Se w’umuhanzi Stromae, Rutare Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Rutare Pierre ni izina rishobora kuba ritazwi cyane ku bantu benshi, ariko yanditse amateka akomeye nk’umwe mu Banyarwanda bari bafite impano n’ubwenge buhanitse. Ni we mubyeyi w’umuhanzi w’icyamamare ku isi, Stromae. Yavutse mu 1958 i Nyamirambo, nyuma yimukira mu karere ka Rulindo aho yakuriye. Nubwo yari umuhanga mu ishuri, yabangamiwe kenshi n’irondabwoko kubera ko yari […]

Abakozi ba RRA n’aba OAG bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ab’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo Imibiri y’Abatutsi basaga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aba […]

Umugore wa Ndayishimiye yafungishije Umunyarwanda wacuruzaga igitoro i Burundi 

Umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, aravugwaho gufungisha Umunyarwanda witwa Dushimirimana Protais wakoreraga ubucuruzi bw’ikomoka kuri peteroli mu Burundi. Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Dushimirimana yafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, akaba afunganywe n’umunyamategeko we, Ciza Felicien muri Gereza ya Mpimba iherereye i Bujumbura. Amakuru avuga ko ifungwa ry’uyu mushoramari rifitanye isano […]

Doha: Ibiganiro byari bitegerejwe hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa byasubitswe

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 byari biteganijwe kuri uyu wa Gatatu i Doha byasubitswe, nk’uko amakuru aturuka mu mpande zombi agera kuri Reuters avuga. Amakuru yaturutse ku ruhande rwa leta n’urwa AFC/M23 muri iki cyumweru agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, avuga ko ibiganiro byari biteganyijwe kuri […]

Dominikani: Igisenge cy’akabyiniro cyaguye gihitana nibura abantu 98 abandi 160 barakomereka

 Ubuyobozi bwavuze ko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane mu murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani cyasenyutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ushize mu gitaramo cya Merengue cyitabiriwe n’abanyapolitiki, abakinnyi ndetse n’abandi, hapfa nibura abantu 98 abandi 160 barakomereka. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Juan Manuel MĂ©ndez, yatangaje ko abakozi barimo gushakisha abashobora kuba barokotse […]

Kenya: Uwari Visi perezida arashinja Ruto gukorana na M23 na RSF yo muri Sudani

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto ari “guverinoma y’ubucuruzi,” ayishinja amakosa ya diplomasi no kungukira mu makimbirane yo mu karere akorana n’imitwe nka M23, RSF ndetse no kwivanga mu bibazo bya Sudani y’Epfo. Mu kiganiro cyeruye yagiranye na KTN News mu ijoro ryo ku wa Mbere, […]

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside

Nubuhoro Jeanne, Nyampinga wa mbere w’u Rwanda ari mu bantu b’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa yavukiye i Kigali, ari mwene Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bakaba bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Ni naho yiciwe hamwe n’abo mu muryango we mu minsi ya Jenoside, ubwo yari […]

Ibisabwa na AFC / M23 mbere y’imishyikirano iyo ari yo yose na Kinshasa

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamakuru wigenga ukora inkuru zicukumbuye, Steve Wembi, Ihuriro rya AFC/M23 haba hari ibyo risaba mbere yo kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibyo AFC/M23 isaba ni: -Itangazo rya Felix Tshisekedi ryerekana ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi bwe bwo kugirana imishyikirano itaziguye na AFC / M23. -Ivanwaho […]

Rwanda Premier League mu rugendo rwo kubaka ubumwe binyuze muri siporo

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rwanda Premier League ibarizwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, yatangaje ko yiyemeje gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa binyuze muri siporo. Yussuf Mudaheranwa, uyoboye Rwanda Premier League, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye, banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Yagize […]

Joseph Kabila yaba agiye kuza i Goma kwihuza na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agiye kugaruka muri iki gihugu nyuma y’umwaka yarahunze. Ibitangazamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique byasubiyemo inyandiko ya Kabila avuga ko azataha “mu minsi iri imbere” kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima […]

RDC: Abanyamerika bagerageje guhirika Tshisekedi bohererejwe Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Mata 2025, muri gereza ya gisirikare ya N’dolo, imfungwa eshatu z’abanyamerika zashyikirijwe abategetsi ba Amerika, imbere y’abayobozi ba gisivili n’abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Marcel Malanga na bagenzi be babiri bafunzwe bajyanwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili, aho binjiye mu ndege idasanzwe yerekeza muri Amerika. […]

Huye: Impanuka y’imodoka yahitanye umushoferi, abagenzi benshi barakomereka

Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu karere ka Huye ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata yaguyemo umushoferi, na ho abagenzi 22 bayikomerekeramo. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, ibera mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Tare ho mu murenge wa Mbazi, ubwo Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Sosiyete ya Volcano […]

Tariki 9 Mata 1994: Umunsi Ingabo z’u Bufaransa zitererana Abatutsi bagasigara bicwa

Tariki ya 09  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 Mata 1994. 1. Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « OpĂ©ration Amaryllis » zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi  Tariki ya 9 Mata, […]

KWIBUKA31: Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) na Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bafatanyije n’abandi banyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’isi yose, kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka byabereye […]

Perezida Kagame yaganiriye n’umujyanama mukuru wa Trump

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri yakiriye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu, Boulos ndetse n’intumwa yari ayoboye “bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye […]