Intasi nkuru z’u Rwanda na RDC i Luanda

Sangiza iyi nkuru

Impuguke mu butasi zo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira zirahurira i Luanda muri Angola mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ku wa Kabiri yabwiye France 24 ko iyi nama iza kuba itegura inyandiko y’ibikorwa bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS)” byo gusenya umutwe wa FDLR.

Ni inyandiko igomba kuzasuzumwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ubwo bazaba bahuriye i Luanda mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Intasi z’u Rwanda na Congo zigiye kongera guhurira i Luanda, nyuma y’ibyumweru bike ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bemeje gahunda yo gusenya FDLR yateguriwe i Rubavu na ziriya mpuguke.

Nyuma y’inama iheruka Kinshasa yifuje ko gusenya uyu mutwe byakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwavanaho ingamba zo kurinda umutekano warwo rumaze igihe rwarafashe, ibyo Kigali idakozwa bitewe n’uko buri gihe Kinshasa izana amananizankana ku biba byumvikanweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *