AA1JOFQa

CHAN: Abafana binjiye muri Stade ya Kasarani ku ngufu mu mukino uhuza Kenya na DRC

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita habaye kwinjira ku ngufu nyuma y’uko abafana barushije ingufu abashinzwe umutekano maze binjira muri Stade Kasarani ahabereye umukino uhuza Kenya na DRC mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bari bateraniye kureba umukino wa CHAN wari utegerejwe cyane uhuza Harambee Stars ya Kenya na Leopards ya DR Congo.

Abafana babarirwa mu magana bagaragaye banjira ku ngufu kuri stade mu gihe abashinzwe umutekano bageragezaga kubahagarika nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Ariko, barushijwe imbaraga n’imbaga y’abantu basimbukaga kuri bariyeri kugirango binjire ari benshi.

Guverinoma yari yabanje gutanga amabwiriza asobanutse kandi akomeye kuri protocole y’umutekano izakurikizwa.

Ibikoresho nka vuvuzela n’amafirimbi byari bibujijwe gukoreshwa imbere muri stade. Kwinjira kandi byari ku itike gusa, abapolisi bakaba boherejwe ku marembo makuru kugira ngo bubahirize ayo mabwiriza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *