Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rutonde,Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro , barasabira ubufasha umwana w’imyaka 15 nyuma y’uko umuvandimwe yishwe ,mu gihe hari hashize imyaka 10 ababyeyi be bombi bishwe n’umuhungu ise yabyariye mu Gihugu cya Uganda yari yarahungiyemo akiri muto .
Amakuru dukesha abatuye mu Mudugudu wa Rutonde, avuga ko ise na nyina b’uwo mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza mu kigo cy’Ishuri Ribanza rya Rutonde Protestant ( Ecole primaire Rutonde Protestant) bishwe mu mwaka 2014 ndetse umuhungu wa se wabishe akaba afungiye mu Igororero rya Rwamagana.Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be ,uwo mwana yasigaranye na mukuru we nawe wishwe tariki ya 17 Nzeri 2024 .
Nyuma y’urupfu rw’agashinyaguro rw’ ababyeyi bishwe na mukuru we bavukanaga kuri Se ,wabishe abatemaguye , bivugwa ko uwo mwana byamuhungabanyije atangiye kumenya ubwenge kuburyo ngo hari abantu yabwiraga ko nawe yumva azapfa nyuma yo gusobanurirwa uko ababyeyi be bishwe no kumva ko umuvandimwe yajuririye igihano cya burundu yari yahawe .
Uyu mwana kandi urupfu rwa mukuru bakurikirana witwa Katabarwa Jean Bosco wari ufite imyaka 17 ,wishwe akubiswe impiri mu mutwe n’umwana w’umuturanyi wabo ,w’imyaka 14 narwo rwamuteye ihungabana mu buryo bukomeye .Abaturage bavuga ko yahungabanye kurusha uko yari yahunganyijwe no kumenya uko ababyeyi be bishwe afite imyaka 4 .Bamwe mu baturage basaba ko yafashwa n’abafite ubunararibonye mu bijyanye n’ibiganiro by’isanamitima ndetse akafashwa n’abagiraneza ku bibazo by’imibereho .
Umwe mu baturage asobanura impamvu uwo mwana yahungabanye kubera kumenya uburyo ababyeyi bapfuye no gukurira mu buzima bwo kwirera .
Ati “Uyu mwana akwiye gufashwa kuko yabayeho mu buzima bugoye kuko ababyeyi bamaze gupfa we na mukuru wishwe babanye na mubyara wabo ,babahagaho birera kuko uwo mwana babanaga nawe yarerwaga n’ababyeyi bataricwa ,nawe ni imfubyi iratagira epfo na ruguru .”
Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa asaba abagiraneza gufasha uwo mwana .
Yagize ati “Uyu mwana ,ubona akunze ishuri cyane ariko urebye ibyamubayeho akeneye abamufasha akabona ibyangombwa bikenerwa ku ishuri Kandi inzu yasigiwe n’ababyeyi be ,urabona ko igiye gusenyuka . Mu by’ukuri yubakiwe inzu byamugabanyiriza akababaro ko kubura ababyeyi n’umuvandimwe ,nibura yaba atekereza ko nakura atazabura aho atura .”
Uwitwa Furaha warezwe na Se w’uwo mwana yabwiye Bwiza.com ko mubyara we afite ihungabana ryaturutse rw’urupfu rw’ababyeyi be na mukuru we.
Ati“Umwana yari yarahungabanye kubera ko yajyaga ambwira ngo ubu nafungurwa ntazacwica ? Ariko noneho mukuru we amaze gupfa ,byaramugoye kubyakira mu mutima we ubona afite ubwoba . Ikindi kigarabagaza agahinda mu minsi ishize bambwiye ko we n’abanyeshuri bigana bashatse kwihorera ngo bakubite umwana uvukana n’uwamwishe . Iyo inzu ivuye agira ubwoba avuga ko igiye kugwa nawe agapfa ,akanga kuyiraramo .”
Mu kiganiro Bwiza.com iherutse kugirana n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kigabiro wari mu Nshingwabikowa z’umunyamabanga ,ubwo mukuru w’uwo mwana yicwaga yavuze ko ikibazo cy’uwo mwana kizakurikiranwa .
Uyu mwana Ise wishwe n’umuhungu we mukuru yitwaga Ndayambaje Athanase akaba yaratujwe mu Mudugudu wa Rutonde nyuma yo kuva mu Gihugu cya Uganda yahungiyemo akiri muto .


