Nyuma yo gusinyana amasezerano yo gushyiraho urwego rugomba gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, impande zombi zikomeje ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar.
Kuri iyi nshuro impande zombi ziri kuganira ku ngingo yo guhererekanya imfungwa, nyuma y’ukwezi kumwe zemeranyije gushyiraho urwego rushinzwe gukurikirana iriya gahunda.
Ni gahunda kugeza ubu iri mu ngingo zigoye cyane zigomba kuganirwaho muri biriya biganiro, kuko n’ubwo Kinshasa imaze amezi menshi yemeye ko igomba kurekura abantu bo ku ruhande rwa M23 ifite kugeza ubu ntakirakorwa.
Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yahawe inshingano zo kuba umuhuza udafite uruhande abogamiyeho mu kumenya, kugenzura no kurekura mu mutekano imfungwa zifitwe na buri ruhande, yatangaje ko igitegereje ko Leta n’inyeshyamba bagera ku bwumvikane.
CICR yagaragaje biriya biganiro nka ‘Malathon’ aho kuba ‘sprint’, ibisobanuye ko urugendo ruganisha ku isozwa ryabyo ndetse no kuba byagera ku musaruro rugomba kuba rurerure.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko ifite amakuru y’uko ibiganiro kuri iriya ngingo bigomba gutwara iminsi ibarirwa muri mirongo, gusa ngo ku ruhando rwa dipolomasi hari icyizere cy’uko impande zombi zishobora kuzagera ku bwumvikane.
Ni ibiganiro kuri ubu bikomeje gukurikiranirwa hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bifuza ko Kinshasa na AFC/M23 byashyira umukono ku masezerano y’amahoro, nyuma yayo Leta ya kiriya gihugu yasinyanye n’u Rwanda ku wa 27 Kamena uyu mwaka.
Kugeza ubu uruhande rwa M23 ruvuga ko imfungwa zayo zibarirwa muri 700 ari zo Leta ya RDC igomba kurekura, mu gihe umubare w’izo Leta isaba utazwi.


