20251017_194542

Perezida Bassirou Diomaye Faye ari mu ruzinduko mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yamaze kugera i Kigali, aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Faye wasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari na we wamutumiye.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal mu Rwanda rurakurikira ingendo zitandukanye Perezida Paul Kagame yagiye akorera i Dakar kuva mu mwaka ushize wa 2024.

Perezida Kagame ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye mugenzi we wa Sénégal muri Gicurasi 2024, ukwezi kumwe nyuma y’uko atangiye imirimo ye muri Mata uwo mwaka.

Perezida Kagame kandi yaherukaga muri Sénégal hagati y’itariki ya 31 Kanama n’iya 1 Nzeri 2025 ubwo yari yitabiriye inama nyafurika yiga ku biribwa.

Kuri ubu biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda, Perezida Diomaye Faye agomba kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda bakagirana ibiganiro.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Bifitanye kandi amasezerano yerekeye ubwikorezi bw’ingendo zo mu kirere n’andi atandukanye.

Muri Sénégal hasanzwe habayo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *