Huye: Arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, cyakozwe ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo,  mu Karere ka Nyanza, mu cyumba. […]

Uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo kurakaranya

Mu rukundo, si buri gihe haba ibyishimo n’ibiganiro byiza; rimwe na rimwe habaho kutumvikana no kurakaranya. Ariko se ni gute wasaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo gukora ikosa? Icya mbere ni ukwemera ko wakoze ikosa no guha agaciro amarangamutima ye. Ukeneye kumwereka ko uzi neza ko wamubabaje kandi koko ubabajwe n’ibyo wakoze. Urugero, ushobora kumubwira […]

Perezida wa Rayon Sports yibukije Sadate ko atajya atanga umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yasubije ibitekerezo bikomeje gutangwa na Munyakazi Sadate, wahoze ayobora iyi kipe. Mu kiganiro yagiranye na radiyo SK FM, Twagirayezu Thadee yagarutse ku ngingo zitandukanye, harimo n’amafaranga angana na miliyari 5 Munyakazi Sadate yagaragaje ko yiteguye gushora muri Rayon Sports. Yagize […]

Muhanga: Umugeni yaburiye irengero umugabo wamushatse nyuma y’iminsi itatu abenzwe n’undi musore

Aisha Christine wo mu karere ka Kamonyi yagiye mu Murenge wa Nyamabuye,Akarere ka Muhanga gushakayo umugabo we yaburiye irengero nyuma y’iminsi ibiri bashyingiranywe. Uwo mugeni wo Murenge wa Rugobagoba n’umugabo we Kitabazonga Leonard bakunda kwita Kevin,bakoze ubukwe butunguranye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, nyamara nyuma y’iminsi agahunga urugo ndetse atwaye imyenda y’abasore bari […]

Uwahoze ari Guverineri yateye Tshisekedi umugongo ajya muri M23

Joseph-StĂ©phane Mukumadi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Sankuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze kujya mu mutwe wa M23. Mukumadi yemeje aya makuru biciye mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X. M23 na yo ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yashyize hanze ariya mashusho. Ni amashusho uriya mugabo agaragaramo […]

APR WVC yatangiye neza irushanwa nyafurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR WVC, yatangiye neza irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, itsinda Club FĂ©minin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22). Uyu mukino wabereye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025. APR WVC yatangiye umukino igorwa, itsindwa […]

FARDC yasubiye mu mujyi wa Walikale

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasubiye mu mujyi wa Walikale nyuma yo gusubira inyuma kw’ingabo za M23 zari zimaze iminsi ziwugenzura. Mu ijoro ry’ejo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata ni bwo ingabo za M23 zabaga muri Walikale-Centre zahavuye zisubira inyuma. Uyu mutwe mu kwezi gushize wari watangaje ko […]

Afurika ikwiye gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu guhangana n’ubusumbane (AI)-Perezida Kagame

Perezida Kagame afunguraga inama yiga uko AI yazwa umusaruro ku Mugabane wa Afurika

Kuva kuri uyu wa kane 3-4/04/202, i Kigali mu Rwanda hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) ryabyazwa umusaruro ku mugabane wa Afurika. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Togo Faure Essozimna GnassingbĂ© , Bwana Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi, […]

Hari abemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakanayipfobya: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko hari bamwe mu Banyarwanda bemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho, gusa ku rundi ruhande bakaba bakoresha imvugo ziyipfobya zinagize ibyaha. Byatangajwe n’Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri ruriya rwego, Ntirenganya Jean Claude, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata RIB yasozaga ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha […]

Kagame yifatanyije na Perezida wa Togo mu gutangiza “Global AI Summit on Africa”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 3 Mata 2025, muri Kigali Convention Center, yifatanyije na Perezida Faure Essozimna GnassingbĂ© wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bitabiriye Inama baturutse hirya no hino ku mugabane mu gutangiza Inama ya Global AI Summit on Africa. […]

U Rwanda rwamanutseho imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagabanutseho imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 124 rusubira inyuma rugera ku mwanya wa 130. Uku gusubira inyuma k’U Rwanda kuri uru rutonde bisobanuye ko hari amakipe yitwaye […]

RDC: Igipolisi cya Kinshasa cyabonye umuyobozi mushya mu mpinduka zakozwe muri PNC

Komiseri w’ishami, Israel Kantu Bankulu, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Mata, yagizwe Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Congo (PNC) mu Mujyi wa Kinshasa, asimbuye Komiseri Blaise Kilimbalimba, ubu wagizwe Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Haut-Katanga. Uku guhabwa inshingano no kuzihindurirwa muri PNC byatangajwe binyuze mu ruhererekane rw’amabwiriza ya perezida yasomwe kuri televiziyo […]

Umwarimukazi wasambanyaga umwana w’umuhungu w’imyaka 15

Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye muri Illinois, Christina Formella w’imyaka 30 yatawe muri yombo na polisi ashinjwa gusambanya umuna w’umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga. Amashusho yafashwe n’ibyuma bya polisi bigaragaza uyu mwarimu ari kurira cyane, yicaye mu modoka ya polisi i Downers Grove ku itariki ya 16 Werurwe. Mu mashusho yasohowe n’umuyoboro wa YouTube witwa Ape […]

Kicukiro: Umuhuzabikorwa mushya wa DASSO yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Werurwe 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Niragire Samuel wari Umuhuzabikorwa wa “DASSO” mu Karere ka Kicukiro akaba agiye gukomereza inshingano mu Karere ka Nyarugenge ndetse na Ngarambe John umusimbuye. Niragire Samuel akaba yashimiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse na bagenzi be ku musanzu […]

Gen. Muhoozi yashyikirije Ramaphosa ‘ubutumwa bw’ingenzi’ bwa Museveni 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Minisiteri y’Ingabo za Uganda yatangaje ko Gen Muhoozi yanashyikirije Perezida wa Afurika y’Epfo “ubutumwa bw’ingenzi” bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni. Bariya bombi bahuye, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu karere k’ibiyaga bigari, […]

Munyakazi Sadate yashyize za miliyari kuri Rayon Sports 

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga akayabo ka Frw miliyari 5 akegukana iyi kipe. Sadate umaze igihe agaragaza ko yifuza kuba umunyamigabane mukuru w’iyi kipe ikundwa na benshi, yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko muri miliyari 5 yifuza kugura Rayon Sports, “miliyari […]

Joshua Baraka ntakozwa ibyo guhita abyarana n’umunyamakuru wamutwaye umutima

Umuhanzi Joshua Baraka amaze imyaka igera kuri itatu akundana n’umunyamakurukazi Etania, ariko avuga ko batari bitegura kuba bagira abana. Baraka yasobanuye ko kugeza ubu bagishishikajwe no kumenyana no gukundana kurushaho, aho gutekereza ku kuba ababyeyi. Avuga ko kugira abana atari byo bigena umuntu, ahubwo ari inshingano umuntu agomba kwemera igihe yumvise ayiteguye. Mu kiganiro yagiranye […]

Bwa mbere nyuma y’Intambara y’Isi u Budage bugiye kugira ingabo mu mahanga

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko bizaba bibaye ubwa mbere nyuma y’igihe kirekire u Budage bwoherejwe abasirikare b’Abadage mu kindi gihugu kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira. Ati: “Ku bw’ubufatanye, ku bwa Lituania, ku bw’umutekano w’u Burayi”. Yongeyeho ko ari “Nk’ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje kurengera amahoro n’ubwisanzure hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.” Igitero cy’u Burusiya muri Ukraine […]

Bane baguye mu mirwano hagati ya Wazalendo na M23 i Nyangezi na Nyakabongola

Byibuze abantu bane basize ubuzima mu mirwano yabaye hagati ya Wazalendo na M23 i Nyantende, muri Teritwari ya Kabare, mu majyepfo ya Bukavu ho muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza. Mu bahohotewe harimo abasivili babiri, imirambo yabo yatoraguwe kandi bashyingurwa ku wa Kabiri mu masambu y’imiryango yabo. Indi mirambo ibiri, y’abarwanyi, […]

Ibihugu bituranye n’u Burusiya biri kuva mu Masezerano ya Ottawa abuza gukoresha za mine

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’intebe wa Finland Petteri Orpo yavuze ko igihugu cye kizifatanya n’ibindi bihugu bituranye n’u Burusiya mu kuva mu masezerano ya Ottawa abuza gukoresha ibisasu bya mine bitegwa abantu bishyirwa mu butaka. Pologne n’ibihugu bikora ku nyanja ya Baltic na byo byafashe icyemezo nk’icyo mu byumweru bibiri bishize kubera inkeke ya gisirikare […]

U Rwanda mu bihugu Trump yashyiriyeho imisoro mito y’ibicuruzwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye atangaje imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi. Ni icyemezo yafashe mu rwego rwo kunganisha iriya misoro n’icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu. Trump ubwo yatangarizaga iriya misoro yise “Reciprocal […]