Umunsi umwe Perezida Paul Kagame yateye urwenya abaza umuturage ati:”Utuye hehe?” nyamuturage agiye gusubiza ariko ataragira icyo avuga, Paul Kagame amuca mu ijambo agira ati, “Ntiwirirwe wigora kuko nzi aho abanyarwanda bose batuye”.
Uru rwenya rero rusobanura byinshi, kuko Perezida Paul Kagame amaze imyaka 22 ayobora u Rwanda ndetse mu Kuboza 2015, 98% by’ abaturage batoye bemera ko Itegekonshinga ryavugururwa mu ngingo y’ I 101, n’ iyi 170.
N’ ubwo umunyarwanda yawuciye agira ati, “nta byera ngo de!” Ubu bushake bw’ abanyarwanda batari bacye bushobora guha Paul Kagame amahirwe atagabanyije yo gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza no mu mwaka w’ I 2034.
Iki cyizere abanyarwanda bagaragariza Paul Kagame banamusaba ko yakomeze kubajya imbere cyatumye abandi baperezida ba Afurika bakomeza kumira amacandwe bibaza ubufindo akoresha kugira ngo abaturage Be bakomeze kumwizera dore ko nabo bifuza gukomeza gutegeka.
Iyo abaturage b’ ibi bihugu bindi bya Afurika basuye u Rwanda bakaganira n’ abaturage b’ abanyarwanda baciriritse bakumva uburyo biyumvamo Kagame kubera ibikorwa bibagaragarira, nabo bahera ko bashimangira intero igira iti, “Natwe turashaka uwundi Kagame iwacu”.

Iyi ntero “Natwe turashaka uwundi Kagame iwacu” ikunzwe gusubirwamo n’ urubyiruko rutandukanye rwo mu bihugu bya Afurika rurambiwe n’ ubukene bukabije, ruswa mu gihe abaperezida babo bakomeje gukira ubutsita.
Imihanda myiza, umutekano usesuye, imiturirwa ijyanye n’ igihe ndetse n’ ikoranabuhanga rigezweho ubwabyo bituma abashyitsi batifuza gutaha.
Byumvikane ko abashyitsi benshi bavuye mu Rwanda by’ umwihariko I Kigali bahava bemeye ko iki gihugu ari Afurika mu iterambere “une Afrique qui marche!” bagereranyije n’aho bavuye cyangwa se aho bazi hakiri inyuma cyane.
Ibyo bigaragarira amaso rero nibyo bituma nta mushyitsi w’ umunyamahanga wakumvira impuhwe uwo munyapolitiki cyangwa uwo munyamakuru uvuga ko yahunze igitutu aterwa na Leta y’ u Rwanda.
Kuri iyi ngingo, abanyamahanga bavuga ko n’ ubwo Leta y’ u Rwanda yaba idatanga ubwisanzure buhagije ku itangazamakuru cyangwa se ngo ihe urubuga abanyapolitiki, kuba ishyira imbaraga mu iterambere rusange ry’ igihugu byonyine birahagije kugira ngo umuturage wese yumve anyotewe no gutura mu gihugu cye ndetse anaharanira kugira uruhare mu guharanira ibyiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
zamubandi Saido/Bwiza.com


