Uyu munsi, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga ku Ishuri Ribanza rya Buji riri mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Ibyo bikoresho byatanzwe bigamije gufasha abanyeshuri 525 biga kuri iri shuri ribanza rya Buji.

Umuyobozi w’Ishuri, Lahaia Tomé, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga zikomeje guha ishuri n’umuryango mugari wa Buji.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Mocímboa da Praia, Umuyobozi ushinzwe Uburezi, Salmo Bacary, na we yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zikomeje kugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara, ndetse no mu gushyigikira urwego rw’uburezi.

Salmo Bacary yanavuze ko ibyo bikoresho byatanzwe bizafasha mu gutera ingabo mu bitugu imyigire y’abanyeshuri.


