Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ugushyingo, abenegihugu 49 bo mu Rwanda, barimo barindwi bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR hamwe n’abo mi miryango yabo 42, basubijwe ku bushake mu gihugu bakomokamo, ku bufatanye bwa MONUSCO.
Aba bahoze ari abarwanyi bivugwa ko bishyikirije MONUSCO mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy’ubu butumwa bwa Loni gisaba imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kuva mu bihuru, gushyira intwaro hasi, no gusubira mu gihugu cyabo amahoro.
Nyuma y’iminsi itatu muri ‘centre de transit’, nk’uko tubikesha Radio Okapi, bambutse umupaka wa Grande Barrière hagati ya Goma na Rubavu, aho bakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda kugirango basubizwe mu buzima busanzwe.
Kuva muri Mutarama 2025, MONUSCO ivuga ko yorohereje gutahuka kw’abahoze ari abanyamuryango ba FDLR 149, barimo abahoze ari abarwanyi 51 ndetse n’abagize imiryango yabo 97.
Iyi gahunda iri mu rwego rwo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DRC, ahakomeje kuba imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga ikomeje kuba intandaro y’amakimbirane mu karere.


