Umutoza w’ikipe ya Chelsea Jose Mourinho ,uzwiho kuba umutoza w’umuhanga kandi ukunda kuvuga cyane mu itangazamakuru yongeye kwikoma abakinnyi kubera gutsindwa undi mukino wabahuje na Crystal Palace ariko atunga agatoki cyane Eden Hazard.
Nyuma y’aho ikipe ya Chelsea itsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Crystal Palace kuri uyu wa gatandatu,benshi mu bakunzi ba Chelsea n’abakurikiranira hafi shampiyona yo mu Bwongereza bahanze amaso umutoza Mourinho.

Benshi bari bategereje kumva irimuvamo, nyuma y’aho yari yikomye ikipe yose muri rusange ubwo yari imaze kwandagazwa na Manchester City imutsinda ibitego 3-0.
Ibi kandi byagarukaga ku byari bimaze iminsi,ubwo Mourinho yari yikomye umuganga Eva Carneiro amushinja gushaka ku mutsindisha ku mukino wari wabahuje n’ikipe ya Swansea.

Eva Carneiro yashinjwaga kuba yarinjiye mu kibuga,bidakenewe ariko akaba yari agiye kuvura umusore Eden Hazard wari wagize ikibazo cy’imvune maze muri iyo minota ya nyuma Chelsea yari yarushijwe cyane bagakina ari 9 kuko bari bahawe ikarita itukura ihabwa umuzamu wayo ariwe Thibaut Courtois

Eden Hazard yagizwe umukinnyi w’umwaka witwaye neza ku mugabane w’uBurayi ndetse akaba anamaze guhabwa ibikombe 2 byikurikiranya by’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Chelsea.
Uku kwikomwa n’umutoza Mourinho byatunguye benshi cyane ko byavugwaga cyane hibazwa uwo ari bwikome nyuma yo gutsindwa uyu mukino benshi basaga nk’abawumutegeyeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


