Mama Mukura yapfuye

Mukanemeye Madeleine wamenyekanye cyane ku izina rya Mama Mukura, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, azize uburwayi, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUB i Butare. Uyu mukecuru yapfuye afite imyaka 103. Yamenyekanye nk’umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports ndetse n’Amavubi, yavutse mu 1922 mu Karere […]

CHAN: Abafana binjiye muri Stade ya Kasarani ku ngufu mu mukino uhuza Kenya na DRC

Kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita habaye kwinjira ku ngufu nyuma y’uko abafana barushije ingufu abashinzwe umutekano maze binjira muri Stade Kasarani ahabereye umukino uhuza Kenya na DRC mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu. Abakunzi b’umupira w’amaguru bari bateraniye kureba umukino wa CHAN wari utegerejwe cyane uhuza Harambee Stars ya Kenya na […]

Ukraine iravugwaho gutwika ububiko bwa petelori mu Burusiya

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli hafi y’aho baruhukira muri Sochi abategetsi b’u Burusiya batangaje ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote za Ukraine. Ikibuga cy’indege cya Sochi cyegereye aho hantu cyahagaritse ingendo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Guverineri w’Akarere ka Krasnodar, Veniamin Kondratyev, kuri Telegram yavuze ko ibisigazwa bya drone byaguye ku kigega […]

Ambasaderi wa RDC i Burundi mu mazi abira

Amayobera ku ikibazo cya Willy Mulumba, Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Burundi, arimo kwiyongera, aho uyu mudipolomate yahamagajwe i Kinshasa, kugira ngo asobanure amakenga ku bufatanye hagati y’abakozi bamwe ba ambasade na AFC (Alliance Fleuve Congo), umutwe wa politiki na gisirikare ubu ugenzura igice kinini mu burasirazuba. Abayobozi babiri muri Ambasade […]

Komanda: MONUSCO yavuzweho kugira uruhare mu bwicanyi buherutse guhitana hafi 50

Nyuma y’igitero simusiga giherutse kugabwa na ADF ahitwa i Komanda, videwo ishinja MONUSCO kuba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi yahise ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, itera urujijo n’impungenge mu baturage. Umuyobozi w’umusirikare wa Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, Colonel Siro Nsimba Bunga Jean, yamaganye ibi birego avuga ko bidafite ishingiro, ahakana yivuye inyuma uruhare […]

Pologne izaba irusha ibifaru France, UK, Italy n’u Budage bifatanyije mu 2030

Pologne irateganya kuzaba itunze ibifaru by’intambara byinshi kurusha u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa n’u Butaliyani byose hamwe mu 2030 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibindi bifaru 180 bya Koreya y’Epfo, K2. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari zisaga 6 z’amayero, ni yo ntambwe iheruka yo kwagura igisirikare cya Pologne, bitewe ahanini […]

Abarundi basaga 400 bafungiwe muri Tanzania baratabarizwa

Umuyobozi w’umuryango uharanira kurwanya icuruzwa ry’abantu (ONLCT), Me Prime Mbarubukeye, yasabye Leta y’u Burundi gukora ibishoboka byose igacyura urubyiruko rw’Abarundi 476 bafungiye muri Tanzaniya mu buryo budakurikije amategeko kandi bubabaje. Uyu munyamategeko yavuze ko hari urubyiruko rugera kuri 700 rwagizwe imbohe n’ ibihugu bya Tanzania na Kenya abo bantu bakaba bafunzwe ku buryo budakurikije amategeko, kandi […]

Kivu y’Amajyepfo: M23 yongeye gucakirana na Wazalendo mu mirwano ikaze

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifasha mu ntambara na Guverinoma ya Congo Kinshasa. Imirwano y’impande zombi yabereye mu mudugudu wa Kamakombe, muri Teritwari ya Kabare ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko mu masaha y’urukerera ari bwo urusaku rw’amasasu […]