Igikombe cy’Isi cyizaca kuri YouTube
FIFA yatangaje amasezerano mashya y’ingenzi yagiranye na YouTube agamije kwagura uburyo abafana ku isi yose bazakurikirana 2026 FIFA World Cup. Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Mexico na Canada, rikazitabirwa n’amakipe 48 ndetse hakabaho imikino 104, ibintu bizaba ari amateka mashya mu mupira w’amaguru. Amasezerano mashya azatuma YouTube iba urubuga rukomeye mu gutambutsa ibijyanye n’Igikombe cy’Isi. […]
M23 yongeye gusatira Uvira
Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe zigaruriye agace ka Kirungu gaherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yafashe burundu aka gace, nyuma y’uko ejo ku wa Mbere yari yigaruriye igice kimwe cyako. Kirungu yafashwe ubwo ingabo z’uriya mutwe zasubizaga […]
U Rwanda na RDC byatumijwe kwa Trump
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatumije i Washington intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka uko ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba bwa Congo byakongera kubyutswa. Ibi biganiro biteganyijwe kubera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bizahuza intumwa z’impande zombi mu biganiro byihariye n’ibihuriweho. […]
RIB yerekanye abantu 11 bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11, barimo abagore batatu, bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana cyane cyane kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu nyuma yo gufatwa bagurisha imitungo itimukanwa y’abandi irimo inzu n’ubutaka. Aba bafashwe bagiye kugurisha umutungo wa miliyari 1 Frw, ndetse […]
Minembwe: FARDC yakajije ibitero mu midugudu ya Mikenke na Bidegu
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Werurwe cyakajije ibitero ku nyeshyamba za Twirwaneho mu misozi miremire ya Minembwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bitero bikoreshwamo drones byibasiye imidugudu ya Mikenke na Bidegu. AFC/M23 irashinja igisirikare cya leta n’abafatanyabikorwa bacyo barimo Ingabo z’u Burundi n’imitwe […]
Ambasade ya Amerika i Baghdad yagabweho igitero
Nk’uko abatangabuhamya n’inzego z’umutekano babitangaza, ngo ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru wa Irak, Bagdad, kandi byibuze abantu bane baguye mu gitero cyo mu kirere cyagabwe ku nyubako yakoreshwaga n’umutwe ushyigikiwe na Iran, mu gihe ibitero by’indege zitagira abapilote byibasiye Ambasade ya Amerika. Igitero cyahitanye abantu mu Karere ka Jadriyah muri Bagdad, cyakurikiye urusaku rw’igisasu […]
Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye ibikoresho by’ishuri abana biga ku Ishuri Ribanza rya Buji
Uyu munsi, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga ku Ishuri Ribanza rya Buji riri mu Karere ka Mocímboa da Praia. Ibyo bikoresho byatanzwe bigamije gufasha abanyeshuri 525 biga kuri iri shuri ribanza rya Buji. Umuyobozi w’Ishuri, Lahaia Tomé, yashimiye Ingabo z’u […]
Meya wa Entebbe yatsinzwe urubanza ku mafaranga afitanye isano na M23
Urukiko rw’Ubucuruzi muri Uganda rwatangaje ko rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Meya w’Umujyi wa Entebbe, Fabrice Brad Rulinda, yaregagamo Banki ya Stanbic Uganda ku bijyanye n’amafaranga angana na $73,262.50 (asaga miliyoni 104 Frw). Mu mwanzuro wasomwe ku wa Mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga, umucamanza Stephen Mubiru yavuze ko iki kirego kidashobora kwemerwa, bitewe n’uko ayo […]
RDC: Urukiko rwumvise ubuhamya bwa ba Gen. Mbala na Ndima mu muhezo
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe 2026, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko iburanisha ribera mu muhezo, kugira ngo rwumve ubuhamya bwa ba General Célestin Mbala Munsense, Lt. Gen. Constant Ndima Kongba, Maj. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, na Brig. Gen. Evariste Mwehu Lumbu mu rubanza hagati y’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za FARDC na […]
Afghanistan irashinja Pakistan kwica 400 mu gitero ku bitaro
Afghanistan yashinje Pakistan kuba yagabye igitero cy’indege cyahitanye nibura abantu 400 mu bitaro biherereye i Kabul kuri uyu wa Mbere ushize. Abayobozi ba Afghanistan bavuze ko igitero cyibasiye ibitaro bifite ibitanda 2000 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku isaha yaho (1630 GMT), cyangiza byinshi kandi gisiga inkomere amagana, mu gihe amakimbirane yambukiranya imipaka akomeje […]
FARDC yaramutse irasa mu Ruzizi ikoresheje imbunda ziremereye
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri zaramutse zigaba ibitero by’imbunda ziremereye mu kibaya cya Ruzizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’ibi bitero yemejwe na AFC/M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibitero byagabwe ku muhanda munini uhuza imijyi ya […]
Ntituzigera twibagirwa ubwitange bwanyu: JDF ibwira RDF n’Abanyarwanda
Ingabo za Jamaica (JDF), zashimiye iz’u Rwanda n’abanyarwanda, nyuma y’amezi abiri itsinda ry’ingabo zo mu ishami ry’ubwubatsi ryoherejwe muri kiriya gihugu gufasha gusana ibyangiritse nyuma y’inkubi yahashenye byinshi. Ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe ni bwo itsinda ry’abasirikare 100 bo mu ngabo z’u Rwanda bari baroherejwe muri Jamaica ryagarutse i Kigali. Mu butumwa igisirikare […]
AFC/M23 yishe 13 mu bari bateye i Goma
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuhagaba igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe. Amakuru atangwa n’abayobozi ba AFC/M23 avuga ko usibye bariya 13 bishwe, hari n’abandi batatu bafashwe mpiri. Ubuyobozi bw’uriya mutwe buvuga ko abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo baturutse muri Parike ya […]