Lionel Messi na Luis Suárez, abakinnyi b’abahanga bazwi cyane ku isi yose, batangaje ishingwa ry’ikipe nshya y’umupira w’amaguru bise Deportivo LSM, izaba ifite icyicaro muri Uruguay, igihugu cy’amavuko cya Suárez.
Izina “LSM” rikomoka ku nyuguti za mbere z’amazina yabo bombi, Luis, Suárez, Messi nk’ikirango cy’ubufatanye bwabo bw’igihe kirekire, bwatangiye mu myaka myinshi ishize ubwo bakinaga mu ikipe ya FC Barcelona, aho batsindiye ibikombe byinshi bakanigarurira imitima y’abakunzi b’umupira ku isi hose.
Deportivo LSM izatangira gukina mu cyiciro cya kane cy’umupira w’amaguru muri Uruguay, ariko intego yayo si uguhangana gusa, ahubwo ni uguteza imbere impano z’abato ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira muri Amerika y’Epfo. Biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibyiciro bibiri: ikipe nkuru y’abakuru n’ikipe y’abato izita ku kuzamura impano guhera ku rwego rwo hasi.
Abasesenguzi mu by’imikino batangaza ko uyu mushinga ushobora kuba ari intambwe ya mbere ku rugendo rwagutse Messi na Suárez bashobora kwinjiramo nyuma yo gusoza imirimo yabo nk’abakinnyi. Uretse kuba ari igikorwa cy’ubushabitsi, ni n’inzira ishobora kubafungurira imiryango mu buyobozi bw’umupira w’amaguru.
Iyi nkuru yaje nyuma y’amezi Messi na Suárez bamaze bakinana mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomeje kwerekana ubuhanga ndetse n’ubusabane bukomeye hagati yabo mu kibuga.
Messi ati: “Turi gutekereza imbere.”
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lionel Messi yavuze ko Deportivo LSM ari umushinga w’igihe kirekire.
Ati: “Turashaka kubaka ahazaza hadufasha gutanga umusanzu ku mupira twakunze kuva tukiri bato. Deportivo LSM ni intangiriro y’inzozi zacu zo kurema ikintu kirambye.
Luis Suárez nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo bye: “Ni iby’agaciro kongera gukorana na Messi, noneho tutari mu kibuga gusa, ahubwo no mu myubakire y’ikipe. Tugamije gusiga umurage.”


