IMG-20260316-WA0026

RDC: Urukiko rwumvise ubuhamya bwa ba Gen. Mbala na Ndima mu muhezo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe 2026, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko iburanisha ribera mu muhezo, kugira ngo rwumve ubuhamya bwa ba General CĂ©lestin Mbala Munsense, Lt. Gen. Constant Ndima Kongba, Maj. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, na Brig. Gen. Evariste Mwehu Lumbu mu rubanza hagati y’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za FARDC na Gen. Philemon Yav Irung, ukurikiranweho kugambanira igihugu.

Iburanisha ritangiye, Umugenzuzi mukuru Likulia yatanze ubusabe bwo gushyira iburanisha mu muhezo, hashingiwe ku ngingo ya 231 y’igitabo cy’amategeko agenga ubucamanza.

Yashimangiye iki cyifuzo avuga ko ari ngombwa kurinda amakuru ajyanye n’amabanga y’ubwirinzi n’umutekano w’igihugu nk’uko inkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.

Yagize ati: “Gen. Mbala yagize imyanya yo hejuru kandi afite amakuru ashyirwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu ndetse n’amabanga y’umutekano wa Leta. Ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bishobora kuganisha ku gutangaza amakuru y’ingenzi, kuyamenyekanisha bikaba bishobora guhungabanya inyungu z’igihugu. Kugira ibanga aya makuru rero ni ngombwa. Turasaba ko Urukiko Rukuru rwategeka ko iburanisha ribera mu muhezo, hashingiwe ku ngingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko agenga ubutabera bwa gisirikare ”.

Aba batangabuhamya batatu bari barumviswe n’Urukiko Rukuru. Bari baravuze ko babwiwe na Gen. Cirimwami, wapfuye, ko Lt. Gen. PhilĂ©mon Yav yamweretse ubutumwa kuri telephone bivugwa ko bwoherejwe n’Umunyarwanda, Gen (Rtd) James Kabarebe, abinyujije kuri “assistant” we bwite witwa Senkonko.

Ubwunganizi ariko bwasabye ko bongera kumvwa, bwemeza ko bufite ibibazo by’inyongera byo kubabaza. Abunganizi ba Gen. Yav bavuga ko iri ryari itsinda ry’abantu b’abarakare bafite umugambi mubisha ku mukiriya wabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *