817ef57d-9764-4a26-8490-572cd0e46602

APR FC yatsinze AS Kigali

Sangiza iyi nkuru

APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Ni umukino wari ukomeye cyane, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 66 ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira wari uvuye muri koruneri.

AS Kigali yishyuye ku munota wa 78, ubwo Byiringiro Gilbert yitsindaga igitego.

Mu minota y’inyongera, APR FC yongeye kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 90+3, cyatsinzwe na Mamadou Sy, ahesha ikipe y’Ingabo z’Igihugu amanota atatu.

Iyi ntsinzi yagumishije APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, ikomeza guhiga Rayon Sports ya mbere n’amanota 40. AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 29.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yanyagiye Marines FC ibitego 4-0, naho Gorilla FC itsinda Musanze FC igitego 1-0.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *