Umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, aravugwaho gufungisha Umunyarwanda witwa Dushimirimana Protais wakoreraga ubucuruzi bw’ikomoka kuri peteroli mu Burundi.
Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Dushimirimana yafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, akaba afunganywe n’umunyamategeko we, Ciza Felicien muri Gereza ya Mpimba iherereye i Bujumbura.
Amakuru avuga ko ifungwa ry’uyu mushoramari rifitanye isano n’ihangana ry’ubucuruzi sosiyete ye ya Dupro International Trade Company (DITCO) imazemo igihe na Sosiyete y’umugore wa Ndayishimiye yitwa Prestige.
Ihangana ry’izi sosiyete zombi ryatangiye kugaragara cyane ubwo mu Burundi havukaga ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, aho bivugwa ko Angeline Ndayishimiye yashatse kwiharira isoko.
Umwuka mubi hagati ya Angeline Ndayishimiye na Dushimirimana Protais warushijeho gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu mugabo atsindiye isoko ryo kugemurira ibikomoka kuri peteroli Minisiteri nyinshi n’ibigo bya leta bitandukanye, ahigitse Prestige.
Ibi ngo byahuriranye n’uko ubwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli by’iyi sosiyete ya Angeline Ndayishimiye bwafatiwe muri Tanzania, kubera kunyereza imisoro.
Icyemezo cya Tanzania cyo gufatira ubwato bwa Angeline Ndayishimiye benshi bemeza ko kinafitanye isano no kuba Perezida Ndayishimiye yarambuye uruhushya Sosiyete yo muri Tanzania, Inter-petrol uburenganzira bwo gucuruza ibikomoka kuri peteroli i Burundi, mu rwego rwo guharira isoko umugore we.
Amakuru kandi avuga ko Inter-petrol yahagaritswe i Burundi ari iya Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania, aho ayifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi.
Ubwo Dushimirimana Protais n’umunyamategeko we bafatwaga muri Mutarama 2025, bafatanywe na Bella Mukunzi usanzwe ari umufasha wa Dushimirimana.
Aba bafashwe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi (SNR), babasanze ku cyicaro cy’iyi sosiyete i Bujumbura.
Mu itangazo Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’Intumwa Nkuru ya leta, Léonard Manirakiza, bashyize hanze, bavuze ko Dushimirimana Protais akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli.
Amakuru icyakora ahamya ko inzego z’iperereza zabuze ikimenyetso na kimwe cy’ibi byaha uyu mushoramari ashinjwa.
Umugore wa Ndayishimiye yategetse ko umushoramari Dushimirimana afungwa, amushinja kuba inyuma y’umugambi watumye ubwato bwe bufatirwa muri Tanzania.
Kugeza ubu amakuru avuga ko yaba Dushimirimana n’umunyamategeko we nta n’umwe wemerewe kuburana, ahubwo ngo bazarekurwa ari uko Perezida Ndayishimiye n’umugore we babishatse.
Uriya Munyarwanda yatawe muri yombi, mu gihe u Burundi bumaze umwaka urenga budacana uwaka n’u Rwanda bushinja gufasha inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’i Gitega.


