4dedbcb7-bc65-4ffb-928a-497bd227aa06-3871c (1)_1

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri mu Rwanda yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Protais Mitali wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda irimo kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025.

Mitali yaguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 yarahungiye.

Protais Mitali yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kugeza muri 2014, ubwo yahindurirwaga imirimo akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Usibye izi nshingano, uyu mugabo yanabaye umuyobozi w’Ishyaka Liberal Party hagati ya 2007 na 2014.

2015 nyuma y’uko Mitali yari yamaze guhunga, Mitali yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha birimo ubujura no kunyereza umutungo w’Ishyaka yari abereye umuyobozi.

Ni amafaranga abarirwa muri Frw miliyoni 50.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

    1. umuntu w’igisambo nka Mitali ntabwo yitaba Imana arapfa kdi yanapfuye atishyuye amafaranga yibye ishyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *