Umukinnyi wa Mamelodi Sundowns yapfuye yiyahuye

Jayden Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu cya Afurika y’Epfo, yapfuye azize urupfu rutunguranye, amakuru akavuga ko yaba yiyahuye. Jayden Adams wari ufite imyaka 25, yari umwe mu bakinnyi bari bafite impano ikomeye muri Afurika y’Epfo, ndetse yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe mu kibuga no gukina neza hagati […]

Ba Jenerali 3 ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru 

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bari bamaze igihe mu ngabo z’u Rwanda, barimo batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj. Gen Emmanuel Bayingana wabaye Umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo. Bayingana […]

Muri RDC hari abacanshuro bahoze barwana muri Ukraine: U Burusiya

U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone. Ibi byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 na Anna Evstigneeva, uhagarariye by’agateganyo u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Akanama k’Umutekano […]

Iperereza ryemeje icyishe Kabuga Félicien

Nyuma y’amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga FĂ©licien, raporo y’iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n’ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe. Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari […]

Umugore yafashe amashusho ari gusambana n’imbwa ye

Umugore w’Umunyamerika witwa Cassie Lynn Snay w’imyaka 27 yemeye icyaha cyo gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’imbwa ye ndetse akabifata amashusho, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko. Iperereza ryatangiye nyuma y’uko polisi ifashe telefone y’umugabo witwa Trey Mettler, aho basanzemo amafoto n’amashusho menshi agaragaza ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina byakorewe ku mbwa. Inyandiko z’urukiko zivuga ko Snay yagaragaraga muri […]

Israel yariye akara Trump ko Iran irashaka kumwica

Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko inzego z’ubutasi za Israel zihaye Washington amakuru zivuga ko Iran yaba yateguye undi mugambi mushya wo gushaka kwica Perezida Donald Trump. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, nyuma yemezwa n’abantu babiri bafite amakuru y’imbere […]

Gasopo ya Trump kuri Iran yamwifurije gupfa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gukangisha Iran kuyigabaho ibitero bikomeye, nyuma y’uko mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, humvikanye abantu bavuga amagambo asaba ko yicwa. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 11 Nyakanga 2026, Trump yavuze ko Amerika […]

Abatinganyi bari kwikuba mu Rwanda

Mu bushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2024/2025, hagaragaye ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, uva ku bihumbi 18 mu myaka ishize ugera ku bihumbi 29. RBC ivuga ko iki cyiciro kiri mu bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA. Nk’uko RBC ibisobanura, impamvu […]

U Burusiya burashaka gusanga RDF i Cabo Delgado?

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yijeje Mozambique ko igihugu cye cyiteguye kuyiha ubufasha bwa gisirikare mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Ku wa 9 Nyakanga 2026, Lavrov yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Mozambique rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Daniel Chapo cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Manuela dos […]

M23 yafashe Gipupu

Abarwanyi ba AFC/M23 ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bigaruriye Centre ya Gipupu yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, ifatwa rya Gipupu ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho n’ihuriro ry’Ingabo za FARDC na Wazalendo. […]

Ba Ofisiye barimo Maj. Gen Bayingana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye hafi 50 bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba […]