AP25092735763810-1743633964

U Rwanda mu bihugu Trump yashyiriyeho imisoro mito y’ibicuruzwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye atangaje imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Ni icyemezo yafashe mu rwego rwo kunganisha iriya misoro n’icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu.

Trump ubwo yatangarizaga iriya misoro yise “Reciprocal Tariffs” muri White House ku munsi yise uw’ubwigenge, yavuze ko iriya misoro yazamuye ku bihugu byinshi iri mu rwego rwo kwihimura ku bihugu byari bimaze igihe kirekire byiba Amerika.

Ati: “Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo igihugu cyacu cyibwa, gifatwa ku ngufu ndetse kikanasahurwa n’ibihugu bitwegereye ndetse n’ibya kure; yaba iby’inshuti ndetse n’iby’abanzi.”

Yakomeje agira ati: “Abategetsi b’abanyamahanga bibye imirimo yacu. Ababeshyi b’abanyamahanga basahuye inganda zacu. Ikindi abanyamahanga bashegeshe inzozi zacu zahoze ari nziza muri Amerika.”

Trump yashimangiye ko icyemezo yafashe kigomba kuzana impinduka zikomeye mu mateka ya Amerika, ndetse kigashyira iherezo ku bitero yavuze ko igihugu cye cyari kimaze igihe kigabwaho.

Ati: “Itariki ya 2 Mata izahora yibukwa nk’umunsi uruganda rwa Amerika rwavukiyeho bundi bushya, umunsi urwandiko rwa Amerika rwasubirijweho.”

Imisoro mishya ku bicuruzwa byo mu mahanga byinjira muri Amerika Trump yashyizeho, izatangira gukurikizwa ku itariki ya 9 Mata.

Perezida wa Amerika yasobanuye ko mu kugena iriya misoro hagendewe ku yo ibihugu by’amahanga bisanzwe bica ibicuruzwa biva muri Amerika, ibyatumye na we abica ½ cy’amafaranga bisoresha ibicuruzwa byo muri Amerika.

Ati: “Tuzabaca hafi ½ cy’ayo badusoresha cyangwa ayo badusoresheje. Ibiciro ntabwo bizangana neza n’ibyo badushyiriyeho. Nakabaye ari ko nabigenje, ariko ntekereza ko byari kugora ibihugu byinshi. Ibyo ntabwo tubishaka.”

Mu bihugu Trump yazamuriye imisoro harimo u Bushinwa, dore ko imisoro ku bicuruzwa bituruka muri iki gihugu bijya muri Amerika yashyizwe kuri 34%.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent yavuze ko uyu musoro wiyongera ku wa 20% Amerika yacaga ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa, ibivuze ko wahise ugera kuri 54%.

U Bushinwa bwo busanzwe busoresha ibicuruzwa bituruka muri Amerika 67%.

Umusoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo washyizwe kuri 20%, ibituruka muri Lesotho no muri Saint Pierre and Miquelon bisanzwe bisoresha ibicuruzwa bya Amerika 99% ushyirwa kuri 50%.

Ni mu gihe ibicuruzwa bituruka muri Cambodge bizajya bisora 49%, Vietnam (46%), Myanmar (44%), Sri Lanka (42%), Laos (48%), Syria (41%), Bangladesh na Serbia (37%), Thailand (36%), Afurika y’Epfo (30%).

U Rwanda n’ibihugu byinshi bya Afurika biri mu byo Trump yashyiriyeho umusoro muto, dore ko ibicuruzwa biruturutsemo bizajya bisora 10%. Ni amafaranga angana n’ayo ibicuruzwa byinjira mu Rwanda biturutse muri Amerika bisora.

U Rwanda rwashyizwe mu gatebo kamwe n’ibihugu birimo nk’u Bwongereza, Qatar, Ukraine, Maroc, Misiri, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australie, TĂĽrkiye, BrĂ©sil, Singapore, Nouvelles-Zealand n’ibindi.

Kugeza ubu ibihugu Trump yanze gushyiriraho imisoro ni Mexique na Canada bisanzwe bituranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *