Perezida Paul Kagame ari i Conakry muri Guinée, mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu yifatanyije na mugenzi we wa Guinée-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Simandou Iron Ore Project.
Ni umushinga witezweho kujya utanga umusaruro wa toni miliyoni 120 z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bw’ubutare (Iron/Fer) ku mwaka.
Perezida Kagame na mugenzi we, Mamadi Doumbouya kandi ejo ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, bazitabira itangizwa ry’Inama ku iterambere ry’Ikorabuhanga muri Afurika izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Transform Africa Summit isanzwe itegurwa n’Umuryango Smart Africa Alliance.


