U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’imikorere ku kwishyira hamwe k’ubukungu bw’akarere, nyuma y’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biheruka gusinyana.
Inyandiko y’ariya mahame yashyiriweho umukono i Washington DC ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025.
Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos wayoboye umuhango wo gusinya ariya mahame, yavuze ko ibihugu byombi bigomba gufatanya mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, gucunga za Parike z’Igihugu, Ubukerugendo ndetse n’ubuzima rusange; ibyo yagaragaje ko “bizateza imbere iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abatuye akarere k’ibiyaga bigari.”
Ibihugu byombi byashyize umukono ku nyandiko y’ariya mahame, mu gihe ku wa 31 Nyakanga byari byahuriye mu nama yari igamije gusuzuma uko amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena azashyirwa mu bikorwa.
Iyi nama yabereye i Washington yanitabiriwe n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byashyigikiye ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC.
Usibye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, iyi Komite izajya inakemurirwamo ibyo impande zombi zitumvikanaho ku bigomba kubahirizwa, yakire ibirego ku kutubahirizwa kwayo, inafate ingamba zikwiye mu gukemura ibibazo bihari.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye ko abitabiriye iyi nama banatoye abayobozi b’iyi Komite, bashyiraho imirongo izindi nama zizagenderaho, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iyibahirizwa ry’amasezerano, banategura inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano.


