Ese usomana ute?
Gusomana ku bashakanye, cyangwa abakundana, gusomana ni kimwe mu byongera amarangamutima ku rukundo kuko usanga barushaho kwiyumvanamo. Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk’uko urubuga elcrema rubugaragaza. Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko […]
Bizagenda bite Amavubi natsindwa cyangwa agatsinda Mozambique?
Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi , aho kuri ubu ikomeje guhabwa inama no kongererwa ubumenyi bw’uko azitwara ku mukino uzayahuza na Mozambique. Ni umukino umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika uteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena aho kugeza ubu n’amatike yo kwinjira ku kibuga yamaze kujya hanze. N’ubwo uyu […]
Ingo za Joseph Kabila na zo zishobora gusakwa n’ubutasi bwa RDC
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri iki gihugu ruteganya gusaka ingo za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wacyo. Inzego z’iperereza muri Congo zimaze iminsi zisaga ingo z’anyapolitiki batandukanye; nyuma yo kwikanga ko haba hariho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ku wa […]
Kurya ifi ni ingirakamaro mu koroshya ibimenyetso by’indwara y’agahinda
Abantu batandukanye usanga bafata ifi nk’ikiribwa kigoye kubona, nyamara ntibigoranye kuko hari ubwoko butandukanye bugendanye n’ubushobozi bw’umuntu kuruta ubwo kugura inyama izi zizwi nk’izitukura.Ikindi n’uko inyama y’ifi kuyirya bituma ibyago byo kugira agahinda gakabije bigabanuka. Inyama y’ifi ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wamuntu , cyane cyane intungamubiri ya poroteyine , kurya amafi biha umubiri […]
Abadepite bari kwiga ku kugabanya igwingira ry’abana
Inteko rusange y’abadepite iri gusuzuma uburyo bwo guhangana no guca burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana, kubera ko kiri mu bikomeje kubangamira iterambere ry’u Rwanda. Kuri uyu 9 Kamena 2023, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasuzumye ishingiro ry’amategeko yerekeranye no kwemeza amasezerano kugabanya igwingira ry’abana. Aya masezerano ni ay’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere, […]
Gen James Kabarebe muri Centrafrique (Amafoto)

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, ari muri Repubulika ya Centrafrique aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabitangaje. Nta byinshi RDF yigeze itangaza kuri uru ruzinduko. Ku munsi wa mbere warwo cyakora Gen James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri […]
Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza
Raila Odinga yabwiye William Ruto bimwe mu bintu agomba gukora kugira ngo abe Perezida mwiza, ufitiwe icyizere n’Abanyakenya. Inkuru y’ikinyamakuru The Citizen ivuga ko umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka rya Azimio, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yagaragaje ibintu Perezida William Ruto asabwa gukora kugira ngo ashobore kugabanya ibyo Leta itakazamo amafaranga bitabaye […]
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
Ihuriro LAMUKA rihuriwemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kugambirira gushora igihugu mu muriro n’amaraso. Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu. Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w’itegeko ryemera ko ibyicaro amatora […]
Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n’umujyanama we
Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo mu karere Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown yatandukanye n’uwari umujyanama we mu by’umuziki nyuma y’uko bari bamaze imyaka itandatu bakorana. Uyu muririmbyi ukomoka mu gihugu Kenya, yemeje ko yatandukanye na Joseph Noriega wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki ariko akomeza kumushimira intambwe yamugejejeho. Abinyujije ku ku […]
Nkore iki? Naratwise none natwariye umugabo duturanye mpurwa uwanjye
Nk’uko bisanzwe ko tubagezaho inkuru y’abakunzi bacu batugezaho baba bagisha inama ngo bakunde barusheho kumererwa neza,abenshi banashima ko bibakura mu bwigunge, ni muri urwo rwego hari undi wagishije inama kuko ngo arasumbirijwe. Yatangiye avuga ko atari bwivuge umwirondoro we bitewe n’impamvu z’umutekano we, aho agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo yatwise agatangira gutwarira undi […]
Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe
Muri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, aho kuri ubu havugwa ko ngo n’iyo uyu mugabo urukiko rwamugira umwere azakomeza gufungwa.Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Kithure Kindiki , aho yashimangiye ko uyu Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka […]
Intasi za RDC zasatse urugo rwa Moà¯se Katumbi
Abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane basatse urugo rw’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe. Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse ni uruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we. Uyu ubwo Isaka ryarimo rikorwa yagize ati: “Abakozi b’urwego rw’ubutasi kuri ubu barimo gusaka […]
Perezida Kagame yagize Simon Kabera umuvugizi wungirije wa RDF
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera umuvugizi wungirije wa RDF. Lt Col Simon Kabera asanzwe azwi mu muziki nyarwanda, cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kamena ni ryo ryemeza ko yahawe na […]
Me Gisagara yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha Kabuga
Impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Me Richard Gisagara, yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, Me Gisagara yavuze ko kuba Kabuga atazongera kwitabira urubanza bisobanuye ko ubutabera budatanzwe. Ati: “Birababaje kubona birengagije igihe byatwaye kugirango afatwe, bakirengagiza amafaranga yakoreshejwe kugira ngo bamufate, […]
Dore uko wakwitwara mu gihe ufite ubushake bw’imibonano uwo mwashakanye atabishaka

Kimwe mu bisenya ingo ni ukuba umwe ashaka ishimishamubiri undi atabikozwa. Aha rero igishobora gukemura iki kibazo ni ibiganiro hagati yanyu. Ufite ubushake bwinshi agasobanurira mugenzi we icyo agamije. Byaba bidashoboka mukabyihorera kuko kiriya ni igikorwa kizana umunezero iyo mwahuje urugwiro. Umwe unyotewe iyo ashatse guhatiriza birangira umubano wanyu ujemo agatotsi kuko biri mu bisenya […]
Rurageretse hagati ya nyiri Red Blue JD n’umunyamakuru
Umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine umenyerewe mu byegeranyo binyura ku muyoboro wa YouTube ye, ndetse akaba yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko kompanyi ya Red Blue JD avuga ko ihagarariwe na Dushimimana Jackson yamwambuye hakiyongeraho kumwibasira hashingiwe ku kuba ari igitsina gore (sexual harrassment). Abayo abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, yagaragaje uburyo ngo yambuwe n’iyi kompanyi […]
Perezida Kagame yaba aherutse kwakira intumwa ya Joseph Kabila
Ikinyamakuru Africa Intelligence ku wa Kabiri w’iki cyumweru cyanditse ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aheruka kohereza intumwa ku bakuru b’ibihugu by’uturere Congo iherereyemo; barimo na Paul Kagame w’u Rwanda. Iki gitangazamakuru kivuga ko mu byumweru bishize ari bwo Kabila yohereje intumwa ze muri za Perezidansi z’ibihugu bitandukanye. […]
Perezida Ruto yishongoye kuri Uhuru Kenyatta
Perezida wa Kenya, William Ruto yishongoye kuri Uhuru Kenyatta wahoze amukuriye mu kazi ko kuyobora iki gihugu, asubiramo uko yatsinze umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi Ruto yabivugiye mu muhango wo gusengera igihugu kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023, avuga ukuntu bitangaje kuba yari Visi Perezida ariko kandi agahinduka utavuga rumwe n’ishyaka rya Uhuru […]
Joseph Kabila abona Tshisekedi nk”umunyagitugu ukwiriye guhashywa’
Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko ishyamba ritakiri ryeru hagati ya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu na Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi, ku buryo umwe asigaye afata undi nk’ ‘umunyagitugu ukwiriye guhashywa’. Ni Kabila kuri ubu umaze imyaka ine yaracecetse, kuva muri 2019 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi yari amazeho imyaka 18 na […]
Abasirikare ba Uganda barokotse igitero bamaze iminsi batunzwe n’inkari
Hari abasirikare ba Uganda bamaze iminsi itandatu banywa inkari zabo kugira ngo bashobore kubaho aho bari bihishe ingabo za Al Shabab muri Somalia. Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor, ivuga ko aba basirikare bagera kuri bane batorotse igitero bari bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ku itariki 26 Gicurasi 2023, aho ngo bamaze iminsi itandatu […]
Ibyiza byo kurya Avoka by’umwihariko ku bagore batwite
Urubuto rw’avoka, ni zimwe mu mbuto usanga abantu benshi bakunda ku buryo batafata amafunguro rutariho.Avoka nirwo rubuto rwonyine rukungahaye ku mavuta kurenza izindi mbuto zo zikungahaye ku isukari. Umugore utwite acyenera intungamubiri nyinshi, vitamini ndetse n ibimurinda indwara. Kurya avoka byibuza imwe ku munsi, ni kimwe mu byamufasha kubungabunga ubuzima bwe n ubw uwo atwite. […]
RDF yasobanuye icyo abasirikare barimo ba Jenerali bayirukanwemo bazize
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasobanuye ko abasirikare barimo ba Jenerali bacyirukanwemo bazize impamvu zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru 16; barimo babiri bo ku rwego rwa ba Jenerali. Aba ni Maj Gen Aloys […]
Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,000 barimo ba Komiseri
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,000 barimo ba Komiseri, Ofisiye bakuru, abato n’abapolisi basanzwe. Mu ijoro ryakeye ni bwo Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera aba bapolisi. Byari nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 06 Kamena yemeje iteka rya Perezida rizamura mu […]
Perezida Kagame yirukanye muri RDF ba Gen Aloys Muganga na Francis Mutiganda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo abarimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Gen Muganga yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako ndetse no kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, ubwo muri 2018 yahabwaga izi nshingano asimbuye Gen. Fred […]
Gacinya na Murangwa Eugène bangiwe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuriyobora, batarimo Gacinya Chance Denis na Murangwa Eugène. Ku wa 24 Kamena ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite nyobozi nshya ya FERWAFA, nyuma y’uko Komite yari iyoboye iri shyirahamwe yeguye muri Mata uyu mwaka. Mu bari batanze kandidatire zo kuyobora FERWAFA harimo Gacinya Chance […]
Ba Gen Mubarakh na Nyakarundi batangiye inshingano nk’abayobozi bashya ba RDF (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye inshingano, nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen Jean Bosco Kazura yasimbuye. Mu ijoro ryakeye ni bwo Lt Gen Muganga yagizwe na Perezida Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu mpinduka zitandukanye yakoze mu buyobozi bukuru bwazo. Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Gen Kazura wabereye […]
Burundi: Leta yahagaritse ibikorwa byose by’ishyaka CNL
Leta y’u Burundi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kubera akavuyo n’umwiryane umaze iminsi urivugwamo. Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka cyafashwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, mbere yo kukimenyesha umunyapolitiki Agathon Rwasa uriyobora mu ibaruwa yamwandikiye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 06 Kamena 2023. Minisitiri Martin Ninteretse […]
Inkuru ya Nibagwire wasenyewe n’umupasiterikazi kugeza amwambuye umugabo

Umugore witwa Nibagwire Genevieve afita agahinda kenda kumuturitsa umutima nyuma yo gufata umugabo we asambana n’umugore w’inshuti ye. Nibagwire avuga ko ubusanzwe yari abanye neza n’umugabo we bashyigikirana muri byose, ariko nyuma ibyari ibyishimo byajemo amarira, nyuma y’uko umupasiterikazi wari inshuti ye yaje kumuca inyuma amutwara umugabo ndetse bikanarangira amuteye inda. Ati” Ubundi natangiye kujya […]
Abanyarwanda bakunda gushyingiranwa n’abafite agatubutse: Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Nyafurika cy’Amahoro n’Uburumbuke (African Peace and Prosperity Institute), bugaragaza ko Abanyarwanda bakunda guhitamo abo bashyingiranwa bagendeye ku butunzi n’ingano y’amafaranga binjiza. Iki kigo mu bushakashatsi bwacyo kivuga ko 30.9% babajijwe bagaragaje ubushake bwo gushyingirwa ku muntu uhembwa cyangwa winjiza ubutunzi bwinshi, mu gihe abagera kuri 31.5% bo bavuze ko ubutunzi bwinshi atari […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Gasana Godfrey

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Colonel Gasana Godfrey amuha ipeti rya Général de Brigade. Gasana asanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere kuva muri 2020, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida wa Repubulika amuvanye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Izamurwa mu ntera rye ryemejwe n’ubuyobozi […]
Ese hari imyaka runaka kubageze mu zabukuru bahagarika imibonano?
Ni kenshi uzumva umuntu abonye umusaza cyangwa umukiceru akibaza niba bagishobora gutera akabariro bitewe n’uko ababona.Mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu, usanga aribwo umukobwa cyangwa umuhungu atangira kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko nanone imyaka igenda izamuka ubushake bugenda bugabanuka. By’umwihariko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura,usange ubushake bugabanuka ugereranyije n’abagagabo bitewe n’uko muri […]
Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere
Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi. Bugingo Hakim wari umukinnyi ngenderwaho muri Gasogi United yakiniraga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yari asoje amasezerano muri Gasogi United. […]
Nyaruguru: Abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga barasaba gukurwa ku izuba
Abasore n’inkumi bakora amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kibeho w’akarere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’uko aho bakorera ubu ngubu mu isoko rya kijyambere hadasakaye. Iyo imvura iguye irabanyagira ikangiza ibikoresho byabo n’izuba ryava ari ryinshi rikabica. Ni nyuma yuko, mu rwego rwo guca akajagari, muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho […]
Umunyeshuri yaburiwe irengero, aza kubonwa yapfuye
Muri Kenya, umunyeshuri wari umaze igihe yaraburiwe irengero yasanzwe mu kinamba yapfuye, nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa. Ku itariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo Stallion Kepletting Bett wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Ndururumo riherereye ahitwa Laikipia muri Kenya, yaburiwe irengero mu buryo bw’urujijo ubwo basohokaga muri iri shuri berekeza mu mujyi wa Nyahururu. Nyuma y’ibyumweru bibiri […]
Kiyovu Sports yaba igiye kwirukana abakinnyi bayo bose bakomeye ku bwo ‘kuyigambanira’
Ikipe ya Kiyovu ya Kiyovu Sports biravugwa ko yamaze gufata icyemezo cyo kwereka umuryango abakinnyi bayo bakomeye ndetse n’abatoza bayo, nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2022/23 uyibereye impfabusa. Kiyovu Sports yageze ku munsi wa 28 wa shampiyona ifite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’amahoro; gusa biza kurangira ibuze byombi ku munota wa nyuma. […]
Pastor Bugembe yatakambiye Alien Skin uherutse guhondagurwa na Pallaso
Pasiteri akaba n’umunyamuziki muri Uganda, Wilson Bugembe yatakambiye umuhanzi Alien Skin ngo ababarire Pius Mayanja uzwi nka Pallaso nyuma y’uko uherutse kumukubita. Bugembe asabiye imbabazi Pallaso nyuma y’uko nawe yari aherutse kuzisaba avuga ko ibyamubayeho atazabyongera.Amakimbirane ahanini yatangiye uyu muhanzi ubwo yashinjaga Alien Skin kubangamira igitaramo yarimo ategura. Nyuma yaho Pallaso yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye […]
Ushinja Rutunga yasabye kurindirwa umutekano mu rukiko
Umutangabuhamya wahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari iyobowe na Rutunga Venant mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano kugira ngo atamenyekana. Uyu mutangabuhamya kandi yanatanze ubuhamya, ubwo muri iki kigo cya ISAR Rubona bibukaka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yari yarahungiye muri […]
Lt. Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru wa RDF, CGP Marizamunda agirwa Minisitiri w’Ingabo
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwazo zasize Gen Jean Bosco Kazura wari Umugaba Mukuru wazo na Maj Gen Murasira Albert wari Minisitiri w’Ingabo bahinduriwe imirimo. Iby’izi mpinduka byatangarijwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu ijoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Kamena […]
ANR yemeje ko umujyanama wa Katumbi ifunze azira abarimo Karega na Kabarebe
Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) bwatangaje ko Salomon Kalonda buheruka guta muri yombi mu byo azira harimo kuvugana na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. Salomon Idi Kalonda Della asanzwe ari umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Mu cyumweru gishize ni bwo yatawe muri […]
Arashinjwa kumutera inda, yarangiza akamutwika
Urukiko rwo mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha umusore ushinjwa gutera inda umukobwa w’umunyeshuri, yarangiza akamutwika kugeza ashizemo umwuka. Kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ni bwo uyu musore yatangiye kujya imbere y’ubushinjacyaka kugira ngo abazwe ku byaha ashijwa byo gutera icyuma ndetse no gutwika umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko, bikaba binavugwa ngo yari yaranamuteye inda nk’uko […]
Ubushakashatsi bugaragaza iki mu gihe umugore akoze imibonano ari mu mihango?
Mu gihe bimenyerewe ko umugore mu gihe umugore ari mu gihe cy’imihango, adakora imibonano mpuzabitsina bigendeye ku mico imwe nimwe, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ayikoze ntacyo imuhungabanyaho mu gihe abyishakiye atabihatiwe. Ubusanzwe gukora imibonano mpuzabitsina nta gihe biba bitemewe mu gihe cyose abagiye kuyikorana babyiteguye kandi bujuje ibisabwa. Ibisabwa tuvuga hano ni ukuba babyemeranyijeho kandi […]
Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by’ubutaka
Hari abaturage batujwe na Leta mu mudugudu wa Rwenyemera, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Bavuga ko batujwe muri uyu mudugudu mu mwaka wa 2012, aho bamaze imyaka irenga 10 batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nk’uko bitangazwa na RBA. Aba baturage bagera kuri mirongo itanu […]
Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko hari ba major babiri bo mu ngabo z’igihugu cye bafunzwe, nyuma yo kugaragaza ubugwari ubwo Al Shabaab yagabaga igitero ku birindiro by’Ingabo za UPDF. Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi ni bwo abarwanyi b’uriya mutwe bateye ibirindiro by’Ingabo za Uganda biherereye mu gace ka Buulo Mareer […]
Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n’impatwe
Amashu ni zimwe mu mboga zifasha umubiri w’umuntu kugira ubuzima bwiza binyuze mu ntungamibiri wakira , ikindi kandi n’uko bifasha igogorwa no kurinda impatwe ku muntu yibasiye.Kurya byagaragajwe ko kurya imboga z’amashu bifitiye akamaro gakomeye umubiri w’umuntu. Ubundi amashu n’ibiribwa bibarizwa mu bwoko bw’imboga,aho usanga abenshi bavuga ko kuyarya nta mumaro ahubwo ngo atera inzara […]
Uganda: Undi munyeshuri wa kaminuza yarashwe
Muri Uganda, umukozi ushinzwe umutekano yarashe umunyeshuri wa kaminuza arapfa, nyuma y’uko bagiranye amakimbirane. Polisi ya Uganda yo mu karere ka Mukono iri gukora iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 25 y’amavuko wigaga muri Uganda Christian University, nyuma y’uko arashwe n’ushinzwe umutekano kuri uyu wa 4 Kamena 2023. Uyu munyeshuri witwa Rudeny Agaba, akomoka mu gace […]
Dr. Antoine Rutayisire asize inkuru mu Giporoso
Pastor Dr. Antoine Rutayisire yafashwe nk’intwari ubwo abayoboke bo mu itorero Angilikani Paruwase ya Remera bamusezeragaho mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangiye taliki 4 Kamena 2023.Uyu mushumba usanzwe akorera umurimo w’Imana muri iyo Paruwasi, yaraswe ubutwari bwe no kwitanga kuri uwo mu rimo by’umwihariko mu gace k’i Remera ahazwi nko mu Giporoso. Mu birori […]
FARDC iryamiye amajanja kubera M23: Icyegera cya Bemba
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu ziryamiye amajanja bijyanye no kuba hari impungenge z’uko isaha n’isaha zishobora guterwa na M23. Minisitiri Sammy Adubango yabitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’Abaminisitiri y’ijana Perezida Félix Tshisekedi yayoboye. Yavuze ko “Ingabo za Congo ziryamiye amajanja […]
Rayon Sports yatuye Perezida Kagame Igikombe cy’Amahoro yatwaye APR FC
Rayon Sports yatuye Perezida Paul Kagame Igikombe cy’Amahoro cya 2023 iheruka kwegukana, nyuma yo gutsinda APR FC bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Aya makipe yombi akunzww kurusha ayandi mu Rwanda yahuriye i Huye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu mukino wasize Rayon Sports yegukanye Igikombe icyo ari cyo cyose nyuma y’imyaka ine […]
Idubu yariye amapaki 60 y’imigati
Idubu yagabye igitero mu nzu ikorerwamo imigati n’andi moko y’ibiva mu ifarini, maze iryamo amapaki mirongo itandatu. Inkuru dukesha CNN ivuga ko mu mujyi wa Bedford uherereye muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iduvu yavuye mu ishyamba rya Connectcut, yinjira muri iyi nzu, ni ko kuryamo iyi migati yose. Nyir’iyi nzu avuga ko […]
Abanyamideli bavuga ko barijijwe n’ifungwa rya Turahirwa
Bamwe mu bakora mu mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda bavuga ko barijijwe bakanababazwa no kuba Turahirwa Moses yaratawe muri yombi. Ibi babivuze, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa The Choice Live ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo by’irushanwa rya Kalisimbi International Multicultural Festival. Ncogoza Jean Tekno avuga ko kuba Turahirwa yaratawe muri yombi bidakwiye kwitirirwa […]
Uganda: Bakoze amahugurwa yo gukura Museveni ku butegetsi
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bakoze amahugurwa agamije gukura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu 2026. Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor ivuga ko kuva tariki ya 2 Kamena 2023, abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari mu mahugurwa agamije kwiga neza uburyo bazatsinda ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu […]
Ingabire Victoire ahanze amaso Perezida Kagame
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko ahanze amaso Perezida Paul Kagame ugomba kumukuraho ubusembwa, kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igiungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni icyaha yakatiwe nyuma y’uko we […]
Musanze: Bahangayikishijwe n’ubutaka bwabo bwabaruwe kuri Leta
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi basaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo batarabibona. Ni abaturage bo mu tugari twa Kivumu, Muharuro ndetse na Mbwe. Bavuga ko bafite ubutaka mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, aho ngo butigeze bubarurwa none, ubu bukaba bwaragizwe ubwa Leta kandi ari […]
Hari abibwira ko imibonano ikorewe mu kanwa itakwanduza HIV/SIDA
Abantu bamwe usanga bigengesera ntibakore imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko bazi ko bakwandura Virusi itera SIDA nyamara bagahitamo kuyikorera mu kanwa (Oral Sex) bibwira ko bayikwepye nyamara biba ari ukwibeshya. Abakurikiranira iby’iyi Virus bavuga ko kwandura HIV bidasaba ko umuntu yakoze imibonano yo guhuza ibitsina gusa, kuko hari n’ibindi byinshi umuntu ayanduriramo kandi bikunda kutitabwaho nyamara […]
Abadepite bo mu Budage bijeje RDC ‘kotsa igitutu perezida Kagame’
Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Budage, bijeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyifasha kotsa igitutu Perezida Paul Kagame kugira ngo ahagaike igitero bavuga ko yagabye kuri RDC. Ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023 ni bwo itsinda ry’abadepite batandatu b’Abadage bagiriye uruzinduko muri Congo, aho bakiriwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya […]
Imwe mu ndenge RDC iherutse kugura yasandaye itaragera i Goma
Mu gihe hatarashira icyumweru hamenyekanye ko repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaguze indege enye z’intambara, hatarashira kabiri, andi makuru avuga ko imwe muri izi ndege yakoze impanuka ikomeye. Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n’Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka ‘Colonel Mario’. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora […]
Perezida Ruto yatanze integuza ku barimo abanyarwenya bamurusha umushahara
Perezida wa Kenya William Ruto, avuga ko yabwiye abashinzwe gukurikirana iby’ikoranabuhanga muri Guverinoma ko bakurikirana abanyarwenya n’abandi binjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka You Tube kugirango bagabanyirizwe umusoro. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro. Zimwe […]
Igisubizo cya Israel Mbonyi ku bibaza niba yaba afite umukunzi
Umurambyi Mbonyicyambu Israel yasubije abibaza niba yaba afite umukunzi, ashimangira ko amufite. Mbonyi asanzwe ari umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana buje igikundiro cyinshi, bitewe n’indirimbo ze zikora ku mitima y’abazumva. Hejuru y’ibi hiyongeraho kwigarurira imitima y’abiganjemo igitsina gore, bitewe n’uburanga buhebuje afite. Uyu musore mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI […]
Rihanna akomeje gusarura imbuto yabibye mu muziki no muri Fenty Beauty

Umuhanzikazi Rihanna wamamaye mu bihangano byakunzwe n’ubu bigikurikirwa cyane akomeje kwigwizaho umutungo akomora ku nganzo ye y’umuziki ariko nanone abifashijwemo na kompanyi yiwe yashinze izwi nka Fenty Beauty. Iyi sosiyete yashinze muri Nzeri 2017, ahanini yiyo yamwongereye imbaraga ku mutungo we aho yagize uruhare mu gutuma agira umutungo ungana na miliyari 1.4 z’Amadorali.Uyu mutungo kandi […]
Mexico: Polisi yatahuye ibikapu 45 byuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu
Polisi ya Mexico yatoye ibikapu mirongo ine na bitanu byuzuyemo ibice by’imibiri y’abantu. Inkuru dukesha igitangazamakuru cya CNN ivuga ko byari bifite ibimenyetso bigaragaza ko ari iby’abakozi b’ikigo cy’Ubushinjacyaha cya Jalisco bakoraga muri serivisi yo kwakira abifuza ubufasha kuri telephone, ibi bizwi nka Call Center. Umwe mu bashinjacyaha bakorera muri iki kigo witwa Joaquin Mendez […]