Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa kugira ngo asobanure impamvu igihugu cye cyafunguye imipaka igihuza n’ibice bya Uganda bigenzurwa na M23.
Ku wa 10 Nyakanga ni bwo Uganda yafunguye imipaka irimo uwa Bunagana n’uwa Ishasha, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga ubwo Kayikwamba yahuraga na Ambasaderi Alhajji Farid M. Kaliisa, yagaragaje ko Kinshasa ihangayikishijwe na kiriya gikorwa yagaragaje nk'”ikitemewe ndetse n’igitero ku busugire bwa RDC.”
Kayikwamba kandi ngo yashimangiye ko RDC itazigera na rimwe ihwema gusigasira ubusugire bwayo.
Uganda ubwo yongeraga gufungura iriya mipaka yari yarafunzwe muri 2022, yasobanuye ko nta mpamvu yatuma abaturage bakomeza kugirwaho ingaruka no guhagarara k’ubucuruzi, nyamara nta ruhare bigeze bagira mu bibazo bya Politiki biri muri Congo Kinshasa.


