato y’uko irashe muri […]

Abantu 10 nibo bamaze kwicwa na Marburg

img-20241001-wa0081.webp

Umubare w’abantu bamaze kwandura virus ya Marburg wiyongereyeho abantu 2 bose hamwe baba 29 hapfa n’undi 1 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024. Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kwandura indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, […]