Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga akayabo ka Frw miliyari 5 akegukana iyi kipe.
Sadate umaze igihe agaragaza ko yifuza kuba umunyamigabane mukuru w’iyi kipe ikundwa na benshi, yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yavuze ko muri miliyari 5 yifuza kugura Rayon Sports, “miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize; miliyari imwe yishyurwe amadeni kugira ngo nirinde birantega; miliyari eshatu zizashorwa muri Murera mu gihe cy’imyaka 3, bivuze miliyari buri mwaka.”
Yakomeje avuga ko mu gihe yaba yegukanye Rayon Sports, za Fan Clubs z’iyi kipe zizagumaho ariko zikaba zitazongera gutanga umusanzu, ahubwo ayo zatangagamo umusanzu akazajya akorwamo ubusabane.
Yunzemo ati: “Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo; abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa serivisi za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru; nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma-radiyo abarangaza”.
Sadate yongeyeho ko mu gihe Rayon Sports yaba ibaye iye yahabwa iby’ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa siporo nyarwanda, anizeza ko nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura “hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza”, ikindi ngo akazashinga izindi disciplines nka Volley, Basket, amagare n’izindi.
Uyu mugabo mu byo yijeje harimo kuzagurira Rayon Sports bisi ebyiri izajya igendamo, yajya gukina mu mahanga igategerwa indege yihariye.
Munyakazi kandi yijeje ko mu gihe we n’abayoboye Rayon Sports baba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere, yiteguye guha Rayon Sports Frw miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza shampiyona neza.
Yavuze kandi ko mu gihe iyi kipe iyoboye by’agateganyo shampiyona yaba itwaye igikombe cya shampiyona amafaranga yifuza kuyigura yakwiyongeraho 20% (Frw miliyari 1), gusa yakibura na bwo akagabanukaho andi nk’ariya.



One Response
nagira inama Sadate kubanza gukora ubushakashatsi akamenya niba aguze rayon hari uwagera ku kibuga aje kureba umupira ahubwo Rayon Sport izagurwe nu muhungu w’ infura wa Nyakubahwa President wacu witwa CYOMORO Iyvan urebe ukuntu stade yuzura murakoze
by Louis rubavu 0785279775