Nyuma ya Amerika, u Bufaransa na bwo bwafashe ubwato butwara Peteroli bw’u Burusiya

Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi, kuri uyu wa Kane zafatiye mu nyanja ya Mediterranée ubwato bwari bwikoreye Peteroli buyivanye mu Burusiya. Abayobozi b’Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu nyanja batangaje ko ubwo bwato bwitwa Grinch bukekwaho kuba bwikoreraga Peteroli bwiyitirira igihugu kitari cyo. Itangazo ry’icyo gisirikare rivuga ko ubwo bwato bwarimo buherekezwa bujya ku cyambu […]
Isezerano rya Minisitiri Ugirashebuja ku muhungu wa Ingabire Victoire wasabye ko nyina yafungurwa

Minisitiri w’Ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yijeje umuhungu w’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ko nyina azahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo. Minisitiri Dr. Ugirashebuja yahaye Rémy Amahirwa iryo sezerano, ubwo bahuriraga i Genève mu Busuwisi aho Minisitiri w’Ubutabera yari yitabiriye isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic […]
Ba Gen. Yav Kabeya na Banywesize ba FARDC bafunguwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ba Jenerali Jean-Claude Yav Kabeya na Pierre Banywesize bari bamaze igihe bafunzwe barekuwe by’agateganyo. Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi yari yatawe muri yombi muri Kamena 2025. Tshisekedi akijya ku butegetsi […]
Lt. Gen. Philemon Yav yahakanye gukorana n’u Rwanda

Lieutenant-Général Philemon Yav wigeze kuba umuyobozi w’intara ya gatatu ya gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakaniye imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibirego byo kuba yarigeze gukorana n’u Rwanda ashinjwa. Muri Nzeri 2022 ni bwo uyu Jenerali yatawe muri yombi, nyuma y’uko umutwe wa M23 wari umaze kwirukana ingabo za Leta ya […]
2026 uzaba umwaka w’akazi gakakaye: Gen. Makenga

Umugaba Mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yateguje abayoboke b’uriya mutwe ko uyu mwaka wa 2026 uzarangwa n’akazi gakakaye, mu gihe urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomeje. Makenga yabiteguje abo bayoboke ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, mu nama abayobozi bakuru ba AFC/M23 bagiranye n’abayoboke bayo bo mu […]
U Burusiya buravuga ko bwiteguye guhuza u Rwanda na RDC

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha ku mpande zihanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe yaba ibisabwe, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama. Minisitiri Lavrov yavuze ko nta cyizere […]
Trump yise abaturage ba RDC ‘bamwe mu bantu babi cyane ku Isi’

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje abimukira baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abateje ikibazo cyane igihugu cye. Trump yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru. Uyu mutegetsi uvuga ko yamenye Congo Kinshasa kubera guhagarika intambara yayo n’u Rwanda, yagaragaje abaturage b’iki gihugu nk’abantu bagoranye ndetse bari mu babi kurusha abandi […]
Nangaa yashyize Tshisekedi mu gatebo kamwe na Habyarimana witaga Kagame Umugande

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yashyize mu gatebo kamwe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC n’ubwa Juvenal Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda, kubera Politiki yo kuvangura abantu buhuriyeho. Nangaa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru akanaba umushakashatsi Bojana Coulibaly. Muri iki kiganiro, Nangaa yagarutse ku ngengabitekerezo n’ivangura ubutegetsi bwa […]
RDC yakupye internet muri Uvira

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakupye internet mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi mike ingabo zayo ziwugarutsemo. Kuva ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama ni bwo ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba Wazalendo batangiye kugaruka muri Uvira, nyuma y’uko ingabo z’umutwe wa M23 zari zimaze ukwezi […]
Uvira tuzayisubiramo ku nabi cyangwa ineza: Me Nyarugabo wari kumwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23

Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yatangaje ko byanga bikunze igihe kizagera ingabo za AFC/M23 zigasubira mu mujyi wa Uvira. Nyarugabo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi ba AFC/M23 bari basuye abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bamaze igihe barahunze […]
Amavubi yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Uri rutonde rwasohotse ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama, rwerekana ko Amavubi yageze ku mwanya wa 130 avuye ku wa 131 yariho mu kwezi gushize. Urutonde rushya rwa FIFA rwerekana ko ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika byazamutse, […]
FARDC irigamba kongera kugenzura Uvira

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kugenzura umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze igihe iwugenzura ifashe icyemezo cyo kuwuvamo. FARDC yemeje ibi mu itangazo, yasohoye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026. Kuri ubu amakuru avuga ko ingabo za AFC/M23 nyuma […]
Gen. Muhoozi warahiriye guca Bobi Wine ubugabo yavuze umubare w’abayoboke be amaze kwica

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yigambye kwica abayoboke 22 b’ishyaka National Unity Platform rya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Muhoozi yemeje izo mpfu biciye mu ruhererekane rw’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa yibasiyemo bikomeye Bobi Wine uheruka gutsindwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba se wa Gen. […]
FERWAFA yahannye umusifuzi Jabo wabujije APR FC gutsinda Al-Merrikh

Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, yahanishije umusifuzi Jabo Aimée Aristote kumara imikino ine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyashoboraga kuyiha intsinzi kuri Al-Merrikh. Uyu musifizi ni we wanze igitego umunya-Ghana Dauda Yussif yatsindiye APR FC Ku munota wa 88 w’umukino, ubwo uriya mukinnyi yatereraga ishoti riremereye inyuma y’urubuga rw’amahina […]
Umwarimu wo muri UR afunzwe akurikiranweho gushukisha amafaranga abana b’abakobwa akabasambanya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga. Uru rwego rwasobanuye ko iperereza ry’ibanze rwakoze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu “yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.” Dr. Manirakiza ubu afungiye […]
Gen. Muhoozi yahaye Bobi Wine nyirantarengwa yo kuba yishyikirije Polisi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahaye umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi, atabikora agafatwa nk’inyeshyamba. Uyu musirikare yabitangaje binyuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yari amaze igihe atandikaho. Yagize ati: ” Ku bijyanye na Kabobi (izina akunze kwita Kyagulanyi), umutsinzwi uhoraho, […]
Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ya WEF yitabiriwe n’abarimo Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu ya World Economic Forum iri igomba kubera i Davos mu Busuwisi. Ni inama iri kuba ku nshuro ya 56. Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye iriya nama harimo Minisitiri Nduhungirehe, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na […]
FERWAFA yaruciye irarumira ku cyemezo cy’umusifuzi Jabo, yamagana abafana ba APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaganye abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bayoboye umukino ikipe yabo yaguyemo miswi na Al-Merrikh, ariko ntibwagira icyo buvuga ku cyemezo cyatumye bakora igisa n’imyigaragambyo. Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama ni bwo APR FC yaguye miswi 0-0 na Al-Merrikh, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade […]
Ishimwe rya Perezida Kagame kuri Sénégal yatwaye CAN

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe y’Igihugu ya Sénégal, nyuma yo gutwara Igikombe cya Afurika itsinze ku mukino wa nyuma Maroc. Igitego cyo ku munota wa 94 w’umukino cya Pape Gueye cyari gihagije ngo Les Lions de la Téranga yegukane CAN ya 2026, nyuma yo gutsinda Les Lions de l’Atlas igitego 1-0. Cyari igikombe cya kabiri […]
Perezida Kagame yashimiye Museveni

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya karindwi. Umukuru w’Igihugu yageneye mugenzi we wa Uganda ubutumwa bumushimira abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ndagushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Uganda. Ndakwifuriza […]
Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya 7

Komisiyo y’amatora muri Uganda, yatangaje ko Yoweri Kaguta Museveni wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu yongeye gutorerwa kukiyobora, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru. Museveni yatsinze amatora ku majwi 71.65%. Ni nyuma yo gutorwa n’ababarirwa muri 7,946,772. Uyu mukambwe w’imyaka 81 y’amavuko usanzwe ari Perezida wa Uganda kuva mu 1986, yahigitse […]
Ndayishimiye yasabye ko ingabo za MONUSCO zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatanze icyifuzo cy’uko Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda, kugira ngo rugire icyizere cy’uko rutazaterwa. Uyu mugabo yatanze iki cyifuzo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama, mu ijambo yagejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye […]
Bobi Wine yanyomoje amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yanyomoje amakuru yavugaga ko yaraye atawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda gikoresheje kajugujugu. Amakuru y’ifatwa rya Bobi Wine yari yatangajwe n’ishyaka rye rya NUP, mu butumwa ryari ryanditse ku rubuga rwarwo rwa X. Ryari ryavuze ko “Kajugujugu ya gisirikare yaguye mu mbuga ya Perezida Bobi Wine, imufata […]
Impamvu agace ka Point-Zéro Twirwaneho yirukanyemo ingabo z’u Burundi ari ingenzi cyane

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama wigaruriye agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abarwanyi b’uyu mutwe bigaruriye kariya gace, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo […]
Malawi yahinduye izina ry’umuhanda yari imaze imyaka 19 yaritiriye Perezida Kagame

Perezida Peter Mutharika wa Malawi, yahinduye izina ry’umuhanda iki gihugu cyari kimaze imyaka 19 cyaritiriye Perezida Paul Kagame. Guverinoma ya Malawi mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama, yavuze ko umuhanda wa Paul Kagame Road nyuma yo guhindurirwa izina wahise witirirwa John Chilembwe usanzwe afatwa nk’intwari ya kiriya gihugu. Muri Nzeri 2007 […]
Uganda: Imvururu zakurikiye amatora zaguyemo abantu

Abantu babarirwa muri barindwi biciwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu muri Uganda, nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu. Ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y’amatora byerekanye ko Museveni afite hejuru ya 73% by’amajwi mu matora ya perezida yabaye ku wa kane, hashingiwe ku majwi […]
Bobi Wine yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ishyaka National Unity Platform ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ryatangaje ko umunyapolitiki Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu ya gisirikare, akajyanwa ahantu hatazwi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyapolitiki yemejwe n’ishyaka rye, mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwayo rwa X. NUP yagize iti: “Kajugujugu ya gisirikare yaguye mu mbuga ya Perezida Bobi […]
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinée, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Gen. Mamadi Doumbouya uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Umukuru w’Igihugu akigera i Conakry ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Amadou Oury Bah. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama […]
RDC mu mugambi wo kwitambika Mushikiwabo ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatangiye gutegura uko yakwirambika Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, kugira ngo atazongera gutorerwa kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwamaze gutanga Mushikiwabo kugira ngo azongere kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ye ya gatatu. Mushikiwabo wahoze […]
Museveni yanikiye Bobi Wine mu majwi

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, arerekana ko umukandida Yoweri Kaguta Museveni w’ishyaka NRM, yatangiye kwanikira bagenzi be bari bayahatanyemo. Ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abanya-Uganda baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite. Ni amatora yitabiriwe n’ababarirwa muri miliyoni 21. Museveni umaze imyaka 40 ayobora Uganda, muri ariya matora […]
Twirwaneho yemeje ko yahanuye drone ya FARDC

Umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko ku wa Kane tariki ya 15 wahanuye drone y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Ndakize Kamasa Welcome, yatangaje ko iriya drone bivugwa ko ari iyo mu bwoko bwa CH-4 yahanuriwe mu mirwano yarimo isakiranya ingabo zawo na […]
Amb. Maj. Gen Nzabamwita yakiriwe na Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza yakiriye Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cye. Ni umuhango wabereye muri Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov. Putin yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu […]
AFC/M23 yashyize Uvira mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyize umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo abe ari wo uwurinda. Ni icyemezo kigaragarira mu ibaruwa umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres. Muri iyo baruwa yo ku wa Kane […]
Jamaica yakiriye abasirikare 100 ba RDF

Guverinoma ya Jamaica ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza. Umuhango wo kwakira iri tsinda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
Ibitazibagirana ku Rwanda kuri Kneedler wasoze inshingano ze nka Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Eric W. Kneedler wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko urugendo rw’iminsi itanu yamaze azamuka ibirunga bitanu biri mu gihugu ruri mu bihe byiza yagiriye mu Rwanda atazigera yibagirwa. Uyu mudipolomate yabitangaje mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X, mu rwego rwo gusezera ku Banyarwanda. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika […]
Real Madrid yaburiye abakinnyi bayo

Ikipe ya Real Madrid yaburiye abakinnyi bayo ko bashobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye, mu gihe umwaka w’imikino wa 2025-2026 warangira nta gikombe na kimwe batwaye. Iyi kipe yatanze umuburo nyuma y’uko mu ijoro ryakeye yaraye isezerewe mu Gikombe cy’Umwami (Copa Del Rey), nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Albacete ihagaze nabi mu cyiciro cya kabiri ibitego 3-2. […]
Ingabo z’u Burundi zakubitikiye mu mirwano yo mu Minembwe

Ingabo z’u Burundi zikomeje gukubitikira mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yaramutse izisakiranya n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho. Amasoko ya BWIZA muri Teritwari ya Fizi imirwano iri kuberamo, avuga ko ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama ari bwo […]
Drone za FARDC zarashe icyambu cyo muri Uvira

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama zagabye igitero gikomeye cya drone ku cyambu cya Kalundu giherereye muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kiriya gitero ingabo za RDC zacyifashishishijemo indege zitagira abapilote zangiza byinshi ndetse ubuzima […]
U Bushinwa bwitambitse abakandida Amerika yashakaga ko bayobora MOMUSCO

Igihugu cy’u Bushinwa biravugwa ko cyitambitse abakandida Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuzaga gutanga, kugira ngo bayobore ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Kuva mu mpera za 2025 ubu butumwa nta muyobozi bufite, nyuma y’uko umunya-Guinée Bintu Keita wari umuyobozi wabwo ashoje manda ye. Amakuru avuga ko Leta […]
Amerika igiye guhagarika gutanga viza ku barimo Abanyarwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guhagarika by’agateganyo gutunganya visa ku baturage b’ibihugu 75 byo hirya no hino ku Isi, birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda yatangajwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mbere y’amezi abarirwa muri atanu ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026. Televiziyo ya FOX News […]
Muri 2027 murabizi niba nzaba ntarapfuye?_Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko atazi neza niba mu mwaka utaha wa 2027 azongera kwiyamamariza u Burundi, kuko ngo binashoboka ko yaba yarapfuye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama, mu muhango wo kumurika igitabo cyitwa ‘Une Nation en Marche” wabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika mu mujyi […]
Umusirikare wa SANDF yahishuye uko FARDC yabagambaniye bagakubitwa na M23

Umwe mu basirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDF) bari baroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye akaga we na bagenzi be bahuye na ko karimo kugambanirwa n’ingabo za RDC bari baragiye gufasha ku rugamba, bigatuma inyeshyamba za M23 zibatsinda. Ni mu buhamya bw’inyandiko uwo musirikare yanyujije mu kinyamakuru Defence Web cy’iwabo. […]
Nzagufata waba uri muzima cyangwa uri umupfu: Gen. Luboya abwira Thomas Lubanga

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt. Gen Johnny Luboya, yarahiriye ko byanga bikunze azata muri yombi Thomas Lubanga ukuriye inyeshyamba zo mu mutwe wa CRP. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Luboya wari uri imbere y’abaturage bo muri Ituri yumvise ateguza Lubanga ko azamufata, yaba ari muzima cyangwa SE ari umupfu. Yabwiye Lubanga ati: […]
U Burundi bwohereje i Kalemie andi mato yuzuye abasirikare

Igisirikare cy’u Burundi ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, bwohereje andi mato abiri yuzuye abasirikare mu mujyi wa Kalemie wo mu ntara ya Tanganyika. Mu masaha y’igitondo ni bwo ayo mato yageze ku cyambu cya Kalemie aturutse i Bujumbura, nk’uko umunyamakuru Steve Wembi abivuga. Kuva mu mpera z’ukwezi gushize u Burundi bwongeye kohereza […]
Adel Amrouche ntakiri umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko umunya-Algérie Adel Amrouche wari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagaritswe kuri izo nshingano. FERWAFA yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026. Iryo tangazo rivuga ko icyemezo cyo guhagarika uriya mutoza cyafashwe, “nyuma y’isengesura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko […]
Mugemana wabaye umuganga wa Rayon Sports imyaka 30 yapfuye

Muganga Mugemana Charles wabaye umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026. Mugemana usanzwe ari n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu mugabo yabaye muganga wa Rayon Sports mu gihe kingana n’imyaka 30, ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yabishimiwe n’abari abayobozi b’iriya kipe.
Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Eric Kneedler

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Eric Kneedler, mu rwego rwo kumusezeraho nyuma yo gusoza urugendo rwe nk’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yasezeye kuri Ambasaderi Kneedler, nyuma ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira […]
Uganda: Leta yategetse ko Internet ikurwaho mbere y’uko amatora aba

Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda, cyategetse kompanyi zitanga internet mu gihugu kuyikuraho guhera ku mugoroba wo kuri ri uyu wa Kabiri, kugeza igihe zizabwirirwa kuyisubizaho. Leta yafashe iki cyemezo mu gihe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Mu ibaruwa yerekanwa n’ibinyamakuru muri Uganda kiriya kigo cya leta […]
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yasezeweho nyuma yo kuvanwa ku mirimo na Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama yasezeye kuri Eric Kneedler wasoje inshingano ze nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Eric W. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2023. Mu kwezi gushize ni bwo we n’abandi badipolomate hafi 30 bari […]
Sosiyete yo muri Amerika yajyanye mu nkiko Leta ya Tshisekedi isaba indishyi ya $ miliyari 4

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), yajyanye mu nkiko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga munini impande zombi zari zihuriyemo wo kwinjiza mu ikoranabuhanga imicungire y’imari ya Leta, no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga. Sosiyete ya PayServices yajyanye mu nkiko Leta ya Kinshasa, mu gihe Perezida Félix Antoine […]
AFC/M23 yavuze aho Kabila udaheruka kugaragara mu ruhame aherereye

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Joseph Kabila akiri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi atagaragara mu ruhame. Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa ubwo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yari ayoboye inama yahuje ubuyobozi bukuru bwa […]
Brig. Gen Rusanganwa wa APR FC yemeje ko yahawe izindi nshingano muri RDF

Brig. Gen Deo Rusanganwa yatangaje ko akiri umuyobozi mukuru w’Ikipe ya APR FC, ariko yemeza ko amaze igihe afite inshingano zo kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru. Brig. Gen Rusanganwa yemeje aya makuru, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa APR FC, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze kwakira […]
Abasirikare barenga 500 ba FDNB bamaze gutoroka nyuma yo kuva muri RDC

Abasirikare b’u Burundi babarirwa muri 500, bamaze gutoroka Igisirikare cy’iki gihugu nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari baroherejwe kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Amakuru y’iri toroka yemejwe n’umwe muri ba Ofisiye ba FDNB, mu kiganiro n’impirimbanyi Pacifique Nininahazwe. Uyu yavuze ko ubwo u Burundi bwacyuraga abasirikare babwo mu […]
Drone za FARDC zongeye kugaba ibitero mu Minembwe

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama zagabye ibitero bya drone z’intambara mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’ibi bitero yemejwe n’ihuriro AFC/M23, biciye muri Lawrence Kanyuka urivugira. Kanyuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko biriya bitero byagabwe […]
U Rwanda rwatanze Mushikiwabo ngo ayobore OIF muri manda ya 3

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze gutanga Louise Mushikiwabo, kugira ngo ayobore Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ya gatatu. U Rwanda rwemeje aya makuru biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cyo kongera gutanga Mushikiwabo cyafashwe, nyuma […]
Tshisekedi ategerejwe kwa Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ategerejwe i Lomé muri Togo aho kuri uyu wa Mbere ari bugirire uruzinduko. Ni uruzinduko rukurikira ebyiri Tshisekedi yagiriye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço muri iki gihe uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Byitezwe […]
U Burundi bwohereje ingabo zabwo zatsindiwe muri Uvira kurinda Kalemie

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aremeza ko hagati y’itariki ya 29 Ukuboza 2025 n’iya 4 Mutarama 2026 iki gihugu cyohereje bundi bushya abasirikare bacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko abo basirikare boherejwe gufasha ku rugamba ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirwana na AFC/M23 no gukaza umutekano mu duce dufatwa […]
AFC/M23 yasabye Ndayishimiye gufungura umupaka wo mu Gatumba

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka wo mu Gatumba uhuza u Burundi na Congo Kinshasa, kugira ngo impunzi z’abanye-Congo zifuza gutaha zibone uko zisubira iwabo. AFC/M23 yatanze ubwo busabe biciye mu muhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa, nyuma y’uko impunzi z’abanye-Congo zahungiye mu Burundi zibayeho mu […]
Ku busabe bwa Tshisekedi, M23 yatumiwe kwa Lourenço

Perezida João Lourenço wa Angola, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tshisekedi yasabye Lourenço gutumira AFC/M23, muri iki cyumweru ubwo yagiriraga ingendo ebyiri i Luanda zasize abonanye akanaganira na Perezida wa Angola. Amakuru avuga ko Perezida wa RDC yitabaje Lourenço, ngo […]
Ubusabe bwa Papa Léon XIV ku makimbirane yugarije akarere k’Ibiyaga Bigari
Papa Léon XIV, ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama yatangaje ko afite impungenge zikomeye kubera ibibazo bikomeje kwibasira ibice bitandukanye bya Afurika, agaruka ku ntambara z’urugomo, ihohoterwa rishingiye ku myemerere ndetse no kwimurwa ku gahato kw’abaturage. Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bagize urwego rwa dipolomasi bemewe n’Intebe Ntagatifu. […]