Museveni yavuze ibyo yaganiriyeho na Tshisekedi yatumije i Kampala
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda rwasize yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko rwamaze amasaha make, Tshisekedi akaba yari yararutumiwemo na Perezida wa Uganda. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe, bibera mu […]
UK: Uwahoze ari umucamanza wa Uganda yarezwe gukoresha ‘Ubucakara bugezweho’
Uwahoze ari umucamanza wa Uganda, Lydia Mugambe, w’imyaka 49, utuye Lyne Road, muri Kidlington, yashinjwe mu Bwongereza ibyaha byinshi bifitanye isano n’ubucakara bugezweho ndetse no kurenga ku mategeko agenga abimukira. Mu byaha Mugambe aregwa harimo no gucura umugambi wo koroshya kurenga ku mategeko agenga abimukira mu gihugu cy’u Bwongereza, gutegura cyangwa koroshya ingendo z’abantu bo […]
Muvunyi na Sadate barebanaga ay’ingwe biyemeje kumwenyuza aba-Rayon Sports
Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bahoze bayobora Rayon Sports, biyemeje gushyira ku ruhande amakimbirane bari bamaze igihe bafitanye bagafatanya kuyobora Rayon Sports. Mu myaka yashize ni bwo aba bagabo bombi basimburanye ku buyobozi bwa Rayon Sports bagiranye ibibazo, bisubiza inyuma iriya kipe ku buryo byanabaye ngombwa ko icikamo ibice bibiri. Mu minsi ishize ubwo igice […]
Somalia yahambirije umujyanama muri Ambasade ya Ethiopia i Mogadishu
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ya Somaliya yatangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024, ko yirukanye Ali Mohamed Adan, Umujyanama muri Ambasade ya Ethiopia i Mogadishu, ivuga ko ibikorwa “ bye bidahuye n’inshingano ze mu rwego rwa diplomasi” kandi birerekana ubwiyongere bukabije bw’umwuka mubi mu mibanire y’ibihugu byombi. Iyi ntambwe iragaragaza ubushake bwa Somaliya […]
COOTHEMUKI Umushoramari Mutangana akomeje kuyisenya
Ibikorwa by’umushoramari mu bijyanye n’inganda zitunganya umusaruro w’icyayi Mutangana Jean Baptiste, ukorera mu karere ka Nyaruguru biganisha ku gusenya burundu Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Muganza na Kivu (COOTHEMUKI) bikomeje guteza ubuyobozi bw’iyi koperative kubogoza batabaza umuhisi n’umugenzi. Iyi koperative ikorera mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Muganza, Kivu, Munini, Kibeho, Busanze, Ruheru na Nyabimata […]
Tunesha irari ry’isi k’ubw’ubuntu bw’Imana
Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none (Tito 2:11) Umwanzi satan aturusha imbaraga n’ubwenge cyaneee, hatabayeho ubuntu bubonekera muri Yesu, yadukorera ibyo ashaka. Rero m’urwego rwokudutabara ngo tuneshe, Umwuka w’Imana uraduha ibanga ryokubigeraho, ni: 1.kureka kutubaha Imana kuko […]
Colonel wa FARDC n’ingabo yari ayoboye bihuje na M23
Col Gilbert Ekombe Bongilima wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiyunze kuri M23 we n’igice kinini cy’ingabo yari ayoboye. Col. Ekombe yari asanzwe ari umuyobozi wa regiment ya 137 ya FARDC ikorera muri Groupement ya Luberiki ho muri Teritwari ya Walikale. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo uyu Ofisiye mukuru […]
DR Congo:Thérèse Kayikwamba yavuze ko ibiganiro bya Luanda biri mu kaga
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo yavuze ko kubera imirwano yubuye mu minsi ishize muri teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru abona inzira y’ibiganiro bigamije amahoro ya Luanda iri mu kaga. Thérèse Kayikwamba Wagner yaganiriye na BBC News Day ku kicaro cya BBC i London mu gihe ari mu Bwongereza aho avuga ko […]
Tshisekedi ategerejwe muri Uganda guhura na Museveni
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 30 Ukwakira 2024, Perezida wa RDC, F?lix Antoine Tshisekedi, biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu gihugu cya Uganda. Uruzinduko Tshisekedi agirira muri Uganda biteganyijwe ko arahura na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda ruraba ari uruzinduko rw’akazi. Bikaba biteganyijwe ko barahurira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, ni intambwe ikomeye […]
FARDC yongeye kwigarurira ahantu 7 hacukurwa amabuye y’agaciro muri Djugu
Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Ukwakira 2024, igisirikare cyavuze ko byibuze imidugudu irindwi yari yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Zaire na CODECO mu karere gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Teritwari ya Djugu (Ituri) imaze icyumweru cyose igenzurwa na FARDC. FARDC ivuga ko yongeye kwigarurira uduce twa Galay, Lodjo, Pili Pili, Beba, Plito na Mulanday mu […]
Rwamagana: Baratabariza umwana w’imyaka 15 wahungabanyijwe n’uburyo ababyeyi na mukuru we bishwemo
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rutonde,Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro , barasabira ubufasha umwana w’imyaka 15 nyuma y’uko umuvandimwe yishwe ,mu gihe hari hashize imyaka 10 ababyeyi be bombi bishwe n’umuhungu ise yabyariye mu Gihugu cya Uganda yari yarahungiyemo akiri muto . Amakuru dukesha abatuye mu Mudugudu wa Rutonde, avuga ko ise na nyina b’uwo mwana wiga mu mwaka […]
Sudani: Amerika yamaganye ibitero bya RSF byibasira abasivili
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaganye ibitero byibasira abasivili by’ingabo za Rapid Support Forces muri Sudani kandi ibahamagarira guhagarika ihohoterwa rikorerwa abaturage. Ibi byatangajwe nyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa kuva ku wa Gatanu muri Leta ya al-Jazira, kugeza ubu yari ituje. […]
Rubavu: Meya arasaba ubuvugizi, abaturage bagasaba perezida Kagame kubibuka bakaba ku isonga nk’abandi

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro ko mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, barasaba Perezida Kagame kubibuka nk’abandi banyarwanda akabakura mu bwigunge bamazemo imyaka irenga ibiri kubera umuhanda wahuzaga uturere twa Rubavu-Rusizi wacitse ugahagarika ubuzima. VIDEO: RUBAVU:HARI ABAPFUYE😭ABAGIZE UBUMUGA💄BARATABAZA PEREZIDA KAGAME NGO ABIBUKE BABE KU ISONGA NK’ABANDI KUKO AHAHOZE UMUHANDA HAGIYE KUBAMARAHO […]
Intasi nkuru z’u Rwanda na RDC i Luanda
Impuguke mu butasi zo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira zirahurira i Luanda muri Angola mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ku wa Kabiri yabwiye France 24 ko iyi nama iza […]
Uwashinze TikTok yabaye umuherwe wa mbere mu Bushinwa
Kuba TikTok yaramamaye cyane ku isi hose, byatumye umwe mu bashinze isosiyete ikomokaho, ByteDance, aba umuntu ukize cyane mu Bushinwa . Dukurikije urutonde rw’abakire rwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Hurun, Zhang Yiming ubu arabarirwa akayabo ka miliyari 49.3 z’amadorari (miliyoni 38 z’amapound) umutungo we ukaba wariyongereyeho hejuru ya 43% ugereranije no mu 2023. Uyu mugabo w’imyaka […]
Koreya y’Epfo yatangaje ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine
Koreya y’Epfo yatangaje ko ishobora gutangira guha intwaro Ukraine niba ingabo za Koreya ya Ruguru ziyemeje gushyigikira u Burusiya. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yageze mu Burusiya kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukwakira 2024 mu biganiro bibaye mu gihe intambara iki gihugu kirwana na Ukraine yafashe indi ntera. Ni nyuma kandi y’uko […]
Karongi: Abakozi b’Umurenge wa Murundi basezereye rimwe
Abakozi hafi ya bose b’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi basezeye ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge Ntakirutimana Gaspard ndetse n’ab’Utugari 3 muri 6 tuwugize. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabihamirije umunyamakuru wa RBA ukorera i Karongi, ariko yirinze kumubwira umubare w’abasezeye n’icyabateye gusezera akazi. Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa […]
Ibitaro bya Muhima byongeye kuvugwamo serivisi mbi, nabyo byikoma Nyarugenge
Ibitaro bya Muhima byongeye kunengwa serivisi bitanga nabyo bihita bigaragaza noneho impamvu birimo gutanga serivisi icumbagira n’impamvu ibitera. Abakoresha urubuga rwa X yahoze yitwa Twitter babonye ubutumwa bwanditswe n’umuntu witwa Ndoli ati:” Good evening RwandaHealth Dr Nsanziamana Sabin mutubarize Muhima Hospital ya Nyarugenge ese kuhivuza waje mugitondo ukageza ayamasaha hakiri abantu bangana uku hari […]