M23 yahanuye drone y’intambara ya FARDC

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo umutwe wa M23 wahanuye drone y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze ibyumweru byinshi yifashisha izi drone yaguze mu gihugu cy’u Bushinwa mu kugaba ibitero ku birindiro bya […]

Colonel wa FARDC yashinje u Rwanda kumutuma guhirika Tshisekedi ku butegetsi

Colonel Mesmin Kakule wahoze akorera urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye ko ari umwe mu bacuze umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, ashinjwa u Rwanda kuba ari rwo rwamukoresheje we na bagenzi be. Uyu Ofisiye ari mu basirikare bakomeye muri RDC babarirwa muri 40 bamaze igihe […]

Gicumbi: Urukiko rwaburanishije ushinjwa kwica nyina

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi, kuwa Mbere rwaburanishije mu ruhame urubanza ruregwamo umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica nyina umubyara. Icyaha akurikiranweho bivugwa ko yagikoze ku itariki ya 15 Nzeri 2025 ubwo mama we yasohokaga mu nzu agiye guha ubwatsi amatungo uyu […]

Perezida Kagame ari kwa Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame ari i Conakry muri GuinĂ©e, mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu yifatanyije na mugenzi we wa GuinĂ©e-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Simandou Iron Ore Project. Ni umushinga witezweho […]

Mwarimu Clement yiyahuriye mu kiyaga cya Muhazi 

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Iraguha Clement, uzwi cyane nka Mwarimu Clement kubera kwigisha abantu gutwara imodoka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kwiroha mu Kiyaga cya Muhazi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025, ahagana saa kumi […]

Perezida Isaac Herzog wa Israel ari mu ruzinduko i Kinshasa

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yageze i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu ruzinduko rw’akazi. Akimara kuva mu ndege, umuyobozi wa Israel yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Nyuma yo guhabwa icyubahiro cya gisirikare cya bamwe mu mutwe w’abasirikare barwanira ku mafarasi barinda […]

Vatican: Umwe mu barinzi ba Papa arashinjwa ingengabitekerezo

Umutwe w’ingabo zishinjwe kurinda Papa, uzwi nka Swiss Guard cyangwa Papal Swiss Guard, washinzwe mu 1506, ni wo mutwe w’ingabo umaze igihe kirekire ku Isi ukiriho. Kuri uyu wa Mbere, Vatican yavuze ko iri gukora iperereza ku kibazo gishobora kuba ari ingengabitekerezo yo kwibasira Abayahudi, aho bivugwa ko umurinzi w’Umusuwisi yaciye amarenga atavugwaho rumwe yerekeza […]

Masisi: Drones za FARDC zongeye kwibasira ibice bituwe ahitwa Luki

Indege zitagira abadereva z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ibitero bivugwa ko byongeye kwibasira abasivili mu ijoro ryakeye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ihuriro rya AFC / M23 ryamaganye mu buryo bukomeye ibitero bya drone bidasiba bikomeje kugabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa. AFC/M23 yagize […]

Tanzania: Igipolisi cyarekuye by’agateganyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bane

Igipolisi cyo muri Tanzania cyarekuye by’agateganyo abayobozi bane batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi bazira uruhare bagize mu myigaragambyo yiciwemo abantu yakurikiye amatora rusange yabaye mu kwezi gushize, nk’uko ishyaka ryabo ryabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize mu masaha akuze. Imyigaragambyo yashyize Tanzania mu kibazo gikomeye cya politiki itabayemo mu myaka mirongo ishize. Ishyaka ritavuga […]

Umukobwa w’imyaka 13 yanze kurongorwa n’umusaza wa 70

Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu karere ka Bor muri Sudani y’Epfo yakijijwe gushyingirwa ku gahato ku mugabo w’imyaka 70, nyuma y’uko nyina amenye ibyari bigiye kumubaho maze agahita asaba ubufasha mu itsinda ry’abagore rirengera uburenganzira bwabo. Uwo mukobwa, witwa Nosha, ngo yumvise ba sekuru be baganira ku migambi yo kumushyingira uwo musaza mu buryo […]

Tuzarwana kugeza igihe Kigali izemerera ibiganiro – FDLR

Mu gihe DRC ivuga ko yatangije ubukangurambaga busaba ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR kwitanga no gushyira intwaro hasi, hagamijwe ko basubizwa mu Rwanda bakanga bakazahatirwa gutaha ku gahato, ubu uyu mutwe wo uravuga ko uzirwanaho kugeza igihe Leta y’u Rwanda izemerera kugirana ibiganiro na bo. Iki cyiciro cyo kugerageza gusaba izi nyeshyamba […]

FIFA yahannye Umurundi Bonfils-Caleb

Umurundi Bonfils-Caleb Bimenyimana yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) imikino itatu, nyuma y’igikorwa cy’ubugome yakoreye umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Brian Bwire, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa 9 Ukwakira 2025. Iri kosa ryabereye mu mukino wahuje Uburundi na Kenya muri “World Cup Qualifiers 2026”, aho bombi bahataniraga amanota akomeye […]

Abanyarwanda 49 barimo 7 bari muri FDLR batashye bava Congo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ugushyingo, abenegihugu 49 bo mu Rwanda, barimo barindwi bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR hamwe n’abo mi miryango yabo 42, basubijwe ku bushake mu gihugu bakomokamo, ku bufatanye bwa MONUSCO. Aba bahoze ari abarwanyi bivugwa ko bishyikirije MONUSCO mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy’ubu butumwa bwa Loni gisaba […]

Trump yakangishije BBC ikirego cya miliyari 1$

Itsinda rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ryoherereje BBC ibaruwa rivuga ko rizarega iki gitangazamakuru cya leta cyo mu Bwongereza risaba miliyari imwe y’amadolari (miliyoni 865 €). Abamwunganira bavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu uza, iyi televiziyo igomba gukuraho filimi mbarankuru yakoze itavugwaho rumwe cyangwa guhura n’ikirego cyayitwara agera kuri […]

FARDC yashinje M23 kuyikazaho ibitero

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zashinje umutwe wa M23 gukaza ibitero ku birindiro byazo biri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana yo kwica agahenge zumvikanye. Umuvugizi wa FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge mu itangazo aheruka gusohora, yamaganye ibyo yise kwica mu buryo bukomeye ibyemeranyijwe mu biganiro […]

Iby’ingenzi kuri Thomas Ritchie, umwera wa mbere winjiye muri RDF

Mu myaka 15 ishize, Umunyamerika Thomas Ritchie, yinjiye mu ngabo z’u Rwanda aba umwera wa mbere wari ushoboye kwambara umwambaro wazo. Uyu Ofisiye Mukuru kuri ubu ari muri mbarwa b’uruhu rwera babarizwa mu ngabo z’u Rwanda, yazinjiyemo nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare. Ku wa 19 Ugushyingo 2012, ni bwo Ritchie yinjiye muri RDF nka […]