Bizagenda bite Amavubi natsindwa cyangwa agatsinda Mozambique?

Sangiza iyi nkuru

Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi , aho kuri ubu ikomeje guhabwa inama no kongererwa ubumenyi bw’uko azitwara ku mukino uzayahuza na Mozambique.

Ni umukino umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika uteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena aho kugeza ubu n’amatike yo kwinjira ku kibuga yamaze kujya hanze.

N’ubwo uyu mukino utegerejwe rero, bias n’ibitazorohera Amavubi bitewe n’uko asabwa gutsinda imikino azayihuza na Mozambique ndetse na Senegal.Ibi bishatse kuvuga ko mu gihe yaba itsinze iyo mikino, nayo azategereza kureba ibisubizo byavuye hagati y’iki gihugu Sadio Mane akomokamo na Mozambique ubwo zizaba zesuranye.

Ku mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1 ari naho Amavubi yakuye inota rya mbere, mu gihe irindi nota u Rwanda rwarikuye kuri Benin. Senegal ifite amanota 12 yanamaze kubona itike niyo iyoboye, mu gihe Mozambique na Benin zifite amanota ane arizo zikurikira.

Ni umukino utegerejwe kuwa 18 Kamena ukazabera kuri sitade ya Huye,aho kwinjira kuri uyu mukino byamaze guhyirwa hanze aho muri VIP azaba ari 10,000 Frw, ahatwikiriye hakaba 5,000 Frw ndetse ahadatwikiriye hakaba 1,000 Frw.

Kugeza ubu imyiteguro imyitozo irakomeje aho izajya ikorerwa kuri Kigali Pelé Stadium kabiri ku munsi. Abakinnyi basoje za shampiyona ku mugabane w’i Burayi barimo Bizimana Djihadi, bageze mu mwiherero w’Amavubi.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bazatonnywamo bazakina na Mozambique mu mukino w’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire muri Mutarama umwaka utaha wa 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *