Hadji-Yussuf-Ferwafa

Rwanda Premier League mu rugendo rwo kubaka ubumwe binyuze muri siporo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rwanda Premier League ibarizwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, yatangaje ko yiyemeje gukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa binyuze muri siporo.

Yussuf Mudaheranwa, uyoboye Rwanda Premier League, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye, banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Yagize ati: “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Turamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kandi twiyemeje gutanga umusanzu wacu mu rugendo rwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa binyuze mu mupira w’amaguru.”

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego ruyobora shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, rwongera kwibutsa ko siporo ari urubuga rukomeye rwo kubaka sosiyete yubakiye ku bumwe, amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *