Uwahoze ari umucamanza wa Uganda, Lydia Mugambe, w’imyaka 49, utuye Lyne Road, muri Kidlington, yashinjwe mu Bwongereza ibyaha byinshi bifitanye isano n’ubucakara bugezweho ndetse no kurenga ku mategeko agenga abimukira.
Mu byaha Mugambe aregwa harimo no gucura umugambi wo koroshya kurenga ku mategeko agenga abimukira mu gihugu cy’u Bwongereza, gutegura cyangwa koroshya ingendo z’abantu bo gukoreshwa mu bucakara bugezweho, no gusaba umuntu gukora imirimo y’agahato cyangwa ku gahato.
Umuvugizi wa Polisi ya Thames Valley yagize ati: “Twashinje umugore mu bijyanye n’iperereza ku bucakara bugezweho muri Oxfordshire. Ibyo birego byakiriwe n’ubushinjacyaha kandi bireba uwahohotewe umwe. ”
Ibyo birego byagarutsweho cyane muri Uganda, aho Mugambe yabanje gukorera nk’umucamanza mu Rukiko Rukuru nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda yemeye ko yumvise ayo makuru kandi avuga ko arimo kuvugana n’inzego za Leta zibishinzwe kuri iki kibazo.
Mugambe washinjwe ku mugaragaro ku itariki ya 7 Kanama, biteganijwe ko azaburanishwa mu rukiko rwa Oxford ku itariki ya 10 Gashyantare 2025.
Biteganijwe ko urubanza ruzamara ibyumweru bitatu, ruzasesengura amakuru arambuye ku birego bikomeye aregwa.
Mbere yo kwinjira mu bucamanza, Mugambe yakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (UNICTR) i Arusha, muri Tanzaniya mu Byumba by’Ubujurire no mu ishami rishinzwe ubujyanama mu by’amategeko. Ku itariki ya 18 Nzeri 2020, yagizwe Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma (IGG) muri Uganda.


