image_750x_603774fe3875f

Abatinganyi bari kwikuba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu bushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2024/2025, hagaragaye ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina mu Rwanda wakomeje kwiyongera, uva ku bihumbi 18 mu myaka ishize ugera ku bihumbi 29. RBC ivuga ko iki cyiciro kiri mu bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA.

Nk’uko RBC ibisobanura, impamvu nyamukuru ituma aba bagabo bagira ibyago byinshi ni uko imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno ishobora koroshya kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina iyo idakozwe mu buryo bwizewe. Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cya Virusi itera SIDA muri iki cyiciro kiri kuri 5,8%, mu gihe mu baturage rusange kiri kuri 3%.

RBC ivuga kandi ko usibye SIDA, abakora ubu bwoko bw’imibonano bashobora kwandura izindi ndwara zirimo hepatite B na C, mburugu, imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nubwo serivisi zo kwivuza ziboneka hirya no hino mu gihugu, bamwe mu bagabo baryamana n’abo bahuje igitsina bavuga ko bagitinya kujya kwa muganga bitewe no gutinya guhabwa akato cyangwa kutumvwa neza. Hari abavuga ko rimwe na rimwe bagirwa inama zishingiye ku myitwarire yabo aho kwibandwaho mu kuvurwa.

RBC ivuga ko kuri ubu ibigo nderabuzima bya Leta bitanga serivisi zose zikenewe kuri buri wese, harimo ubujyanama, kwipimisha no kwivuza, ndetse n’uburyo bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara. Igaragaza ko izi serivisi zigamije kurengera ubuzima rusange, atari ugushyigikira cyangwa guteza imbere imyitwarire iyo ari yo yose.

Abashinzwe ubuzima basaba Abanyarwanda kwirinda guha akato abantu bafite ibyago byo kwandura cyangwa ababana na Virusi itera SIDA, kuko kubaheza bishobora gutuma batitabira serivisi z’ubuvuzi, bikagira ingaruka ku buzima bwabo no ku kurwanya ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply