howwe_1743618663

Joshua Baraka ntakozwa ibyo guhita abyarana n’umunyamakuru wamutwaye umutima

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joshua Baraka amaze imyaka igera kuri itatu akundana n’umunyamakurukazi Etania, ariko avuga ko batari bitegura kuba bagira abana.

Baraka yasobanuye ko kugeza ubu bagishishikajwe no kumenyana no gukundana kurushaho, aho gutekereza ku kuba ababyeyi. Avuga ko kugira abana atari byo bigena umuntu, ahubwo ari inshingano umuntu agomba kwemera igihe yumvise ayiteguye.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’imbere mu gihugu Baraka yagize ati: “Ubu ntabwo mbiteganya. Siniteguye kuba umubyeyi muri iki gihe. Kugira abana ntibigena umuntu, kandi ni inshingano umuntu agomba kwinjiramo ari uko yabiteguye,”

Mu muco nyafurika, kugira abana bifatwa nk’igice cy’ingenzi cy’ubuzima bw’umugabo, aho bishingirwaho mu kumenya icyubahiro, umwimerere w’umuryango no kuraga izina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *