Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangiye kwandika impunzi zishaka gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu 30% bakaba bamaze kwiyandikisha.
Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (Midimar) yatangaje ibi, ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, mu kiganiro yagiranaga na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu, ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari yayo 2018/2019.
Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Kayumba Olivier, avuga ko zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zifite gahunda yo gusubira muri Congo n’ubwo umutekano utaraboneka hose. UNHCR ngo ikaba igomba kuvugana na Leta ya Congo izi mpunzi zikaba zashyirwa aho wabonetse.
Ati “impunzi zaravuze ngo zirashaka gutaha, UNHCR yatangiye gahunda yo kwandika ngo barebe ko niba bashaka gutaha koko. Kugeza ejo dufite hafi 30 % bashobora kuva mu kigo ariko turategereje turebe”.
Zimwe muri izi mpunzi ziyemeje gutaha nyuma y’imyaka 22 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba ihrereye mu karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba, nyuma y’imyigaragambyo yatangiye muri Gashyantare, bamwe bakanahasiga ubuzima.
Mu nkambi ya Kiziba imyigaragambyo yatangiye kuva mu matariki ya 15 Gashyantare 2018, ariko imbere mu nkambi. Nyuma baza guhaguruka igihiriri bavuga ko batashye ariko bajya kuri UNHCR i Karongi baba ariho bakambika. Iyi myigaragambyo yasize abagera kuri 12 bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Inkambi ya Kiziba icumbitsemo impunzi z’abanye-Congo zigera ku 17 000, biganjemo urubyiruko n’abana. Iyi nkambi yashinzwe aha Kiziba mu murenge wa Rwankuba muri Karongi kuva mu 1996.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



