1200x800

Afghanistan irashinja Pakistan kwica 400 mu gitero ku bitaro

Sangiza iyi nkuru

Afghanistan yashinje Pakistan kuba yagabye igitero cy’indege cyahitanye nibura abantu 400 mu bitaro biherereye i Kabul kuri uyu wa Mbere ushize.

Abayobozi ba Afghanistan bavuze ko igitero cyibasiye ibitaro bifite ibitanda 2000 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku isaha yaho (1630 GMT), cyangiza byinshi kandi gisiga inkomere amagana, mu gihe amakimbirane yambukiranya imipaka akomeje kwiyongera hagati yabaturanyi.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’abatalibani, Hamdullah Fitrat, yanditse kuri X ko igitero cy’indege ku bitaro cyahitanye nibura abantu 400, abandi magana barakomereka.

“Muri iki gihe itsinda ry’abatabazi riri aho riri aho byabereye rikora kugira ngo rihagarike umuriro no gushaka imirambo y’abapfuye,” ibi ni ibyatangajwe na Fitrat.

Ku ruhande rwayo, Pakistan yamaganye ibyo birego ivuga ko itajya igaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *