Itsinda rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ryoherereje BBC ibaruwa rivuga ko rizarega iki gitangazamakuru cya leta cyo mu Bwongereza risaba miliyari imwe y’amadolari (miliyoni 865 €).
Abamwunganira bavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu uza, iyi televiziyo igomba gukuraho filimi mbarankuru yakoze itavugwaho rumwe cyangwa guhura n’ikirego cyayitwara agera kuri miliyari imwe y’amadolari.
Iyi baruwa ikurikira iyegura ry’umuyobozi mukuru wa BBC, Tim Davie n’umuyobozi mukuru wari ushinzwe amakuru, Deborah Turness, ku Cyumweru, nyuma yo kuvuga ko documentaire yerekanwe na porogaramu ya Panorama yayobeje abayirebye.
Iyi gahunda ngo yaba yarakuyemo ibice bibiri bitandukanye muri imwe muri disikuru za Trump, bituma abantu bumva ko ari we wateje imvururu zadutse kuri Capitol ku itariki ya 6 Mutarama, ikirego yakijijwe no kongera gutorwa.


