Dozens-dead-including-former-MLB-pitcher-in-Dominican-Republic-nightclub-roof-collapse

Dominikani: Igisenge cy’akabyiniro cyaguye gihitana nibura abantu 98 abandi 160 barakomereka

Sangiza iyi nkuru

 Ubuyobozi bwavuze ko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane mu murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani cyasenyutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ushize mu gitaramo cya Merengue cyitabiriwe n’abanyapolitiki, abakinnyi ndetse n’abandi, hapfa nibura abantu 98 abandi 160 barakomereka.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Juan Manuel Méndez, yatangaje ko abakozi barimo gushakisha abashobora kuba barokotse mu kabyiniro k’igorofa rimwe kitwa  Jet Set gaherereye mu gace ka Santo Domingo.

Mu ijoro ryo ryakeye yagize ati: “Dukomeje gukuraho ibisigazwa no gushakisha abantu.” Ati: “Tugiye gushakisha abantu ubudacogora.”

1017570 0.jpeg

Nyuma y’amasaha hafi 12 igisenge cya club kiguye hejuru y’abari mu kabyiniro, abashinzwe ubutabazi baracyagerageza gukura abarokotse munsi y’ibisigazwa, aho bagenda babyegezayo ngo bumve ko bakumva ijwi ry’umuntu ukiri muzima ngo bamufashe.

Abashinzwe ubutabazi bavanyeho ibikuta bya beto byamenetse kandi bakoresha ibiti bikomeye nk’imbaho ​​kugira ngo begure ibisigazwa biremereye nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ikomeza ivuga.

Méndez yavuze ko abashinzwe ubutabazi bibanze ku bice bitatu by’inyubako. Ati: “Turimo kumva amajwi amwe n’amwe.”

a2e58bf7464e0e36d5eac8909b06dbc6

Nelsy Cruz, Guverineri w’Intara yo mu majyaruguru y’uburengerazuba ya Montecristi akaba na mushiki w’igihangange muri Baseball, Nelson Cruz, wegukanye Major League Baseball All-Star inshuro zirindwi, ari mu bapfiriye muri aka kabyiniro.

Bivugwa ko yahamagaye Perezida Luis Abinader saa 12:49 z’igicuku, avuga ko baheze mu kabyiniro kandi ko igisenge cyako cyaguye, nk’uko umudamu wa mbere mu gihugu (Fist Lady) Raquel Abraje, yabitangarije abanyamakuru. Abayobozi bavuze ko Cruz yapfiriye nyuma mu bitaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *