Bujumbura: Ibikomoka kuri Peterori byateje ibibazo ku bigo by’amashuri
Ibigo by’amashuri bikorera mu mujyi wa Bujumbura, byasabye ababyeyi bajyaga bakoresha imodoka z’ibigo bageza abana babo ku mashuri kwirwariza kuko kubona Lisansi byabaye ingume. Ibi rero byatumye ababyeyi batandukanye batangira kwitotomba kuko ngo usanga bibagora kujyana abana babo ku mashuri. Uretse abanyeshuri bagorwa no kugera ku mashuri, abarimu na bo ngo batinda kugera ku mashuri […]
Kagame yakwennye abanyamakuru bakoze inkuru za ‘Rwanda Classified’
Perezida Kagame yahaye urw;amenyo ibitangazamakuru byihurije hamwe bigakora inkuru Leta y’u Rwanda yagaragaje nk’iziyiharabika byise ‘Rwanda Classified’, agaragaza ko abazikoze batazabuza u Rwanda gukomeza gutera imbere. Umukuru w’Igihugu yakomoje kuri ziriya nkuru ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena, ubwo yaganiraga na RBA. Muri Gicurasi ni bwo inkuru za Rwanda Classified zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda […]
Karongi: Umugore aravugwaho kwicisha umugabo we amugambaniye
RIB ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi abagabo babiri bishe uwitwa Mporanyisenga Jean D’amour bikavugwa ko byakozwe ku kagambane k’umugore we nawe wahise atabwa muri yombi. Amakuru dukesha Kt nayo yahawe na gitifu w’umurenge wa Murambi, avuga ko uyu Jean D’amour yishwe akabikwa mu nzu ariko itangiye kuzamo umunuko umurambo barawimura wawujyana hepfo […]
Gen Muhoozi yategetse itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare n’abakozi bo mu biro bya Museveni
Military Police ya Uganda yatangiye guta muri yombi abashoferi b’igisirikare batubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abasuzugura Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba. Muhoozi asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena ni bwo Polisi ya gisirikare […]
RDC: Intara ya Nord Kivu n’iya Ituri zahejwe mu nama ya ba Guverineri yatumijweho i Kinshasa
Leta ya Congo yatumijeho ba Guverineri baherutse gutorwa kwitabira inama i Kinshasa, ariko abo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ntibashyirwa ku rutonde. Impamvu ngo bo batatumiwe n’uko izi ntara zavuzwe ziri mu buyobozi bwa L’état de siège. Ni inama yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse na Minisitiiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku cyifuzo cya Perezida […]
AU yasabye DR.Congo gukorana bya hafi n’ibihugu by’ibituranyi mu kurandura iterabwoba
Nyuma y’ubwicanyi bukomeje kuba indengakamere mu gace ka Beni bukozwe na ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ubwo bwicanyi usaba ubutegetsi bw’iki gihugu gukorana bya hafi n’ibihugu byo mu karere mu kurwanya iterabwoba. Ni ubwicanyi bumaze igihe bukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa DRC bumaze guhitana […]
Abimukira barenga10 barohamye abandi barenga 50 batabarwa n’abagiraneza
Byibuze abantu 11 barapfuye abandi 64 baburirwa irengero nyuma y’ubwato bubiri bwari butwaye abimukira bwarohamiye mu majyepfo y’Ubutaliyani mu nyanja ya Mediterane. Nk’uko bitangazwa n’abagiraneza bo mu Budage, abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubutaliyani ndetse n’imiryango y’umuryango w’abibumbye., yagerageje gutabara ariko basanga bamwe bashizemo umwuka. Itsinda ry’abatabazi ry’Abadage RESQSHIP, rikoresha ubwato bw’abatabazi bwa Nadir, ryatangaje ko […]
Nta muturage wemerewe kwica inyamaswa yitwaje ko imubangamiye-RDB
Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB rwibukije abaturage ko nta muturage n’umwe wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamanswa yitwaje ko imubangamiye. Ubu ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Karere ka Nyagatare nyuma y’aho inyoni 10 zo mu bwoko bw’Imisambi ziciwe muri aka Karere. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo amakuru y’impfu z’iyi misambi, yamenyekanye nyuma yo kumenyekana […]
Putin agiye kugirira uruzinduko muri Korea ya Ruguru
Bikomeje kuvugwa ko kuri uyu wa kabiri , Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin aribusure Koreya ya Ruguru bwa mbere kuva mu myaka 24 ishize. Putin arahura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye zirimo imibano y’ibihugu byombi. Amakuru avuga ko imyiteguro igeze kure kuko amashusho yafashwe n’icyogajuru arabigaragaza. Aba […]
Umusirikare wa FARDC yishwe arashwe n’umugore we
Umusirikare mu gisirikare cya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yishwe arashwe n’umugore we nyuma yo gushyamirana bagatongana hafi ku rwana.Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Kalehe mu ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024. Amakuru avuga ko mbere y’uko uyu musirikare witwa Kito Timothee araswa, ngo yabanje gutongana n’uyu mugore […]
Kagame si we ntandaro y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko yaba we cyangwa u Rwanda ntaho bahuriye n’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza umutwe wa FDLR nka nyirabayazana yabyo. Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena ubwo yaganiraga na RBA. Ibirego by’uko u Rwanda ruteza umutekano muke mu […]
Ntacyo dutinya twarize bihagije- Perezida Kagame avuga ku banenga Demokarasi y’u Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage binyuze mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zitandukanye zirebana n’ishusho y’Igihugu kuva mu myaka 30 ishize. Muri iki kiganiro bwo yabazwaga icyo avuga ku bavuga ko mu Rwanda nta Demokarsi ihari, yavuze ko u Rwanda rwize bihagije ntacyo rutinya kuko abanyarwanda mu mateka […]
EU igiye gukuba kabiri ubufasha bwayo ku ngabo za RDF ziri muri Mozambique
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya gukuba kabiri ubufasha igenera ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, nyuma y’uko ibikorwa byawo muri iki gihugu bidindiye kubera umutekano muke. Ibikorwa bya EU byakomwe mu nkokora n’iterabwoba muri Mozambique birimo ibya Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies byo gucukura gaz mu ntara ya Cabo Delgado. Ni ibikorwa bifite agaciro ka […]
Goma: Igisenge cyagwiriye abanyeshuri 10 n’abarimu 3 barakomereka
Igisenge cy’ishuri cyaridutse cyasize byibuze abantu 10 bakomeretse mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 17 Kamena ku rwunge rw’amashuri rwa Kalangala, riherereye mu karere ka Mapendo ku muhanda wa Tumbula. Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’abari aho, bavuze ko abanyeshuri ndetse n’abarimu bamwe bagiye kwikinga imvura mu ishuri ryubakwaga mu mujyi wa Goma mu gitondo […]
Ubuhinde: Gari ya Moshi zagonganye umunani barapfa 25 barakomereka
Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu burasirazuba bw’Ubuhinde. Iyi mpanuka yabaye igihe gari ya moshi y’ibicuruzwa yagongaga gari ya moshi itwara abagenzi, Express ya Kanchenjungha, mu gace ka New Jalpaiguri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kamena 2024. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi […]
Museveni yashyizeho umusimbura wa Gen. Bainababo wavugwagaho guhondagura abasirikare
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Brigadier Asaph Nyakikuru Mweteise umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC). Nyakikuru wazamuwe mu ntera mu mezi abiri ashize avanwe ku ipeti rya Colonel, yasimbuye Brig Gen Charity Bainababo. Bainababo mu minsi ishize yoherejwe ku masomo, nyuma y’igihe bivugwa ko yajyaga ahondagura bamwe mu basirikare ba Uganda. […]
U Rwanda na Tanzania bihataniye intebe ya OMS
U Rwanda na Tanzania bihataniye kwegukana umwanya w’ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, nyuma yo gutanga abakandida ku mwanya w’umuyobozi waryo. Abakandida batanu barimo Umunyarwanda Dr Richard Mihigo ni bo bahataniye gusimbura umunya-Botswana, Dr Matshidiso Moeti uyobora ishami rya OMS rya Afurika kuva muri 2015. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu […]
Nyagatare: Inka zirenga 110 zigomba gukurwa mu nzuri kubera uburenge
Mu Karere ka Nyagatare mu murenge, wa Tabagwe, haravugwa icyorezo cy’uburenge cyafashe indi ntera, aho inka zigera ku 118 zamaze kuvanwa mu zindi. Agace ka Tabagwe kagaragayemo uburenge kashyizwe mu kato.Ibi bikaba byasabwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cy’uburenge mu matungo. RAB ivuga ko ako kato kagamije kurinda ikwirakwira ry’icyorezo mu […]
Abagera kuri miliyoni 117 bavanywe mu byabo ku isi mu mpera za 2023-Raporo ya Loni
Raporo ya Loni yasohotse ku wa Kane w’icyumweru gishize, igaragaza ko mu mpera za 2023 abantu bagera kur miliyoni 117 bakuwe mu byabo ku mpamvu zitandukanye ziganjemo intambara zigenda zugariza ibihugu bitandukanye. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga umubare w’abantu bakuwe mu byabo wiyongereye ku rugero rutarabaho mu mwaka ushize. Uko imyaka ishira […]
Papa Francis yahaye umukoro abategetsi ba RDC
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku Cyumweru yasabye abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gushyira iherezo ku rugomo n’ubwicanyi bikomeje kugaragara muri icyo gihugu. Papa yatanze uwo mukoro mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora isengesho rya Angelus. Yagize ati: “Ndasaba abayobozi b’igihugu cya Repubulika Iharanira […]
Nord Kivu: Amakamyo 40 yari atwaye ibyo kurya bivuye Beni yahagaritswe
Amakamyo mirongo ine y’ibicuruzwa biva ku butaka bwa Beni amaze ibyumweru bitatu ahagaritswe i Kanyabayonga, bitewe n’imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC. Amakuru avuga ko bidashoboka ko aya makamyo ajya i Kiwanja, Goma n’ibindi bice byo mu majyepfo y’intara ya Kivu y’amajyaruguru kubera Intambara. Aya makamyo ngo yari atwaye imbaho n’inkwi, amavuta, […]
Sosiyete Sivili yahawe amakuru ko M23 irimo gufata ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo
Sosiyete Sivili ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, yahawe Amakuru n’abaturage bo muri teritwari ya Kalehe, ko M23 irimo kugenda yirukana ihuriro ry’ingabo za FARDC, mu bice bitandukanye by’iyi ntara. Uyu muryango utegamiye kuri leta ya Kinshasa,uvuga ko wahawe amakuru n’abaturage, ko ngo M23 iri mu bice byinshi byo muri teritware ya Kalehe, ndetse kandi ko ngo […]
Abapolisi basaga 1000 bamaze guhabwa amahugurwa yo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora
Abapolisi barenga igihumbi nibo bamaze guhabwa amahugurwa yihariye ku bijyanye no gucunga umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’amatora nyirizina. Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ko uru rwego avugira rwiteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’amatora. Guhera tariki 22 Kamena 2024, abakandida bemejwe ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, […]
Burkina Faso: Al Qaeda yigambye igitero giherutse guhitana abasirikare 107
Igitero gikaze muri Burkina Faso cyahitanye abarenga 100 maze abarwanyi b’intagondwa z’umutwe wa Al Qaeda wiyitirira idini rya Isiramu ryitwa, aba ariwo wigamba icyo gitero. Ishyirahamwe ry’Amerika rishinzwe iperereza”SITE Intelligence Group” rikurikiranira amakuru ajanye n’imitwe y’iterabwoba rivuga ko icyo gitero Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, yakigabye mu ntangiro z’icyumweru gishize mu karere kitwa Mansila, kegeranye […]
Perezida Ruto yagiye mu Busuwisi mu nama yo kunga Ukraine n’u Burusiya
Perezida William Ruto yageze i Bürgenstock, mu Busuwisi mu nama yo mu rwego rwo hejuru yo kunga Ukraine n’u Burusiya. Abakuru b’ibihugu na guverinoma barenga 100 bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri aho igamije kwerekana intambwe yambere iganisha ku mutekano mu bihugu by’Uburayi bw’iburasirazuba. Inama yatangiye kuri uyu wa gatandatu ikazasozea ku cyumweru.Izaganira ahanini kuri gahunda […]
Abasirikare ba FARDC batwitswe n’abaturage ari bazima
Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), babonetse bapfuye nyuma yo gutwikwa n’abaturage ari bazima. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena ni bwo imirambo y’abo basirikare yabonetse mu gace ka Njiapanda ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu […]
Gukorera ‘perimi’ byasubitswe mu gihe kingana n’ukwezi

Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo byasubitswe mu gihe kingana n’ukwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi ishinzwe iyo Serivisi. Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko kuva kuwa 21 kugeza kuwa 28 Kamena gukorera izo mpushya z’agateganyo byasubitswe, bikazasubukurwa kuwa 22 Nyakanga. Muri iki gihe uRwanda rukomeje gukataza mu ikoranabuhanga, aho kwiyandikisha kubashaka gukorera perimi y’agateganyo bashobora […]
Ibyiza biri imbere: Kagame abwira abajyanama b’ubuzima bamusezeranyije kumuhundagazaho amajwi
Perezida Paul Kagame yashimiye abajyanama b’ubuzima ku bw’akazi gakomeye bamaze igihe bakorera Abanyarwanda, abasezeranya ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose mu guhindura imibereyeho yabo ndetse no kuubungura ubumenyi bakenera mu kazi kabo ka buri munsi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo yaganiraga n’abajyanama b’ubuzima babarirwa mu 8,000 bo hirya […]
Murumuna wa Eric Omondi wari icyamamare mu rwenya yapfuye
Fred Omondi, wari murumuna wa Eric Omondi akaba yari n’icyamamare mu gusetsa yitabye Imana. Ni nyuma yo gukora impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu, aho yaje gupfira mu bitaro bya Mama Lucy aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho. Abanyarwenya batandukanye by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya , babajwe cyane n’urupfu rwa Fred Omondi, aho […]
Goma: Impuruza ya Sosiyete Sivili kuri Wazalendo yigometse ku buyobozi
Sosiyete Sivili iratabaza amahanga n’abandi bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu, gutabara umujyi wa Goma nyuma y’uko Wazalendo ikomeje kuwuzereramo ikanica Abasivili. Sosiyete sivile yo muri Komine Karisimbi, iherereye mu bice byo mu mujyi wa Goma, yavuze ko Wazalendo isa n’iyigometse ku buyobozi kuko ngo yabujijwe kuzenguruka mu mujyi itari mukazi ariko ikaba ikomeje kubirengaho. […]
Mbere y’uko inama ya G7 isozwa Papa Francis yabanje gutakamba
Igihugu cy’Ubutaliyani muri iki Cyumweru nibwo cyakiriye inama y’ibigu birindwi bikize ku isi (G),ariko kandi binatumira umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis. Kuva G7 yashingwa mu mateka yayo, mu 1973, yakiriye Papa. Uyu mushumba yatakambiye ibi bihugu ko muri Gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano(Artificial Intelligence) habaho kubanza kwitonda Papa Fransisiko yatakambiye abayobozi […]
RDC: Perezida yambajije niba hari irindi peti nshaka ndamuhakanira-Gen.Tshiwewe
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahurutse gutangaza ko atahemukira umukuru w’Igihugu Tshisekedi kuko yamuzamuriye amapeti ubugira gatatu akigera ku butegetsi, kugeza ubwo ahurutse gushaka kumwongera ipeti undi akamuhakanira. Nk’uko Gen Christian Tshiwewe Songesa, yabitangaje mu Cyumweru gishize ubwo yari mu mu rusengero rumwe i Kinshasa, yavuze ko mu Isi no mwinjuru […]
Guverinoma yahaye Nyarugenge na Gasabo abayobozi bashya

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo abashya bahawe kuyobora uturere twa Gasabo na Nyarugenge. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ryerekana ko Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, asimbuye kuri uwo mwanya Umwali Pauline. Mu karere ka Nyarugenge ho Umuyobozi […]
Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo
Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yaraye itoreye Cyril Ramaphosa wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu gukomeza kukiyobora muri manda ye ya kabiri. Ramaphosa yatowe nyuma y’uko ishyaka rye rya ANC ryaherukaga kwihuza n’andi mashyaka batavugaga rumwe, bijyanye n’uko ryari ryabuze ubwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri uku kwezi. Amashyaka ANC yihuje […]
NEC yemeje abakandida ntakuka mu matora ya Perezida
Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, yemeje abakandida ntakuka batatu bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Abo NEC yemeje ni Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya, anasesa umutwe w’abadepite
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi baheruka guhabwa imyanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, anasesa umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma yo gusoza manda yawo. Indahiro Umukuru w’Igihugu yakiriye zirimo iya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse […]
RDC: Kivu ya Ruguru isumbirijwe na ADF imibare y’abicwa iri gutumbagira
Inyeshyamba za ADF, zikomeje gukora ubugome ndengakamere muri Kivu ya Ruguru, aho muri uku kwezi habarwa abagera kuri 150 izi nyeshyamba zimaze kwica. Muri iyi minsi ADF yibasiye teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru, mu gihe yari imaze iminsi izengereje abaturiye hafi n’imipaka ya Uganda. Paluku Sébastien ukuriye sosiyete sivile ya Kambau mu gace […]
Burundi: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko arashinja bamwe mu badepite kugurisha Peterori mu Rwanda
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Gélase Daniel Ndabirabe, arashinja bamwe mu badepite n’inshuti zabo z’abacuruzi kugurisha Peterori mu Rwanda bayikuye mu Burundi. Ndabirabe avuga ko kuba aba bacuruzi bajyana Peterori mu Rwanda aribyo byatumye u Burundi buyibura. SOSmediaBurundi, ivuga ko yongeyeho ko ibyakozwe n’aba badepite n’abacuruzi bari bagamije ko ngo Abarundi bayibura bagatangira kwigaragambya. Uyu Gélase […]
Kayonza: Bashima Leta yabahaye aho gukinga umusaya ariko kandi ngo barembejwe n’inzara
Hari abaturage bo mu Karere ka Kayonza bashima Leta yabahaye amazu yo guturamo ariko kandi ngo n’ubwo bakinga umusaya ntibabona ibyo kurya. Abavuga ibi ni abatujwe mu mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Bavuga ko Leta nk’umubyeyi yabafasha ikabaha ubutaka bahingamo kuko uretse kuba baryama mu mazu […]
Icyo Col. Kazarama washinze M23 asaba Gen. Sultani Makenga
Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney uri mu batangije umutwe wa M23, yasabye Gén. Sultani Makenga uyobora igisirikare cyawo kuhuriza hamwe abahoze muri uriya mutwe batakiwubamo bagakemura ibibazo bagiranye, mu rwego rwo kongera gufatanya urugendo rwo guharanira uburenganzira by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batangije mu myaka irenga 10 ishize. Kazarama wanabaye umuvugizi wa M23, we na Gen. Makenga bari […]
Isezerano rya Nduhungirehe kuri Kagame wamugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yijeje Perezida Paul Kagame wamuhaye izo nshingano kuzakoresha uburambe afite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’amahanga. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena ni bwo Nduhungirehe wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Ni […]
Amerika na Loni bashinje Uganda gufasha M23
Umuryango w’Abibumbye biciye muri raporo y’impuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinje Leta ya Uganda guha ubufasha umutwe wa M23 ndetse no guha imyitozo abarwanyi bawo. Raporo y’izi mpuguke yagiye hanze by’impanuka ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyabonye ni yo yemeza ayo makuru. Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka irenga ibiri bushinja Leta y’u […]
Mu Rwanda hatangiye imyitozo ya Gisirikare yahuje ibihugu bine byo muri EAC -AMAFOTO

Ibihugu bine byo muri mu bihugu 4 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byitabiriye imyitozo ya Gisirikare, iba igamije guhuza imikorere n’igenamigambi, no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC. Abasaga 1,130 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo , kuri uyu wa Kane, nibo batangiye iyo myitozo ya Gisirikare izwi nka “Ushirikiano” izamara ibyumweru bibiri ibera mu Ishuri […]
Abaturage ba Korea ya Ruguru babayeho mu muruho- ONU
Umuryango w’Abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu utangaza ko abaturage bo muri Korea ya Ruguru babayeho nabi kuko bamaze kwisanga mu buzima bw’umuruho wa buri munsi. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami, Volker Turk , aho yabwiye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ko baturage ba Koreya ya Ruguru kugeza ubu nta cyizere bafite bitewe n’ubuzima babayemo. […]
Diane Rwigara yitandukanyije na nyina ushinja Leta y’u Rwanda kuba ari yo yishe se
Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara yatangaje ko yitandukanyije na nyina umubyara, Adeline Mukangemanyi, nyuma y’ibirego bitandukanye amaze iminsi ashyira kuri leta y’u Rwanda birimo iby’uko yamwiciye umugabo. Mukangemanyi mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Radio Iteme yumvikanye ashinja “ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame” kuba ari bwo bwishe Rwigara Asinapol wahoze ari umugabo we; […]
Rubavu: Aborozi barembejwe n’abajura biba inka bakajya kugurisha inyama zazo muri Congo
Aborozi b’inka mu Karere ka Rubavu baratabaza nyuma y’uko inka zirenga 100, zimaze kwibwa mu mirenge ya Rubavu na Rugerero , mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ubu bujura ngo bukorwa n’abantu bitwikira ijoro bakazibagira hafi y’aho zibwe maze inyama bakazijyana kuzigurisha mu gihugu cy’abaturanyi. Amakuru atangwa n’abaturage biganjemo aborozi bagiye bibwa , baganiriye n’itangazamakuru, bahamya […]
Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo ku isi
U Rwanda rwemeye kuba icyicaro gikuru cy’igo mpuzamahanga cy’inkingo (IVI) muri Afurika. Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo ku isi (IVI) Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim. Iki kigo cya IVI ubusanzwe […]
Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Bwana Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubuteererane asimbuye Dr Vincent Biruta kuri uwo mwanya. Dr Vincent Biruta we yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Ni impinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Guverinoma kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, aho yashyize abayobozi batandukanye mu myanya itandukanye. Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo Nduhungirehe yagizwe […]
Gakenke: Babangamiwe n’abagabo babo bigira abasore bakabacura ku mitungo
Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Gakenke, umurenge wa Kamubuga , baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe gushakira umuti ikibazo cy’abagabo babo bigira ingaragu kugirango bikubire imitungo bonyine. Bavuga ko uretse no kubaheza ku mitungo usanga banabakubita iyo bagizengo baravuga. Hari umwe mu bagore , uvuga ko impamvu bigira abo bagabo bigira ngaragu, baba bashaka kutandika […]
Yemen: Abimukira 49 barohamye abandi 150 baburirwa irengero
Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM) ribitangaza ngo byibuze abantu 49 barapfuye abandi 140 baburirwa irengero nyuma y’ubwato bwari butwaye impunzi n’abimukira bava mu ihembe rya Afurika bwerekeza muri Yemeni. Ubu bwato bwarohamye ku wa mbere bwari butwaye abantu bagera kuri 260, cyane cyane baturutse muri Etiyopiya na Somaliya, bari bahagurutse ku nkombe […]
Kenya: Ruto na Kenyatta bongeye kurebana ay’ingwe
Perezida William Ruto wa Kenya, na Kenyatta wigeze kuba Perezida w’iki gihugu bongeye kurebana ayingwe. Intandaro y’uku guhangana ishingiye ku kuba Kenyatta avuga ko Leta ikwiye kujya ishyira amafaranga kuri konti ye akajya yiyishyurira ibiro byo gukoreramo. Avuga ko Ubusanzwe Leta itegetswe kwishyurira uwabaye Perezida ibiro byo gukoreramo. Agasaba ko aho kugirango bamwishyurire ibyo biro […]
Bukavu- Minembwe: Ingendo z’indege zari zarasubitswe zasubukuwe
Abatuye mu minembwe barishimira ko ingendo z’indege zerekeza Bukavu nyuma y’uko zari zarafunzwe n’ubutegetsi. Izi ngendo zari zimaze ukwezi hafi n’igice zarasibitswe kuko zahagaritswe taliki 16 Mata 2024 . Inzego z’umutekano zari zafashe icyo cyemezo zitwaje ko ngo zijyana ibitemewe. Inzira z’amaguru Ubusanzwe zari zarapfuye kera kubera zinyura aho umutwe wa Maï Mai ukunda kuba […]
Zabyaye amahari hagati y’u Rwanda na UNHCR
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) riheruka kuyishinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro, ivuga ko bidafite ishingiro. Guverinoma yamaganye ibirego bya UNHCR biciye mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wayo ryasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024. Iri shami rya Loni ryita ku mpunzi, riheruka kugaragaza […]
RDF yiciye ibyihebe 70 i Mbau
Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado ho mu majyaruguru ya Mozambique, ziheruka kwicira ibyihebe 70 byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna i Mbau ho mu karere ka Mocímboa da Praia. Televiziyo y’Igihugu muri Mozambique (TMV) yatangaje ko ibyihebe RDF yivuganye biri mu byari bigize itsinda ry’ibibarirwa mu 150 ku wa 29 Gicurasi […]
Perezida Kagame yizeje ubufatanye bw’u Rwanda mu guhosha intambara ya Israel na Hamas
Mu gihe amahanga akomeje gushakira umuti ikibazo cy’intambara ihuza Hamas na Israel, u Rwanda narwo ntirwagiye kure yo kwifatanya n’ibihugu bitandukanye mu guhosha iyo ntambara. Mu nama yo gushaka umuti w’intambara imaze iminsi muri Gaza, Perezida Kagame nawe ari mu bayitabiriye aho yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo ukomeye, ariko bitavuze ko kitakemuka, anemeza ko […]
Tchad yemereye Tshisekedi umudali w’ishimwe no kumwitirira umuhanda
Repubulika ya Tchad irateganya kwambika Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC umudali w’ishimwe, kubera uruhare yagize nk’umuhuza mu bibazo bya Politiki byahoze muri iki gihugu. Iby’uwo mudali w’ishimwe byatangajwe na Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’akarere iki gihugu giherereyemo, ubwo ku wa Mbere yakirwaga na Tshisekedi. Aba bombi bahuye nyuma y’urugendo Minisitiri Didier Mazenga yari […]
Umuyobozi w’akarere yatunguwe n’abanyeshuri bigira mu ishuri ryubakishije amashara y’insina
Umuyobozi w’Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n’itsinda rigari ry’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y’igiti kizengurutswe n’amashara y’insina kandi ari ikigo cya Leta. Ni abanyeshuri biga mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w’Akarere ubwo yasuraga aka gace […]
M23 yashyizeho abayobozi ba ‘Diaspora’ yayo
Umutwe wa M23 ku wa Mbere watangaje ko washyizeho ubuyobozi bw’abawushyigikiye baba mu bihugu by’amahanga (Diaspora). Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye ryashyizweho n’umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Uwagizwe umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe n’abarimo Muheto Jackson na Muhire John. Uyu mutwe uvuga ko imikorerer ya Diaspora yawo iri […]
Blinken agiye kwitabaza Qatar na Jordan mu biganiro bishakira umuti intambara ya Israel na Hamas
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arikwitegura kujya muri Qatar muri Iki Cyumweru mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara ikomeje gufata indi ntera hagati ya Israel na Hamas. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yahuye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi i Cairo, nabwo mu biganiro nk’ibyo byo gushaka uko Israel […]
Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 1.3% 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 1, 3% muri Gicurasi 2024 ugereranyije na Gicurasi 2023. Mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2024, cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, NISR yagaragaje ko ugereranyije Gicurasi 2024 na Mata 2024, ibiciro byagabanutseho 1%. Ni igabanuka bivugwa ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa […]