Nyabugogo n’ahandi mu Ntara babangamiwe n’abantu badutse basabiriza bitwaje gusura abarwayi

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi ntabwo baziko gusabiriza burya ari icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda kuko hari ingingo igaruka kuri iki cyaha.Uyu muco wadutse muri Gare ya Nyabugogo no mu zindi Gare ziri mu Ntara.

Iyo ugeze mu kigo gitegerwamo imodoka by’umwihariko cya Nyabugogo uhasanga abantu basigaye baraje mu isura nshya yo gusaba bitwaje ko ari abo mu “miryango ifasha imbabare”, aho uzasanga bavuga ko bakora ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga.

Ibi ariko n’ubwo aba bantu basaba baba bitwaje kujya gusura abarwayi kwa muganga hari abantu banenga uyu muco bakanagaya uburyo bikorwamo aho bamwe bavuga ko hari abantu bivumburiye umushinga mushya wo gusabiriza babyita ko bagiye gusura abarwayi badafite ababageraho.

Habimana Oscar,ni umugenzi wari uteze imodoka zerekeza mu Majyepfo y’u Rwanda aganira na BWIZA yavuze ko ibi bintu by’abantu basabiriza muri Gare ya Nyabugogo amaze igihe abibona ndetse akavuga ko ari ibintu bibangamiye abantu aho basigaye baza bitwaje ko basura abarwayi kwa muganga.

Undi nawe utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara wo mu karere ka Kirehe,avuga ko abasabiriza bahinduye uburyo noneho babizana mu isura yo gusura abarwayi,

Ati:” Njye iyo nkimara kwicara mu modoka hano Nyabugogo mpita mbona abantu baje bavuga ko baturuka mu muryango usura abarwayi kwa muganga bagatangira gutera umuntu icyugazi bamusaba,hari n’ababa bafite code ngo umuntu yanyuzaho amafaranga,iyo nkomeje urugendo nkagera i Rwamagana nsangayo abandi nabo bameze gutyo bikancanga.”

Asaba Leta ireberera abaturage bayo,kubakiza abo bantu byashoboka ko ibona ibyo bintu bikwiriye koko igashyiraho ikigega gishinjwe gusura abarwayi badafite ababasura kizwi abantu bakajya bagishyiramo amafaranga mu buryo buzwi ndetse kigatanga n’akazi ku bantu bagikoramo.

Icyo amategeko avuga ku bijyanye no gusabiriza

Gusabiriza ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda aho ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igihano ku cyaha cyo gusabiriza, ivuga ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyi ngingo ivuga ko umusabirizi wese ukoresha ibikangisho, winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw’iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo, wigira nk’urwaye cyangwa nk’ufite ubumuga, witwaza ikindi kintu icyo aricyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe; ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Naho ku basabiriza bifashishije abana, ingingo ya 691 ivuga umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2). Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw‟umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu (3).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *