20260711_142952_copy_1000x786

Umukinnyi wa Mamelodi Sundowns yapfuye yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Jayden Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu cya Afurika y’Epfo, yapfuye azize urupfu rutunguranye, amakuru akavuga ko yaba yiyahuye.

Jayden Adams wari ufite imyaka 25, yari umwe mu bakinnyi bari bafite impano ikomeye muri Afurika y’Epfo, ndetse yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe mu kibuga no gukina neza hagati mu kibuga.

Amakuru y’urupfu rwe yateje agahinda gakomeye mu muryango wa siporo, aho abakunzi be, bagenzi be bakinana ndetse n’abanyamakuru ba siporo bagaragaje intimba batewe no kubura uyu mukinnyi wari ukiri muto.

Urupfu rwa Adams rubaye nyuma y’igihe gito ahuye n’ikindi gihe kigoye mu buzima bwe, nyuma yo kubura nyirakuru ubwo yari kumwe na Bafana Bafana mu Gikombe cy’Isi.

Umunyamakuru Micky Junior uri mu bakomeye muri Afurika, yatangaje ko uriya mukinnyi mbere yo gupfa yabanje kujya mu bwogero bikarangira yimanitse.

Nyuma y’urupfu rw’uriya mukinnyi, biteganyijwe ko Mamelodi Sundowns igomba guhita iva muri Autriche aho yari yaragiye gukorera umwiherero, igasubira muri Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply