u Rwanda ruraburirwa ko rushobora kwibasirwa El Nià±o ishobora guhindura igice kitari gito ubutayu

Ibice by’u Rwanda na tumwe mu duce tw’ibihugu bigize akarere k’Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba hari ubwoba ko mu mezi ari imbere bishobora kwibasirwa n’ibihe bidasanzwe by’imvura n’izuba kubera impinduka z’ubushyuhe mu nyanja ya Pacifika zimenyerewe nka El Nià±o. Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe ubutabazi biheruka guteguza ko uduce tw’ibihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, u Rwanda, Uburundi […]

Umufuka w’amafaranga Nkurunziza yagabiye Agathon Rwasa ngo niwo wabaye imbarutso y’ ubugambanyi

Mu gihe Agathon Rwasa yari mu ruhando rw’abarwanya Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu, benshi batunguwe no kumva ko yagiye mu nteko nshingamategeko nyuma yo gutsindwa amatora yegukanwe na Nkurunziza. Kuba Agathon Rwasa yaragiye muri Guverinoma, benshi babifashe nk’ubugambanyi, bikaba bitangazwa ko Perezida Nkurunziza yamuhaye amafaranga mbere y’uko bitangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka […]

Kwambara ubusa no kwikinisha mu ruhame nibyo byaranze umuhanzi Miley Cyrus bikomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Umuhanzi Miley Cyrus usanzwe uvugwaho imyitwarire idahwitse ahanini yo kwambara ubusa no gukoresha ibiyobyabwenge k uri iki cyumweru mu birori bya MTV VMA,yongeye kwigaragaza imbere y’abafana yikinisha nyuma yo kwambara imyenda imugaragaza ibice by’ibanga . Miley Cyrus umenyereweho udukoryo twinshi yari yitezweho n’ubundi ibitangaza, maze nawe nk’inararibonye ntiyigeze abatenguha ahubwo yahisemo kubagaragariza uko yavutse mu […]

Ugisha Inama: Nahishe mukuru wanjye ko umugabo we ansaba ko turyamana none mbuze epfo na ruguru

Umukunzi wa bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa arasaba inama ku buzima abayemo butamworoheye, ubwo buzima bugoye ngo bukaba bugiye kumushyira mu mazi abira bityo akaba agisha inama. Aganira na Bwiza,com n’akababaro kenshi yagize ati “nitwa (….) nakuriye mu buzima bw’akababaro gusa ntabona impuhwe za kibyeyi kuko ababyeyi banjye nababuze nkiri muto gusa nari mfite […]

Urutonde rw’Abaperezida 5 bakize cyane muri Afurika

Ikinyamakuru forbes gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyandika k’ubukungu cyagaragaje abayobozi 5 b’Afurika bafite ubutunzi kurusha abandi, uru rutonde ni urwa 2014. 5.Paul Biya . Paul Biya ni umukuru w’igihugu cya Cameroun, yayoboye iki gihugu kuva 1982, amaze imyaka 31 k’ubuyobozi, yari afite 200 millions z’amadorari y’abanyamerika. Uhuru Kenyata Uyu mu perezida se […]

Abateguye igitaramo cy’umuhanzi Israel Mbonyi batumye bamwe mu bakunzi be bakabakaba 500 bataha babavumira ku gahera-Amafoto

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015, nibwo umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakoze igitaramo “uri Number one Yesu” muri Kigali Serena Hotel, iyi concert ikaba yitabiriwe n’abatari bake hano mu Rwanda, icyaje gutungurana ni uko abitabiriye bose batinjiye n’ubwo bwose bari baguze amatike yo kubinjiza biza kurangira bikubuye bataha bamuvumira ku […]

Papa Francis yahaye umugisha ubutinganyi

Umuyobozi wa Kiliziya Gaturika ku isi arahamya ko ibyanditswe mu gatabo Piccolo Uoyo ko nta kibazo mu gihe benshi bemeza ko kamamaza ubutinganyi mu bana no mu bantu bakuru. Ibi Papa akaba yabihamije ubwo yahaga umugisha iki gitabo. Tariki ya 29 Kanama 2015, Papa Francis yishimiye ndetse aha umugisha agatabo gato kagenewe abana bo mu […]

Nyuma yo guhanura ko afite umwana uzaba Perezida wa USA, Ap. Gitwaza yavuze ko imperuka yatangiye

Umuyobozi wa Zion Temple Apotre Paul Gitwaza ubwo yigishaga ari imbere y’imbaga y’abantu avuga ibyo Imana yamubwiye, yatangaje ko mu bana afite harimo uzaba Perezida by’umwihariko wa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu Gitwaza yongeye gutangaza ko ibirimo kubera ku isi ari ikimyenyetso cy’uko isi ngo igeze ku iherezo. Intambara z’urudaca, Ibiza birimo imitingito […]

Mineduc yongeye kuburira abanyeshuri bize n’abiga mu mashami yafunzwe muri zimwe muri kaminuza.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’uburezi ( MINEDUC) yashyize itangazo riburira abanyeshuri bashaka kwiyandikisha n’abiyandishije muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze na Mount Kenya ishami rya Rusizi ko ayo mashami afunzwe kubera ko hari ibyo ayo mashami atujuje. Kuri ubu Mineduc iravuga ko abize mu mashami Atari yemewe impamyabumenyi zabo nta gaciro zifite. […]

Umuyobozi w’inyeshyamba wahigishwaga uruhindu yishwe n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC)

Bede Rusagara wari umuyobozi w’inyeshyamba MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ yishwe n’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’igihe kirekire ahigwa kubera ibyaha yashinjwaga. Bede Rusagara yishwe kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015, ubwo ingabo ze zakozanyagaho n’iza Leta araswa ubwo yahagarikwaga akanga I Kasenge muri teritwari ya Uvira (Sud-Kivu). Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ingabo za Bede […]

Nyuma yo kwikoma abana batoragura imipira ,Abaganga…,Noneho Mourinho yikomye Eden Hazard

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Jose Mourinho ,uzwiho kuba umutoza w’umuhanga kandi ukunda kuvuga cyane mu itangazamakuru yongeye kwikoma abakinnyi kubera gutsindwa undi mukino wabahuje na Crystal Palace ariko atunga agatoki cyane Eden Hazard. Nyuma y’aho ikipe ya Chelsea itsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Crystal Palace kuri uyu wa gatandatu,benshi mu bakunzi ba Chelsea n’abakurikiranira hafi […]

Police FC niyo yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kanama, Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund cy’umwaka wa 2015, itsinze Sunrise igitego 1-0 . Mu bice byombi by’umukino, habonetse amahirwe menshi ku mpande zombi ariko ntiyabyazwa umusaruro uko bikwiye ariko ku munota wa 25 w’umukino Ngomirakiza Hegman abasha kubonera igitego kimwe rukumbi ikipe ya Police. Police FC […]

Nyuma yo guhangana Korea zombi zigiye guhagarika gushyamirana

Nyuma y’uruhagarara hagati ya za Korea zombi iyaruguru n’iyepfo, amakuru aturuka i Seoul ku murwa mukuru wa Korea yepfo aremeza ko ubu impande zombi zahagaritse gushyamirana kandi ibyemezo byari byafashwe n’impande zombi zo gusaba ingabo kuryamira amajanja byahagaritswe nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Korea yepfo Yonhap. Kuruhande rwa Korea ya ruguru ngo yemeye gukura ingabo […]

Turukiya n'u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Guverinoma z’u Rwanda na Turkiya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hongerwa imbaraga mu by’umutekano usanzwe urangwa hagati y’ibi bihugu byombi. Ibi bikaba byabereye i Ankara mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya ,ku wa 28 Kanama 2015, igihugu cy’u Rwanda kikaba cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana ubwo yari mu ruzinduko […]