Perezida Bassirou Diomaye Faye ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yamaze kugera i Kigali, aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu mu Rwanda. Perezida Faye wasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari na we wamutumiye. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal […]
Uganda: Minisitiri yasabye ko abanyeshuri basoje kwiga bajya mu gisirikare imyaka 2

Minisitiri w’Ubutabera n’Imicungire y’Itegeko Nshinga muri Uganda, Hon. Norbert Mao, yasabye ko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye yakagombye kwinjira mu gisirikare cy’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yo gukomeza kaminuza. Mao yavuze ko ibi bikwiye gushyirwa mu mategeko nk’ingamba za Leta, kugira ngo buri Munya-uganda abe ari mu basirikare bazwi nk’“reserve force” bashobora kongera guhugurwa […]
Umukwabu wa M23 muri Nyiragongo wafatiwemo abatari bake

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakoze umukwabu mushya muri Teritwari ya Nyiragongo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wasize bataye muri yombi abatari bake. Amakuru avuga ko uyu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Ngangi 3, mu gace ka Munigi ho mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. […]
Centrafrica: Uwashakaga kuba perezida yisanze nta bwenegihugu na bumwe afite

Mu kureka ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 1994, Anicet-Georges Dologuélé yizeraga ko ari kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya 2023. Ariko impaka zikomeje kugaragara. Mu cyumweru gishize, guverinoma yemeje ko yanze kumuha pasiporo ya Centrafrica ishingiye ku mategeko agenga ubwenegihugu yo mu 1961. Kuba yarabaye Umufaransa akuze, perezida w’ishyaka URCA yahise atakaza ubwenegihugu bwa Centrafrica kandi […]
Afurika y’Epfo yasabye imbabazi FIFA

Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie yandikiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ibaruwa isaba imbabazi ku makosa yakozwe mu mukino w’ikipe y’igihugu Bafana Bafana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi baruwa yasohotse ku wa 16 Ukwakira 2025, isobanura ko Afurika y’Epfo yambuwe amanota kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe […]
Havumbuwe umuti mushya urinda kwandura virusi itera SIDA

Ku nshuro ya mbere, Ubwongereza na Wales byemeje gukoresha umuti mushya uterwa mu urushinge uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), urinda umuntu kwandura virusi itera SIDA (HIV). Uyu muti uterwa inshuro esheshatu mu mwaka, ni ukuvuga rimwe mu mezi abiri, ukaba utanga amahirwe mashya kurusha ibinini bya buri munsi bizwi nka PrEP bisanzwe bifasha mu kwirinda kwandura. […]
Ba ofisiye 2 batatabaye abaturage mu bwicanyi bwo muri Kamanda birukanwe

Ba ofisiye babiri, umwe wo mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’undi wo mu Gipolisi cy’Igihugu cya Congo (PNC), bahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri maze birukanwa mu gisirikare muri dosiye y’abasivili bagera kuri mirongo ine biciwe mu gitero muri centre ya Komanda, muri Teritwari ya Irumu. Imyanzuro y’urukiko, yatangajwe ku […]
Col. Randrianirina yarahiriye kuyobora Madagascar nyuma yo guhirika Perezida Rajoelina

Colonel Michael Randrianirina, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo guhirika ku butegetsi Andry Rajoelina wari umaze imyaka 16 ari Perezida w’iki gihugu. Randrianirina yarahijwe n’Urukiko Rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Uyu mugabo waherukaga gusaba abasirikare kutarasa abaturage barimo bigaragambiriza ubutegetsi bwa Rajoelina, nyuma yo kurahira yahise yambikwa umudali uzwi […]
Abafana bo muri Israel babujijwe kujya gufana ikipe yabo mu Bwongereza

Abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bwa Birmingham City bamenyesheje ko abafana b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv batemerewe kujya kureba umukino uzahuza ikipe yabo na Aston Villa kubera impungenge z’umutekano. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Villa Park ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, ariko itsinda rishinzwe umutekano (Safety Advisory Group) ryasabye ko nta mufana w’iyi kipe yo muri […]
Museveni arateganya gukorera uruzinduko muri Iran

Perezida Yoweri Museveni yongeye gushimangira ko Uganda yiyemeje kurushaho kunoza umubano n’igihugu cya Iran, hibandwa ku kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse yemera no kuzasura iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse mu minsi iri imbere. Museveni yasezeranyije ibi mu nama yagiranye n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru za Iran ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi […]
RIB yafunze abatekamutwe bibaga aba ‘Agent’ ba Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi itsinda ry’abantu batatu rikurikiranweho uburiganya bwo kwambura abakora serivisi za Mobile Money hakoreshejwe amayeri yo kwiyitirira ko bibwe telefoni kugira ngo basubizwe amafaranga bamaze kubikuriza ku ma agent. Abo bafashwe barimo Akimana Benjamin, umugore we Uwimbabazi Thacienne, ndetse na Niyonagize François. Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Kivu y’Amajyepfo: Ingabo z’u Burundi zaba zirimo kwitegura gutera Twirwaneho muri Mikenge

N’ubwo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku itariki ya 14 Ukwakira i Doha, amakimbirane arakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imitwe y’Ingabo z’u Burundi (FDNB) ikomeje koherezwa mu turere twinshi twa Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari za Fizi, Mwenga, na Uvira. Hashize […]
Ibiganiro ku guhana imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23 bikomeje kuba imberenge

Nyuma yo gusinyana amasezerano yo gushyiraho urwego rugomba gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, impande zombi zikomeje ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar. Kuri iyi nshuro impande zombi ziri kuganira ku ngingo yo guhererekanya imfungwa, nyuma y’ukwezi kumwe zemeranyije gushyiraho urwego rushinzwe gukurikirana iriya gahunda. […]
Israel yivuganye Gen. Mohammed Abdulkarim al-Ghamari

Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko cyishe Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Houthi wo muri Yemen. IDF mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yishe uriya mugabo mu bitero ingabo zayo zirwanira mu kirere zagabye ku bayobozi bakuru ba Houthi mu mpera za Kanama uyu mwaka. […]
John Bolton wabaye umujyanama wa Trump yajyanwe mu nkiko

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu w’ubuyobozi bwa Trump nyuma waje guhinduka umunenga, yashinjwe ibyaha kuri uyu wa Kane ushize. Bolton yashinjwaga kubika no kohereza amakuru y’ingabo z’igihugu ku bantu batabyemerewe. Inyandiko y’ibirego ivuga ko yasangije bene wabo impapuro zirenga 1.000 zerekeye ibikorwa bya leta. Bolton yabaye […]
Uvira: Imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo yiciwemo umuntu abandi barakomereka

Umuntu umwe yatakaje ubuzima abandi batatu barakomereka mu mirwano yabereye ahantu habiri muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’imitwe ya Wazalendo. Raporo ya sosiyete sivile ivuga ko imirwano imwe muri iyo yabereye muri Gurupoma ya Runingu naho indi yabereye i Luvungi-Itara, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa Kane ushize iyariki 16 […]
Abapolisi 7 b’Abanyarwanda basoje amahugurwa mu Misiri

Abapolisi b’u Rwanda barindwi (7) bo ku rwego rwa ofisiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, basoje amahugurwa atandukanye yaberaga mu gihugu cya Misiri. Ni ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo mu gihe cy’ibyumweru umunani. Amahugurwa arebana n’Uburenganzira bwa Muntu n’imikoranire ya Polisi […]