Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifasha mu ntambara na Guverinoma ya Congo Kinshasa.
Imirwano y’impande zombi yabereye mu mudugudu wa Kamakombe, muri Teritwari ya Kabare ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko mu masaha y’urukerera ari bwo urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana muri Gurupoma ya Bugorhe, ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga igitero ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa Mouvement décisif de la Libération du Congo (MDLC).
Radio Okapi ivuga ko nyuma yo kwigarurira by’igihe gito igice cy’umudugudu wa Kamakombe bikozwe na M23, inyeshyamba za Wazalendo zashoboye kuyisubiza inyuma ihungira mu misozi ya Kavumu muri ako gace.
Amakuru kandi avuga ko Wazalendo ziyemeje gukomeza gukurikira M23 kugera mu midugudu ya Katana mu majyaruguru.
Usibye muri Kabare, ikindi gitero cyitiriwe M23 cyibasiye Gurupoma ya Muzinzi yo muri Walungu uwo munsi.
Bivugwa ko Wazalendo na bwo zihagazeho bikomeye, n’ubwo hari andi makuru avuga ko zitari zonyine, ko ahubwo zari kumwe n’Ingabo za Congo n’iz’u Burundi.
Amakuru yemezwa na sosiyete sivile avuga ko imirwano yo ku wa Gatandatu yateye impfu ndetse n’inkomere.
AFC/M23 n’uruhande ry’ingabo za Leta bakomeje kwesurana, mu gihe hashize igihe basinyiye i Doha amahame y’ibanze aganisha guhagarika intambara, ndetse mu byo biyemeje harimo gutanga agahenge gahoraho.



2 Responses
Uri sure ko na RDF irimo?
Hahahahh, musigaye mugurisha inkuru! Muransekeje ntimubuze byose. Cyakora mugiye gutakaza abasomyi 100%. Muzakisomera pe