Umutoza wa Congo yashinjije Kenya kubaneka

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo) yashinjije ikipe ya Kenya, izwi nka Harambee Stars, ibikorwa byo gutata amakuru y’ikipe ye mbere y’umukino wa mbere wa African Nations Championship (CHAN) 2024. Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko iri rushanwa ritangira, uyu mutoza yavuze ko hari ibimenyetso bimwereka ko hari abantu bashyizweho n’abanya-Kenya […]

Perezida Kagame yakiriye ba Musenyeri barimo Cardinal Ambongo wa Kinshasa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, yakiriye muri Village Urugwiro ba Musenyeri bagize Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM). Aba bashumba barimo uwa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa, Cardinal Flidorin Ambongo ari na we uyobora ririya huriro, bari i Kigali aho bitabiriye inama ya SECAM iri kubera mu Rwanda […]

Hamenyekanye aho Matata Ponyo wari waraburiwe irengero aherereye

Ishyaka Leadership et Gouvernance pour le Développement (LGD) rya Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ari mu buhungiro nyuma y’amezi abiri yaraburiwe irengero. Matata Ponyo Mapon wabaye Minisitiri wa RDC hagati ya 2012 na 2016, yaburiwe irengero muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’amasaha make Urukiko Rushinzwe kurinda […]

Uwahoze ari Perezida wa Colombia yakatiwe gufungwa imyaka 12

Uwahoze ari Perezida wa Colombia, Álvaro Uribe yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 akagikorera iwe mu rugo, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kuyobya ubutabera no guha ruswa abatangabuhamya. Urukiko rwa Bogotá, ruyobowe na Perezida w’urukiko Sandra Heredia rwaciye uru rubanza ku wa Gatanu, nyuma y’iminsi ine Uribe ahamijwe icyaha. Uribe w’imyaka 73 yayoboye Colombia kuva mu 2002 […]

Miss Keza Maolithia yambitswe impeta

Miss Keza Maolithia wegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Cedric Rutazigwa, uzwi cyane mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri. Ni inkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Keza, aho yashyizeho amafoto y’iki gikorwa cy’imbonekarimwe agaragaza ko yamaze kwemera ubusabe bw’uyu musore, akamwemerera gutangira urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo. Yagize […]

Hamuritswe igikombe gishya cya CHAN

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yagaragaje igikombe gishya kizajya gihatanirwa mu irushanwa rya CHAN, rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Ni igikombe cyamuritswe ku wa 1 Kanama 2025, cyerekanywe n’abahoze ari ibyamamare muri ruhago nyafurika barimo Victor Wanyama (Kenya), Denis Onyango (Uganda) na Mrisho Ngasa (Tanzania). Iki gikombe gikoze muri zahabu n’ifeza, gifite […]

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Amerika n’u Burusiya

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze gutegeka ko amato abiri akoreshwa n’ingufu za nucléaire agendera munsi y’inyanja ashyirwa “ahantu hakwiye”, mu rwego rwo gusubiza “ku magambo y’ubushotoranyi” ya Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya. Trump yavuze ko yahisemo gusubiza, “mu gihe ariya magambo y’ubupfapfa no gutwika yaba arenze […]

Achraf Hakimi arashinjwa gufata ku ngufu

Mu Bufaransa, abashinjacyaha basabye ko umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), Achraf Hakimi agezwa imbere y’urukiko ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 24, mu mwaka wa 2023. Ibi byatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha bya Nanterre ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, aho byemeje ko dosiye y’iki kirego yashyikirijwe umucamanza ukora iperereza kugira ngo […]

U Rwanda na RDC byateye intambwe iganisha ku gufatanya mu by’ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’imikorere ku kwishyira hamwe k’ubukungu bw’akarere, nyuma y’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biheruka gusinyana. Inyandiko y’ariya mahame yashyiriweho umukono i Washington DC ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025. Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe […]

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri mu Rwanda yapfuye

Protais Mitali wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda irimo kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025. Mitali yaguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 yarahungiye. Protais Mitali yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kugeza muri 2014, ubwo yahindurirwaga imirimo akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia. Usibye […]